Nyamagabe: Gucururiza mu muhanda bishobora guteza impanuka bamwe mu bagenzi

Gucururiza hasi mu muhanda bishobora guteza impanuka bamwe mu bagenzi, bikanabangamira uburyo bwo kugenda mu muhanda, kuko abagenzi babura aho bahigamira imodoka bitewe n’imyaka iba idanditse hasi mu muhanda.

Nyuma yaho isoko rya Nyamagabe ryimuwe byagateganyo kugira ngo hubakwe irindi rya kijyambere, abacuruza ibiribwa byiganjemo imboga n’imbuto bahisemo kujya bacururiza imbere y’isoko mu muhanda, ugasanga bibangamiye abagenzi ndetse n’ibinyabiziga.

Abagenzi n'abatwara ibinyabiziga babangamiwe n'ubacururiza mu muhanda.
Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga babangamiwe n’ubacururiza mu muhanda.

Bamwe mu bagenzi twaganiriye badutangarije ko bifuza ko hakubakwa isoko vuba kuko babangamiye n’abacururiza hasi mu muhanda kuko hari abo biteza impanuka

Uwitwa Laurence Tuyishime yagize ati “Hari ukuntu umanuka ukabona imodoka yuzuye umuhanda, hirya no hino baracuruza, ukiruka utanabiteganyije waba wikoreye bikakugora kuburyo banakugonga, baherutse kugonga umwana akaguru abona ko nahunga arakandagira voka z’abacuruzi.”

Ibibanza bahawe ntibigerwamo n'abaguzi bigatuma imyaka yabo ibaboreho.
Ibibanza bahawe ntibigerwamo n’abaguzi bigatuma imyaka yabo ibaboreho.

Ku ruhande rw’abacuruzi, baravuga ko impamvu bacururiza mu muhanda ari uko bahawe ibibanza ahantu habi hatagerwa n’abakiliya bigatuma imyaka barangura ibaboreho.

Claudine Uwineza yagize ati: “twaravuze tuti reka tuzamuke tujye mu muhanda, kugira ngo tubone icyo dusorera n’abana babone ikibatunga, kandi tuba twaranguye ibintu bibora tugacuruza hepho mu mivu, abakiliya baza bagaherera mu bibanza bya ruguru twebwe tugaherera hepho bikatuboreraho.”

Bimwe mu bibanza by'abacururiza mu muhanda aho bise Gereza ya Mpanga kuko hatagerwa
Bimwe mu bibanza by’abacururiza mu muhanda aho bise Gereza ya Mpanga kuko hatagerwa

Ku ruhande rw’ubuyobozi, bwo butangaza ko bidakwiye ko abaturage bacururiza mu muhanda kuko bibangama kandi ko ingamba zihari ari ugukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano kubirukana mu muhanda.

John Bayiringire gitifu w’umurenge wa Gasaka isoko rihereyemo yagize ati: “abenshi bafite ibibanza mu isoko, kuvuga ngo imyaka irabora sibyo kuko umuguzi asanga igicuruzwa ho kiri, ubu turashaka ko basubira mu bibanza byabo dufatanyije n’urwego rw’umutekano rwa DASSO.”

Mu gihe imirirmo yo kubaka isoko rya Nyamagabe ikomeje ku kigero cya 30%, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamagabe, riteganyijwe kuzura mu gihe cy’umwaka n’igice.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

si ukugenda mu muhanda gusa bibangamira kuko binabangamira abandi bacuruzi baba bagumye mu isoko kuko bo barasora ntibagurishe hakagurisha bariya bari mu mihanda batanasora. isyku y’ibicuruzwa nayo irakemengwa urebye uburyo biba byandagaye mu mumuhanda.
ikindi, ririya soko bacururizamo na ryo rifite ikibazo cy’umuryango umwe kandi muto ugereranije n’abantu barijyamo, ntibyashoboka ko no mu bibanza byo hepfo haboneka imiryango nk’ibiri bityo bariya bacuruzi na bo bakagerwa n’abaguzi biboroheye kandi bikagabanya umuvundo w’abinjira mu isoko. ntekereza ko hari icyo byafasha.

mahoro yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka