Kamembe: Ibicuruzwa byahenze kubera iminsi mikuru

Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mukuru wa Noheri kuri uyu wa 25 Ukuboza, mu mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi abaturage baho baravuga ko bimwe mu biribwa bikunze gukoreshwa byazamuye ibiciro cyane cyane umuceri, inyama n’ibirungo.

Tuyisenge Placide wo mu murenge wa Kamembe avuga kuba inyama zahenze cyane ngo byabatunguye kuko ikiro kimwe cy’inyama z’inka (iroti) ngo kigeze ku mafaranga 2600 mu gihe mu busanzwe cyaguraga 2400, ni mu gihe imvange zo ziri kugura 2500 cyangwa 2400 mu gihe zaguraga 2200.

Ibindi byazamutse mu bicuruzwa ni umuceri umaze n’iminsi warabuze ku isoko aho usanga nk’uwaguraga amafaranga 650 wageze ku mafaranga 700 na 800 ku kiro.

Ibindi biribwa nabyo byihagazeho ni inkoko aho usanga iyaguraga amafaranga 4000 ubu iri kugura 6000 gusa nanone n’amakara ubu kuyabona ntibyoroshye aho umufuka umwe uri kugura amafaranga ibihumbi 18.

Abaje guhaha akaboga ni benshi.
Abaje guhaha akaboga ni benshi.

Nubwo bimeze gutya ariko bamwe mu baturage barikora iyo bwagaba bakagura ibikenewe ngo badacikanwa n’umunezero w’iminsi mikuru.

Nyirandekeyaho wo mu murenge wa Gihundwe avuga ko ubusanzwe arya inyama cyangwa umuceri ku minsi mikuru cyangwa mu kirori runaka; kuba ibiciro byazo kimwe n’umuceri byazamutse ngo ntibyamutunguye kuko ngo bikenerwa na benshi.

Uyu mukecuru avuga ko ngo niyo yaba adafite amafaranga ngo yashakisha aho ayaguza cyangwa agafata ideni ariko ntasibe kubona akaboga mu minsi mikuru ari nayo mpamvu yitwaje amafaranga ahagije kugirango ntikabure ku ifunguro rya Noheri.

Kuba umujyi wa Rusizi uhahirwamo n’abaturanyi babo bo muri Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo aho baza ari benshi kandi bakaba bakunda inyama by’umwihariko ngo biri mu byatumye zihenda aho usanga umuntu umwe aguze ibiro 50 cyangwa 40 akabijyana muri Congo.

Abacuruza umuceri ku biro n'abacuruza ibirungo bihagazeho mu biciro.
Abacuruza umuceri ku biro n’abacuruza ibirungo bihagazeho mu biciro.

Muri bo ngo hari abazijyana kuzirya hakaba n’abajya kuzicururiza iwabo; nk’uko byasobanuwe n’umwe mu banyekongo baje guhaha inyama mu Rwanda witwa Kikuni Marie.

Sentama Damascène ucuruza inyama mu karere ka Rusizi aratangaza ko inyama zaguzwe cyane bitandukanye n’uburyo bari basanzwe bazigura mu yindi minsi mikuru.

Ubwo twamusangaga aho akorera ku mugoroba wa tariki 24/12/2014 yari amaze gucuruza inka enye mu gihe mu bihe bisanzwe atarenzaga inka ebyiri gusa ngo akurikije uko abona abaguzi bari kwiyongera yari afite icyizere ko zishobora kwiyongera akaba yagera ku inka eshanu.

Biramenyerewe ko mu mujyi wa Kamembe mu minsi mikuru haba hari urujya n'uruza kubera Abanyekongo baza guhaha.
Biramenyerewe ko mu mujyi wa Kamembe mu minsi mikuru haba hari urujya n’uruza kubera Abanyekongo baza guhaha.

Abacuruzi b’inyama bavuga ko kuba ngo zazamutse ku biciro ngo biterwa n’ikibazo cy’inka ziba zabahenze cyane mu minsi mikuru bityo nabo bigatuma bazamura kugirango badahomba.

Ku minsi mikuru ya noheri n’ubunani usanga umujyi wa Rusizi hari urujya n’uruza rw’abantu benshi cyane cyane Abanyekongo baza kuwuhahiramo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka