Karangazi: Abacuruzi bibisha abaturage iminzani ipfuye n’ingemeri nini

Abaturage bo mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare baravuga ko bahangayikishijwe n’ubujura mu igurisha ry’imyaka yabo kubera iminzani idakora neza n’ingemeri (mironko cyangwa udusorori bifashisha bapima imyaka) nini by’abacuruzi.

Akagari ka Nyamirama nta soko rihaba uretse agasoko gato ka nimugoroba karema buri munsi. Ibi bituma iyo imyaka yeze haza abacuruzi benshi baturutse hirya no hino, nyamara ariko ngo aba bacuruzi abenshi barabiba. Ngo bazana iminzani idakora neza dore ko ngo umufuka w’ibiro ijana ushobora kubonekamo ibiro 80 gusa.

Aba bahinzi basanga baruhira abacuruzi kuko aribo bungukira muri ubu bujura. Baziruwiha Jean Damascène avuga ko ngo aba bacuruzi bazana ingemeri ishobora kujyamo izisanzwe 2. Abashyirwa mu majwi cyane ni abaguzi baturuka i Kiramuruzi na Gatsibo mu karere ka Gatsibo.

Baziruwiha agira ati “Na hano haba ingemeri. Ariko iyo ufashe iyabo ukayipa hajyamo 2 zisanzwe natwe dukoresha. Iyo bakoresheje umunzani ushobora kuva mu rugo wapimye imyaka yawe ariko ugera hano bagupimurira ugasanga ibiro wapimye mbere sibyo ubonye. Twaruhiye abanyagatsibo nibo batwiba”.

Ubuyobozi buvuga ko iki kibazo bwakimenye kandi ngo bwagihagurukiye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Ngoga John avuga ko ubu basigaye bajya mu isoko rya Nyagashanga aho aba baturage bakunze kujya kugurishiriza imyaka yabo bahiga aba bacuruzi bakoresha ingemeri bongereye ubugari ndetse n’iminzani idakora neza. Asaba abaturage kujya babatungira agatoki uwo bakeka ko abiba kugira ngo afatwe abihanirwe.

Umurenge wa Karangazi ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Nyagatare yera cyane ibigori n’ibishyimbo.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka