Nyanza: Abakora isuku mu mujyi bamaze amezi abiri badahembwa

Bamwe mu bagore batishoboye bakora isuku n’isukura mu mujyi wa Nyanza baravuga ko bagiye kwizihiza iminsi mikuru ya Noheri na Bonane by’umwaka wa 2014 batishimye kubera ko amezi abiri ashize badahembwa.

Uko ari abagore 57 bibumbiye muri koperative “Isuku n’isukura-Nyanza” bamwe muri bo bavuganye na Kigali Today tariki 23/12/2014 batangaje ko muri iyi minsi koperative yabo iri mu bibazo biyikomereye bimwe ngo bijyanye n’ubuyobozi ndetse no gukora ntibahemberwe igihe.

Abahaye amakuru Kigali Today bagasaba ko amazina yabo agirwa ibanga kubera ingaruka byabagiraho ngo baramutse bamenyekanye ko koperative yabo ifite ibibazo bishobora gutuma isenyuka hatagize igikorwa ngo kuko nabo hari ubwo banyuzamo bagashaka kwivumbura ngo bayisenye.

Umwe muri aba bagore bayigize yagize ati: “Ubu ngubu utubona tumaze amezi abiri tudahembwa ibibazo byaratwishe bamwe tuza mu kazi ntacyo twashyize mu nda amadeni niyo atumereye nabi kuko tugenda tuyafata hirya no hino none naho bamaze kutwinuba kuko babona tubyukira mu kazi ariko nta musaruro wako”.

Byongeye ngo muri iyi koperative yabo harimo ibibazo by’imiyoborere mibi basanga bizayisenya nk’uko byemezwa na bamwe mu banyamuryango bayigize.

Hasobanurwa uko ikibazo cyabo giteye umwe muri bo yabivuze atya: “Umurenge wa Busasamana ari nawo urimo umujyi wa Nyanza dukoramo ibikorwa by’isuku waduhaye umuntu aza yitwa kapita ahageze yinjiye mu nshingano z’uwari umuyobozi wacu none ibintu aho kurushaho kutungana byarushijeho kuzamba. Umuyobozi wacu ntakigira ijambo aravuga akamucecekesha ngo ni umukecuru kandi ariwe twitoreye”.

Uyu Isaac bavuga ko yagizwe Kapita ngo ategekesha igitugu abanyamuryango ba Koperative ikora isuku n’isukura mu mujyi wa Nyanza nk’uko aba bagore bari basanzwe bayigize mbere y’uko ayinjizwamo babimushinja.

Isuku y'umujyi wa Nyanza ikorwa na koperative y'abagore ubu ngo bamaze amezi abiri badahembwa.
Isuku y’umujyi wa Nyanza ikorwa na koperative y’abagore ubu ngo bamaze amezi abiri badahembwa.

Bavuga ko uyu Kapita ngo imbaraga afite zituma abakangaranya azikura mu buryo bita ko budasobanutse yazanwemo muri iyo koperative ngo kuko ukurikije amategeko ubwabo bari barishyiriyeho yatumaga buri munyamuryango wese ayibonamo kandi akumva ko angana n’undi nta busumbane.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana bwagize icyo buvuga kuri ibi bibazo

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bwana Gasore Clement aho iyi koperative ikorera ndetse n’ibikorwa byayo akaba ariwe ubigenzura ku rwego rw’umurenge avuga ko ikibazo cyo gutinda guhembwa yaje agisanga muri iyo koperative.

Yagize ati: “Ahanini impamvu yagiye ituma abanyamuryango b’iyi koperative bahora mu bibazo ni uko nta muntu ujijutse wari muri bo ngo ajye akorera ku gihe urutonde rw’abagomba guhembwa nicyo cyatumye tubaha umuntu wo kubibafashamo kuko amafaranga ya Leta agomba gusohoka mu buryo busobanutse”.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Busasamana avuga ko uyu bavuga ko ababangamiye ahubwo ariwe washyize ibintu ku murongo mu gihe ngo bo bari mu kavuyo mu buryo bw’imikorere.

Ku birebana n’uko amezi abiri ashize badahembwa yasubije ko byagiye biterwa n’imikorere yabo itari inoze gusa yijeje ko batagomba kugera kuri Noheri batarahembwa ngo kuko ikibazo cyabo bakirimo kugira ngo nabo bazajye mu minsi mikuru bishimane n’imiryango yabo nk’abandi bakozi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka