Toni 155 z’umuceri zigiye gutezwa cyamunara kubera magendu

Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA) kigiye guteza cyamunara toni 155 z’umuceri w’Uwitwa Bimenyimana Celestin ushinjwa kenyereza imisoro n’amahoro bya gasutamo kuko ngo yawuguze avuga ko awujyanye muri Kongo nyamara akawugurisha mu gihugu.

Uyu muceri uri mu bubiko bwa MAGERWA uzagurishwa mu cyamunara giteganijwe tariki 08/01/2015 wafashwe tariki 31/10/2014 mu bubiko bwa Ntazinda Telesphore na Bimenyimana Celestin ukaba ukomoka ku wo Bimenyimana Celestin yaguze na Altaf Muhamed ungana na Toni 270.

Hashingiwe ku ibazwa ry’uwagurishije uwo muceri ariwe Altaf Muhamed, Bimenyimana Celestin awugura yemeraga ko azawujyana muri DRC, ariko siho wajyanwe, ahubwo barawufashe batangira kuwucururiza mu Rwanda.

N’ubwo umuceri Bimenyimana Celestin yaguze na Altaf Muhamed ungana na toni 270 uwashoboye gufatwa ungana na toni 155 naho undi ungana na toni 115 waburiwe irengero hakaba hagikorwa iperereza kugira ngo ibyawo bimenyekane.

Bimenyimana Celestin imbere y'ububiko bw'umuceri ashinjwa gukoramo magendu.
Bimenyimana Celestin imbere y’ububiko bw’umuceri ashinjwa gukoramo magendu.

Bimenyimana na Ntazinda kandi bakurikiranwe hamwe n’umukozi wa Gasutamo wemeje ko imodoka zakuye umuceri muri Magerwa ziwujyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zambutse zijya muri icyo gihugu.

Ubuyobozi bwa za Gasutamo bufatanije n’Ishami rishinzwe kurwanya Magendu nyuma yo gutahura ibimaze kuvugwa, ryateguye dosiye abakurikiranwaho kunyereza imisoro harimo umukozi wa Gasutamo wemeje ko imodoka zakuye umuceri Magerwa ziwujyana muri DRC zambutse zijya muri DRC bashyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo baregwe mu nkiko zibifitiye ububasha maze baburanishwe.

Hagati aho nyuma yo kumenya ko mu bubiko bwa Ntazinda Telesphore na Bimenyimana Celetin harimo undi muceri, ushobora kuba utarishyuriwe imisoro n’amahoro, tariki 08-09/12/2014 Ishami rishinzwe kurwanya magendu ryasubiye mu bubiko aho umuceri wa mbere wafatiwe hakurwamo undi muceri ungana na toni 500 n’umunyu ungana na toni 90 kugeza ubu hakaba hataragaragazwa inyandiko zigaragaza aho uwo muceri n’umunyu byasoreye.

Hakozwe iki ngo imisoro n’amahoro byanyerejwe bigaruzwe?

Ubushinjacyaha bwatanze ikirego mu rukiko rwa Nyarugenge busaba ko abacyekwaho icyaha cyo kunyereza umusoro n’amahoro n’abafatanyije nabo baba bafunzwe by’agateganyo mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu mizi.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ndetse n’urwisumbuye rwa Nyamirambo zemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Bimenyimana n’abo bafatanije icyaha bakurikiranweho bagomba gufungwa by’agateganyo mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu mizi.

Bimenyimana Celestin na Ntazinda Telesphore bamenyeshejwe icyaha bakekwaho bagaragarizwa ko ku bijyanye n’umuceri ungana toni 270 icyaha kiramutse kibahamye bakwishyura amahoro ya Gasutamo 66,508,089Frw, TVA ingana na 23,070,227Frw ndetse n’ibihano bya Gasutamo bidahinduka bingana na 80,000USD.

Umuceri wose hamwe utarishyuriwe imisoro n'amahoro ungana na toni 770 ariko hazatezwa cyamunara toni 155 zigiye kurangiza igihe cyo kuribwa.
Umuceri wose hamwe utarishyuriwe imisoro n’amahoro ungana na toni 770 ariko hazatezwa cyamunara toni 155 zigiye kurangiza igihe cyo kuribwa.

Ku bijyanye n’umuceri wafashwe kuya 31/10/2014, kubera ko urubanza rushobora gutinda kuburanishwa mu mizi, uwo muceri ushobora kurenza igihe wagenewe cyo kuba waribwa, hari gutegurwa cyamunara izaba kuwa 8/01/2015 yo kuwugurisha amafaranga awuvuyemo agashyirwa kuri konti y’ubushinjacyaha mu gihe hagitegerejwe ko urubanza ruburanishwa mu mizi.

Ku bijyanye n’umuceri wafashwe ku wa 8/12/2014 no kuwa 9/12/2014 ndetse n’umunyu wafashwe muri ayo matariki, mu buryo bwo kurushaho kunoza dosiye bukayoherereza ubushinjacyaha.

Ubuyobozi bwa za Gasutamo bufatanije n’Ishami rishinzwe kurwanya Magendu buracyashakisha ibindi bimenyetso bijyanye n’uburyo uwo muceri n’umunyu byinjijwe mu gihugu n’impapuro ibyo bicuruzwa byinjiriyeho byabura hagategurwa inyandiko-mvugo z’icyaha ikongerwa muri dosiye iri mu rukiko.

Inkuru dukesha RRA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Gusora ni ngobwa kuko niho ubukungu bwigihugu ahanini bushingiye arko nanone kuvuga ni ugutaruka reka mbaze JMV icyo akora kuko niba acuruza nawe ari mubadasiba kurira bijujutira RRA KUKIREnga kimisoro Ikindi ko udasoresha umenya aho Celestin yasoze naho atasoze gute ikosore mumivugire.amategeko n iyubahirizwe urubanza rucibwe uko bigomba ntamaranga mutima kuva Celestin yafatwa hashize umwaka urenga urubanza ntiruraburanishwa ngo rurangire abe umwere cg ashinzwe kdi usomye itegeko Nibura icyaha kibahamye itegeko rivuga ko bahabwa igihano cyingana no guhera ku mezi 6 - imyaka 2 none ni urukiko ki nibura rumara igihe kingana gutyo rutarakemura impaka cg nibyabindi ngo ntituratera imbere ese mwe banyamakuru ko muheruka mwandika iyi nkuru mwigeze mukora follow up ngo mumenye ni ura aho urubanza rugeze mwigeze mujya k urukiko aba bagabo bagiye kuburana ngo murebe uko bigenda ahah kuvuga menshi siko kuyamara ...

Nkundurwanda yanditse ku itariki ya: 4-11-2015  →  Musubize

Ku buryo ari ibishoboka bimenyi umuntu yamwandikaho igitabo mu kunyereza imisoro

jmv yanditse ku itariki ya: 9-01-2015  →  Musubize

Ndababaye kuko nkurikije igihe bimenyi yyatangiriye kwiba Imisoro n’igihe atangarijwe biratandukanye. Police izajye muri historique ye y’ubucuruzi uzasanga aho yasoze ari mbarwa. Ni ibintu yagize akamenyero ku bwanjye ahubwo uko muzi na Ruswa arahita avamo. Uriya mugabo ni umugome nabonye kuri iyi si ysrurema.

jmv yanditse ku itariki ya: 9-01-2015  →  Musubize

Ku wa kane nditabira iyi cyamunara kabisa. Reka njye gushaka cash kuri bank nzaze nuzuye. Ni imari ishyushye

alphonse yanditse ku itariki ya: 6-01-2015  →  Musubize

turusheho kwitabira gusora kandi twirinde kunyereza iyi misoro kuko idindiza iterambere ry’igihugu cyacu

mukuru yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka