Rutsiro: Abagana BPR Babangamiwe n’icyuma cya ATM kimaze iminsi kidakora

Abakiriya bagana banki y’abaturage ishami rya Rutsiro barinubira ko icyuma gitanga amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga kizwi ku izina rya ATM kimaze hafi ibyumweru bibiri kidakora bityo bakaba babangamiwe no kutabonera amafaranga igihe.

Ibi barabitangaza ubwo kuva tariki ya 24/12/2014 abakiriya ba banki y’abaturage ishami rya Rutsiro basangaga icyuma cya ATM kidakora kugeza na n’uyu munsi bakaba bavuga ko kubera umurongo w’abantu baba bari muri banki imbere bituma bibicira akazi bakora ngo kuko umuntu aba ashaka kwihuta.

Abantu baza bazi ko ATM ikora bagasanga idakora.
Abantu baza bazi ko ATM ikora bagasanga idakora.

Jean Claude Nshimiyimana Umukiriya w’iyi banki ubwo Kigali Today yamusangaga kuri icyi cyuma kuwa gatatu, yagize ati” maze iminsi itari mike nza aha ariko Kuba icyi cyuma kidakora biramvuna cyane kuko niba nkoresha abantu nshaka kubahemba kandi nshaka kwihuta birandindiza kandi sinategereza umurongo uba muri banki”

Nyamara ku ruhande rw’ubuyobozi bw’iyi banki butangaza ko iki kibazo bakizi kandi ko nta burangare bagize kugira ngo icyuma ntigikomeze gukora.

Icyuma cya ATM kimaze hafi ibyumweru bibiri kidakora.
Icyuma cya ATM kimaze hafi ibyumweru bibiri kidakora.

Buvuka ko nyuma yo gupfa bahamagaje abashinzwe kugikora inshuro zigera kuri eshatu, bakaba bagitegereje ko barangiza kugisubiza ku murongo, nk’uko umucungamutungo wa banki y’abaturage Maniraguha Emmanuel abitangaza.

Ati "Twebwe ku ruhande rw’ubuyobozin nta burangare twagize kuko icyuma kikimara gupfa twahamagaje abatekinisiye ngo bihutire kugikora na n’ubu tukaba dutegereje ko bagisubiza mu murongo.”

Uyu mucungamutungo kandi yakomeje kwihanganisha abagana Banki y’abaturage ishami rya Rutsiro kwihanganira iki kibazo kandi ko bakomeje kugikurikirana.

Ushinzwe gukurikirana iby’ikorwa ry’iki cyuma Jean Paul Mwumvaneza yatangaje ko ikibazo icyuma cya ATM cyagize ari uko umuriro w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda Rwanda Energy Group wari umaze iminsi ukunda kubura ariwo watumye bateri z’iki cyuma zipfa bityo kigahita gihagarara.

Abajijwe ingamaba bafatiye iki kibazo yavuze ko bari mu biganiro n’iki kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanayarazi Rwanda Energy Group, ku buryo iri shami rya banki y’abaturage ryabona umurongo waryo wihariye udasaranganyijwe n’abandi bantu.

Ibyo byatuma umuriro utazongera kuba muke, cyokora ngo n’ubwo ibiganiro bikomeje ngo kuri uyu wa mbere icyuma kizaba cyasubiyeho hifashishijwe ubundi buryo bw’agateganyo.

Iri shami ni ryo ryonyine mu karere ka Rutsiro rifite iki cyuma cya ATM n’ubwo no mu mirenge imwe n’imwe hari udushami twa Banki y’abaturage abakirya bakaba nta handi bajya kuko uretse za Sacco n’ikigo cy’imari iciriritse rya coopec Inkunga nta yindi Banki iba mu karere ka Rutsiro.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka