Munini: Ibitaro birafasha abaturage kubona inguzanyo

Mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’abaturage ngo babashe kugira imibereho myiza, ibitaro bya Munini biri mu karere ka Nyaruguru byashyize imari mu murenge SACCO, “Wisigara Munini” bituma icyo kigo cy’imari kibasha guha inguzanyo abaturage biteza imbere.

Abahawe inguzanyo n’icyo kigo cy’imari bavuga ko kuba cyarabegerejwe byatumye batangira gutekereza kwagura ubucuruzi bwabo mu gihe bitari gushoboka ibigo by’imari bitabegereye.

Dr Sahaha Jean Bosco, umuyobozi w'ibitaro bya Munini.
Dr Sahaha Jean Bosco, umuyobozi w’ibitaro bya Munini.

Mbere y’uko hashyirwaho imirenge SACCO hirya no hino mu gihugu, nta banki n’imwe yabaga ku Munini. Abashakaga kwiteza imbere binyuze mu kwaka inguzanyo ngo bakoraga ingendo ndende bajya mu murenge wa Kibeho kuko ariho hari Banki y’abaturage gusa, ariko ubu ngo aho umurenge Sacco uziye gukorana na banki byaroroshye.

Ngenzi Thaddee umunyamuryango wa Wisigara Munini SACCO,avuga ko kuba muri aka gace haraje ikigo cy’imari ngo byatumye abasha kwiteza imbere, akaba ashimira Leta y’u Rwanda yatekereje iyi gahunda ifasha abaturage gukorana n’ibigo by’imari.

Igishushanyo mbonera cy'ibitaro biteganywa kubakwa ku Munini.
Igishushanyo mbonera cy’ibitaro biteganywa kubakwa ku Munini.

Ati “Mu by’ukuri Leta yadutekerereje neza cyane kuko hari harabayeho gusigara inyuma. Ari Banki y’abaturage yabaga kure, ayandi mabanki nayo yabaga kure bigasaba umuntu kujya i Butare cyangwa se i Nyamagabe,nta kigo cy’imari twagiraga hano ku Munini, ku buryo byasabaga gukora ibirometero n’ibirometero.

Ntabwo byari byoroshye rero kuba umuturage utaratangira ubucuruzi yari kubasha kubutangira”.

Wisigara Munini Sacco ni ikigo cy’imari kimaze kwiyubaka kubera ubushobozi bw’abaturage, bizigamamo, bakaguzamo bakanishyura.

Ibitaro bya Munini nabyo nk’ikigo gihorana imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, kandi bikaba byegeranye n’icyo kigo cy’imari, kuva mu myaka 2 ishize, byabikijemo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 29 z’amanyarwanda mu rwego rwo kugira ngo abaturage bayakoreshe nk’inguzanyo, babashe kuzamura imibereho yabo, kandi n’umubare w’abakorana n’ibigo by’imari nawo uzamuke,nk’uko bisobanurwa na Dr Sahaha Jean Bosco, umuyobozi w’ibitaro bya Munini.

Ati “Izo miliyoni 29 zose ziri mu murenge SACCO, zatumye abanyamuryango basaga 1600 bose babona inguzanyo, izo nguzanyo zatumye ubukungu buzamuka mu banyamuryango kandi abanyamuryango bakomeza kurushaho kugaragaraho imibereho myiza .”

Abanyamuryango ba Wisigara Munini SACCO bemeza ko inguzanyo zabafashije gutera imbere. Ubu batatu muri bo bamaze kugura imodoka zibafasha mu bucuruzi, abandi bubatse amazu mu gihe abandi bashoye imari mu buhinzi bw’icyayi nk’igihingwa cyera muri aka gace kandi hakaba hanateganywa kubakwa uruganda rugitunganya.

Hari kandi n’abandi ngo biteguye kubaka amacumbi n’amazu y’ubucuruzi ku Munini mu gihe bategereje iyubakwa ry’ibitaro by’icyitegererezo bya Munini, bifatwa nk’ibizaba bikomeye ku rwego rwa Afurika y’Uburasirazuba.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka