Nyaruguru: Ba rwiyemezamirimo bambura abaturage akabo kashobotse

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bakoresha abaturage bakagenda batabahembye ubu cyakemutse, kuko umuturage wese azajya ajya gukorera rwiyemezamirimo ari uko babanje kugirana amasezerano y’akazi.

Hirya no hino mu Karere ka Nyaruguru hakunda kumvikana abaturage bavuga ko bakoze ariko uwabakoresheje akabambura, bagasigara bamurega mu buyobozi.

Akenshi usanga n’ubuyobozi butazi niba koko abo baturage barakoze iyo mirimo, bwaba bunabizi ntibube buzi niba koko batarahembwe.

Urugero ni urw’abaturage bo mu Kagari ka Cyiyonza mu Murenge wa Ngoma bavuga ko bakoze amaterasi y’indinganire mu Mudugudu wa Nyirishyiga mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka wa 2014 ariko n’ubu bakaba batarahembwa.

Amaterasi ni kimwe mu bikorwa abaturage bakoramo bakunda kuvuga ko bambuwe.
Amaterasi ni kimwe mu bikorwa abaturage bakoramo bakunda kuvuga ko bambuwe.

Bizimana Hussein umwe muri abo baturage avuga ko igihe bakoraga aya materasi bahembwaga hashize iminsi 15, gusa ngo igihe cyaje kugera bakora iminsi 30 badahembwa, birangira batanahembwe burundu.

Uyu musore avuga ko bakomeje kubaza ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma bakabwirwa ko amafaranga yabo azaza, nyamara ngo barategereje amaso ahera mu kirere.

Ati “iyo tugiye ku murenge baratubwira ngo amafaranga azaza ariko reba nawe umwaka urashize, ubwo se tuzayabona ryari?”.

Baba aba baturage bo mu Murenge wa Ngoma ndetse n’abandi bo mu Karere ka Nyaruguru bafite ikibazo cy’uko bakoze ntibahembwe, ubuyobozi buvuga ko buzakomeza kubakurikiranira ikibazo bakishyurwa, gusa bukavuga ko ibibazo nk’ibi bitazongera kugaragara mu karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François avuga ko mu masezerano akarere kagiranye naba rwiyemezamirimo bagakoreramo bemeranyijwe ko nta rwiyemezamirimo uzongera guha akazi abaturage atabahaye amasezerano kubayagomba, naho aba nyakabyizi nabo bagahabwa ibipande basinyirwaho igihe umubyizi bawucyuye.

Habitegeko avuga ko amasezerano hagati ya ba Rwiyemezamirimo n'abaturage azakemura ikibazo cy'abaturage bamburwa.
Habitegeko avuga ko amasezerano hagati ya ba Rwiyemezamirimo n’abaturage azakemura ikibazo cy’abaturage bamburwa.

Uyu muyobozi kandi anasaba abaturage kutagira uwemera ko bamuha akazi batamuhaye igipande kugira ngo naramuka adahembwe kizamubere igihamya ko yakoreye uwo muntu.

Ati “umuti twarawuvuguse, tugamije gukumira. Icya mbere rwiyemezamirimo uje mu karere agaha akazi abaturage abagomba guhabwa amasezerano y’akazi bagomba kuyahabwa, hanyuma aba baturage ba nyakabyizi nabo bagahabwa ibipande, bakajya bandikirwaho igihe bakoze batarahembwa, hanyuma bahembwa bakavivura kuri bya bipande ko bahembwe”.

Habitegeko akomeza avuga ko bizabafasha kubona amakuru niba abaturage barahembwe cyangwa batarahembwe igihe bagaragaje ibibazo, ndetse habashe no kumenyekana amafaranga baba batarahembwe bityo byorohe kubakurikiranira ikibazo.

Mu karere ka Nyaruguru ubu hari ibikorwa byatanze imirimo (chantier) 42 abaturage bakora nyakabyizi bakaba baboneka muri 31.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aya masezerano akarere kagiranye na ba rwiyemezamirimo ni meza cyane kuko azarengera abaturage bityo bakumva ntacyo bishisha. mayor yakoze neza cyane rwose

habitegeko yanditse ku itariki ya: 5-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka