Nyagahinga: Abacuruzi barasaba kwegerezwa banki bakareka kubika munsi y’igitanda

Abaturage bakorera ubucuruzi mu isoko rya Nyagahinga riri mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera basaba ko bakwegerezwa banki bajya babitsamo amafaranga yabo ngo kuko banki ziri muri uwo murenge ziri kure y’aho batuye.

Agace ka Nyagahinga gaherereye munsi neza y’ikirunga cya Buhabura. Abaturage bahatuye bakora umurimo w’ubuhinzi, aho bahinga cyane cyane ibirayi, ibigori ndetse n’ibishyimbo kuko bitanga umusaruro mwinshi.

Kubera iyo mpamvu usanga n’abahakorera ubucuruzi bakunze gucuruza imyaka yiganjemo ibirayi ndetse n’ibishyimbo kuburyo abantu batandukanye bo mu karere ka Burera ndetse n’abandi bacuruzi baturuka mu tundi turere baza kuharangura imyaka.

Abo bacuruzi bavuga ko hari igihe babona abakiriya benshi bakabura ahantu hafi babitsa amafaranga baba bacuruje bikaba ngombwa ko bayararana cyangwa se bagatega moto bwije bakajya kubitsa kuri banki, bavuga ko iri kure yabo.

Abacururiza muri iri soko rya Nyagahinga basaba kwegerezwa banki.
Abacururiza muri iri soko rya Nyagahinga basaba kwegerezwa banki.

Dusabimana Théogène, umwe mu bacururiza mu isoko rya Nyagahunga, avuga ko banki ibari hafi iri mu bilometero nka bitanu, muri santere ya Kidaho, ahantu kugenda no kugaruka bishyura amafaranga 2000 kuri moto.

Agira ati “Ni ugucuruza hanyuma ukakura moto iri ku muhanda, hanyuma ikagutwara ukayishyura, urabona ko tuba turi guhomba. Ni ukugenda hakiri kare. Ariko nta wararana amafaranga.

Ni ukwemera ukareka no gucuruza ukaba ufunzeho, abakiriya bakagucika, mu mwanya wagacuruje ukageza ku mugoroba, wenda ukayashyira nkahongaho hari nka banki. Iramutse (banki) ihageze, nakomeza nkakingura nkayashyiraho igihe nshakiye.”

Akomeza avuga ko kandi kuba banki zibari kure bituma hari bamwe mu bacuruzi badafunguza konti muri banki; bagacuruza gusa bakayabika munsi y’igitanda cyangwa n’ahandi munzu.

Ubuyobozi bwa SACCO, nk’ikigo cy’imari cyegerejwe abaturage, butangaza ko abo baturage babagejejeho icyo cyifuzo ngo kuburyo bari gushaka uburyo bafunguzayo agashami; nk’uko bisobanurwa na Habumugisha Phocas, umuyobozi wa Iyungure SACCO Cyanika.

Agira ati “Dushaka ko twakingurayo agashami kandi tuzabisaba Banki nkuru y’u Rwanda kandi tuzi ko nk’uko yakunze kudufasha, izadufasha bizashoboka”.

Santere ya Nyagahinga iherereyemo isoko rya Nyagahinga ni imwe mu masantere akomeye yo mu karere ka Burera kuko arangwamo ubucuruzi bwambukiranya imipaka, dore ko inaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Amabanki akorera mu murenge wa Cyanika iyo Santere iherereyemo ari muri santere ya Kidaho kuko hegereye umuhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika.

Ikindi ni uko iyo santere ya Nyagahinga nta n’umuriro w’amashanyarazi ifite kuburyo abayicururizamo bahamya ko kuba batagira amashanyarazi bituma bafunga kare mu ma saa kumi n’ebyiri, mu gihe bavuga ko baramutse babonye ayo mashanyarazi bajya bafunga mu ma saa mbiri z’ijoro bityo bakarushaho kubona inyungu.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntekereza ko amabanki ubu yabyumvise cyane cyane banque populaire maze ikegera aba bakiriya bafite ubucururzi ariko badafite aho babitsa. ibi bizabafasha kwizigamira ejo hazaza

kibibi yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka