Ngoma: Barashima akarere ko ikibazo cyabacururiza hasi hadatwikiriye mu isoko kigiye gukemuka

Bamwe mu bacuruza ibiribwa n’ibindi birimo takataka mu isoko rikuru rya Ngoma barashima akarere ko kabubakiye aho bagomba gukorera hatwikiriye, mu gikorwa cyo kwagura iri soko cyabanje kudindira.

Aba bacuruzi bari bamaze igihe bavuga ko basoreshwa amafaranga angana n’ay’abacururiza ahubakiye nyamara bo iyo imvura iguye banyagirwa ndetse n’ibicuruzwa byabo bikanyagirwa.

Kugera ubu imirimo igeze kure nyuma y’imyaka igera kuri ibiri yarahagaze kubera rwiyemezamirimo utarubahirije amasezerano akaza no kuryamburwa.

Abacururiza hasi binubiraga gucuruza banyagirwa kandi batanga imisoro ingana n'iy'abacururiza ahatwikiriye.
Abacururiza hasi binubiraga gucuruza banyagirwa kandi batanga imisoro ingana n’iy’abacururiza ahatwikiriye.

Umubyeyi witwa Denyse, ubwo Kigali today yamusangaga muri iri soko imvura irikugwa ari nke ariko ayirimo acuruza, yavuze ko n’ubwo bitoroshye gucururiza ahadatwikiriye muri iyi minsi y’imvura, we na bagenzi be bashima akarere ko ikibazo cyabo kigiye gukemuka kuko amazu yaho bazajya bacururiza asa nayamaze kuzura.

Yagize ati “Turishimira ko ubu tugiye kuva aha hantu twanyagirwaga ndetse n’ibicuruzwa byacu twashyiraga hasi, none tukaba tugiye kugira ahantu hubakiye tuzajya ducururiza. Bizadufasha kandi bizatuma twumva neza akamaro k’imisoro dutanga ko ariyo ivamo ibidufitiye akamaro bituma ducuruza neza ahantu heza”.

Ahari kwagurwa ni hanini ku buryo bizera ko bose bazabonamo ibibanza.
Ahari kwagurwa ni hanini ku buryo bizera ko bose bazabonamo ibibanza.

Aba bacuruzi ariko basaba ko ubuyobozi bwaca abantu bagenda bacuruza ibiribwa mu mayira mu makaritsiye ngo kuko babahombya bigatuma abantu bataza mu isoko guhaha kuko baba baguriye hafi babibazaniye.

Imirimo yo kwagura iri soko rikuru rya Ngoma yagombaga gutwara amafaranga y’ u Rwanda agera kuri miliyoni 214.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka