Musanze: Kampani NBC itumye abakozi 250 barya iminsi mikuru mu marira

Abakozi 250 bakorera kampani NBC (Now Business Center) yubaka inyubako y’ishuri ry’ubukerarugendo mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze batangaza bamaze amezi atatu badahembwa bikaba bigiye gutuma barya iminsi mikuru isoza umwaka nabi nta mafaranga yo kwifata neza.

Aba bakozi bakoraga akazi ko kubaka no gufasha abafundi bazwi nk’abayege bavuga ko baheruka guhembwa mu kwezi kwa cyenda, kuva icyo gihe ntibarongera gufata ifaranga na rimwe.

Abakozi ba NBC bamaze amezi badahembwa none iminsi mikuru igiye kuba mibi.
Abakozi ba NBC bamaze amezi badahembwa none iminsi mikuru igiye kuba mibi.

Nyirimanzi Claude uvuga ko akuriye abayede n’abamena amabuye kuri iyo nyubako aragira ati: “Ubu dufite ikibazo kiduteye agahinda kuko tugiye mu minsi mikuru nabi n’inzara. Umugore wanjye ndamucyurira iki se ni akabazo katuremereye cyane”.

Ku cyumweru tariki 21/12/2014 abo bakozi barubatse bazi ko bahembwa, ababukisha bagenda ntacyo bababwiye none icyizere cyo kubona amafaranga yo kurya noheli cyo gisa n’icyayoyotse ariko barasaba ko rwiyemezamirimo bakorera ko yazabahemba bakarya neza nibura ubunani.

“Aya noheli wenda ntayo duteze kubona wenda batugezeho ay’ubunani rwose byadushimisha,” nk’uko Nyirimanzi yakomeje abisobanura.

Ibipande by'imibyizi bakoze baracyabifite kuko batarahembwa.
Ibipande by’imibyizi bakoze baracyabifite kuko batarahembwa.

Zirungura Silas w’imyaka 76 ukora akazi ko guhereza we asanga bashaka kubambura amafaranga bakoreye, ngo ibi bibafite ingaruka zo kutarya iminsi mikuru ya noheli n’ubunani neza nk’abandi.

Twagerageje kuvugana n’umuyobozi wa Kampani NBC ntibyadukundira kuko terefone ye ngendanwa ntiriho kimwe n’abandi bayobozi batandukanye, abakozi babifata nk’uburyo bwo kubakwepa. Ariko umwe mu bakozi bayo wavuganye na Kigali Today avuga ko koko abo bakozi batarahembwa amafaranga yabo.

Inyubako bubaka igeze kure ariko abakozi ntacyo bahabwa.
Inyubako bubaka igeze kure ariko abakozi ntacyo bahabwa.

Icyakora yemeza ko ayo mafaranga yabo azaboneka vuba nubwo nta gihe kizwi atanga kuko bategereje ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) kibishyura cyatanze amafaranga yo kuyubaka.

Muyenzi Wilson ukuriye ubumenyingiro muri WDA, avuga ko kampani bayiha isoko bakurikije ko ifite ligne de credit ituma ibasha kujya muri banki igahabwa amafaranga yo gukora ibikorwa byose kuburyo kuba Kampani NBC itarishyura abakozi bitatewe nuko WDA itararangiza kuyishyura.

Abakozi ba NBC bagomba guhembwa amezi atatu ngo ni abasigaye mu kazi batarenga 30 mu gihe abandi babagabanyije mu kwezi gushize bagenda badahawe amafaranga bakoreye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka