Kimironko: Ikibazo cy’isuku nke mu isoko cyarahagurukiwe

Nyuma y’iminsi ubuyobozi bw’isoko rya Kimironko na rwiyemezamirimo wapatanye gukora isuku muri iri soko banengwa isuku nke yagaragaraga mu bimoteri byaryo, baravuga ko bafashe ingamba zo gutuma akazi kongera kugenda neza nka mbere.

Mu minsi ishize nibwo abantu batandukanye barema iri soko bari bagaragaje ko batishimiye umwanda uhagaragara, bituma rwiyemezamirimo Mugenga Fabien uhagarariye sosiyete ikora isuku muri iri soko yiyemeza kongera amasaha y’akazi no kujya yishyura mbere amafaranga agomba Akarere ka Gasabo kugira ngo bitadindiza imirimo.

Mugenga uhagarariye sosiyete "Abitanga Gicumbi Ltd" asobanura ko imikorere yahindutse.
Mugenga uhagarariye sosiyete "Abitanga Gicumbi Ltd" asobanura ko imikorere yahindutse.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yagize ati “Icya mbere twiyemeje ko tutazongera kujya kuriha amafaranga kuri BNR (banki nkuru y’igihugu) kuko byatuberaga inzitizi kujyayo buri munsi, ariko ubu dusigaye turiha iminsi 30 y’ukwezi kugira ngo imodoka ijye ibasha kugenda byihuse”.

Akomeza agira ati “Ikindi ku masaha yo gupakira twongeyeho isaha yo kugira ngo bajye bazinduka babanze bapakire hakiri kare. Ikindi natwe twahageraga rimwe ku munsi ariko ubu dusigaye tuhagera gatatu ku munsi kugira ngo ducunge uko isuku ikorwa”.

Imodoka ishinzwe gutwara ibishingwe igomba kuba ihari igihe cyose ikimoteri cyuzuye.
Imodoka ishinzwe gutwara ibishingwe igomba kuba ihari igihe cyose ikimoteri cyuzuye.

Kwishyura buri turu ikamyo igiye gutwara ibishingwe ku kimoteri cya Nduba byaragoranaga kuko imodoka yabanzaga kujya kwishyura Akarere ka Gasabo kuri konti iri muri Banki Nkuru y’igihugu.

Uyu Rwiyemezamirimo kandi ashimira abacururiza muri iri soko imikoranire myiza kuko bamwishyurira igihe.

Ari abacururiza muri iri soko n’abahahiramo bemeza ko isuku muri iyi minsi yazamutse ugereranyije no mu minsi yashize, kuko abakozi bagera kuri 15 bakora isuku usanga bazenguruka isoko ryose bakubura imyanda, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Dativa Mugoremwiza.

Mu isoko imbere ngo ntihakigaragara imyanda ijagaraye kuva aho izi mpinduka zikorewe.
Mu isoko imbere ngo ntihakigaragara imyanda ijagaraye kuva aho izi mpinduka zikorewe.

Innocent Bahizi uhagarariye abacuruzi bo muri iri soko, yemeza ko bafashe ingamba ko isuku muri iri soko igomba kuza ku isonga, ndetse akarere nako kakaba karabagiriye inama yo gushyiraho imikorere mishya.

Ati “Twumva ko isuku yahoraho atari ukuza igihe runaka ahubwo bikarushaho uko byari bisanzwe bimeze. Kandi tubona bigenda neza kuva mu byumweru bibiri bishize”.

Iri soko ni rimwe mu masoko yitabirwa cyane mu Karere ka Gasabo na Kicukiro aho rifite ibibanza bigera ku 1250 n’amazu ari ku ruhande agera kuri 57.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka