Interpol yagaragaje ibicuruzwa bitemewe byafashwe

Ishami rya Polisi mpuzamahanga (Interpol) rikorera mu Rwanda rifatanije n’izindi nzego z’Igihugu bagaragaje ibicuruzwa binyuranye byafashwe kuko bicuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibi bicuruzwa byagaragajwe kuri uyu wa mbere tariki 08/12/2014 birimo ibinyobwa, karitushe (Cartouches) zijyamo wino, amavuta yo kwisiga, imiti yo kwa muganga n’ikoreshwa mu buhinzi, ndetse n’ibindi bintu byo kwa muganga byafashwe bitujuje ubuziranenge.

Inzoga z'ibitoki n'amasaka zikunze kwita Akayuki zazize gucururizwa mu makaziye ya East African Breweries.
Inzoga z’ibitoki n’amasaka zikunze kwita Akayuki zazize gucururizwa mu makaziye ya East African Breweries.

Interpol ifatanije na Minisiteri y’ubuzima, Ikigo gitsura ubuziranenge (RBS), Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, hamwe n’Urugaga rw’abikorera (PSF), baburiye abagura ibintu bitandukanye gushishoz, bakareba ibirango by’ubuziranenge ndetse n’ahantu ibintu byakorewe, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.

Ibintu bicuruzwa mu buryo bwa magendu, ibyiganano, ibyakozwe bidafite ibyangombwa by’ubuziranenge, ndetse n’ibyapfunyitswe mu bintu bikorwa n’izindi nganda; byafashwe mu mukwabo wiswe “Fagia” wakorewe igihe kimwe mu bihugu 11 bigize akarere ka Afurika y’uburasirazuba, nk’uko byatangajwe na ACP Tony Kuramba, Umuyobozi wa Interpol mu Rwanda.

Izi Cartouches z'inyiganano ngo ntizikora.
Izi Cartouches z’inyiganano ngo ntizikora.

Mu gikorwa cyo kugaragaza ibyafatiwe mu Rwanda, ACP Kuramba yagize ati “Turagira ngo abantu babimenye babe maso, birinde ibintu nk’ibi bishobora guhungabanya ubuzima bwabo, bigasenya ubukungu bw’igihugu [aho bituma abacuruzi bemewe batagurirwa kuko haba hari ibya make], tukabasaba kandi gufasha Polisi y’igihugu kubona amakuru kugira ngo ibashe kubirwanya”.

Mu bintu byafashwe na Polisi harimo inzoga za kinyarwanda zicuruzwa mu makaziye y’uruganda rukomeye muri Afurika y’uburasirazuba, za karitushe zijya mu mashini zisohora inyandiko, divayi ziva muri tangawize, izindi nzoga zitandukanye, amavuta yo kwisiga, imiti inyuranye, inshinge ndetse n’inzitiramibu; ariko ngo hari n’ibindi bintu by’ubundi bwoko bijya bifatwa nk’uko Polisi yabitangaje.

Divayi ya tangawize iracuruzwa itemewe.
Divayi ya tangawize iracuruzwa itemewe.

Umuyobozi w’ishami rigenzura iyubahirizwa ry’ubuziranenge muri RBS, Philippe Nzayire yashimangiye ko ibi ibintu bitujuje ubuzirange bifite inkurikizi mbi ku buzima bw’abantu; aho inzoga zafashwe ngo ziteza indwara za kanseri, impyiko n’izindi, amavuta akaba ateza indwara z’uruhu, imiti ikangiza ubudahangwara bw’umubiri, ndetse za karitushe zo ngo zishyirwa mu mashini ntizikore.

Icyaha cyo gukora ikintu cy’icyiganano mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda gihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati ya 2-5 n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni ebyiri kugeza kuri 10, mu gihe gukoresha inyandiko zitanga uburenganzira bwo gucuruza ziganwe, bihanirwa igifungo cy’imyaka hagati ya 5-7 n’ihazabu kuva ku bihumbi 300- kugeza kuri miliyoni eshatu, nk’uko Umuyobozi wa Interpol mu Rwanda yabyibukije.

Amavuta yo kwisiga, imiti n'ibindi bintu byo kwa muganga bishobora kuba bigurishwa mu mavuriro yigenga ari ibyiganano.
Amavuta yo kwisiga, imiti n’ibindi bintu byo kwa muganga bishobora kuba bigurishwa mu mavuriro yigenga ari ibyiganano.

ACP Tony Kuramba yasobanuye ko ubu abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi kubera ibi byaha byo gukora no gucuruza mu buryo butemewe, kandi ko iperereza rigikomeje kugira ngo abandi babyihishe inyuma bafatwe.

Ubuyobozi bwa Interpol bwakoze umukwabu wa mbere wo gushakisha ibicuruzwa nk’ibi bya magendu bitujuje ibisabwa mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, umukwabu wa kabiri ari wo ngo wafatiwemo ibintu byerekanwe ukaba warakozwe kuva tariki 01-03/12/2014 mu bihugu byose bigize akarere ka Afurika y’uburasirazuba, kandi ngo bene ibi bikorwa bizakomeza gukorwa no mu ntara zose z’Igihugu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rega abantu bagomba kumenya ko mu Rwanda nta mwanya w’ibisambo na bacuruza ibicuruzwa bitemewe uhari

nana yanditse ku itariki ya: 9-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka