Gatsibo: Hari aho imisoro idatangwa kubera uburangare

Mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo haracyaboneka abasora badatanga umusoro uko bikwiye, ibi ngo bikaba biterwa n’uko inzego zishinzwe kwakira imisoro zitabegera ngo zibashishikarize gusorera igihe no kwitabira gutanga inyemezabuguzi (facture).

Ibi ni ibyagaragajwe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), kuwa gatatu tariki 3/12/2014 mu nama izwi ku izina rya Tax Advisors Council (TAC) igamije gusuzuma uko imisoro itangwa mu karere ka Gatsibo.

Komiseri wungirije w’abasora banini muri RRA, Gakwaya Laurence yavuze ko ikibazo kigihari cyane ari uko abasora batubahiriza inshingano zabo bigatuma umusoro baba bagomba gutanga utaboneka uko bikwiye.

Yagize ati “Ikintu cya mbere tugiye gukora ni ukuzenguruka igihugu cyose mu gihe cy’amezi atandatu twihaye, tugenda twigisha abasoreshwa inshingano zabo noneho ibyo guhana bikazaza nyuma, ntabwo twakwihutira guhana tutabanje kubigisha”.

Inzego zishinzwe kwakira imisoro ziranengwa kuetegera abasora ngo zibashishikarize gutanga umusoro ku gihe.
Inzego zishinzwe kwakira imisoro ziranengwa kuetegera abasora ngo zibashishikarize gutanga umusoro ku gihe.

Komiseri Gakwaya akomeza avuga ko hakwiye kubaho gushishikariza abagura kwita ku muco wo gusaba inyemezabuguzi z’ibyo baguze kugira ngo byemerwe ko koko ari ibyabo, ibi ngo bikazafasha kumenya ibyacurujwe nyakuri kuri buri mucuruzi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Rukundo William avuga ko kugira ngo abasora babashe kubikorana umwete, akarere kafashe ingamba zo kubegera bakabibutsa inshingano zabo ndetse bakanababwira inyungu gusora bibafitiye.

Muri iyi nama hanagaragajwe imbogamizi zitandukanye zituma umusoro utaboneka neza, zirimo kuba ibisoreshwa bikiri bikeya, kuba bamwe mu basora batabigize umwuga bityo hakaba igihe bahagarika ibikorwa byabo nko mu gihe cy’ihinga bigatuma badatanga amahoro kandi aba yarateganyijwe, umusoro ku bukode bw’ubutaka aho ibishushanyo mbonera bitagaragazwa ngo ubwo butaka butange amahoro.

Mu karere ka Gatsibo habarirwa abasora bose hamwe 1470, kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugeza mu kwezi k’Ukwakira, akarere kakaba karinjije agera kuri 5,518,880 y’imisoro.

Iyi nama yari ihuje intumwa zaturutse mu cyigo cy’imisoro n’amahoro, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose, abashinzwe kwakira imisoro ku mirenge hamwe n’abacungamutungo b’Imirenge.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka