Kirehe:Abikorera barishimira gahunda bateguriwe y’itorero ry’igihugu

Abikorera bo mu karere ka Kirehe barishimira gahunda y’itorero ry’igihugu yabashyiriweho, bakizera ko bazunguka byinshi ku bijyanye n’indangagaciro z’Umunyarwanda baharanira kunoza imikorere yabo.

Ibi babitangaje ubwo batangiraga iyi gahunda y’itorero ry’igihugu ihuja abikorera mu ntara y’iburasirazuba yatagiye kuri uyu wa gatanu tariki 9/1/2015.

Bishimiye gahunda y'itorero.
Bishimiye gahunda y’itorero.

Ubwo abahagarariye abandi mu bikorera bari mu nama yabahuje n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe bigiye hamwe aho ukwitegura iyo gahunda y’itorero igeze bagaragaza ko imyiteguro igeze kure kandi ko bayishimiye.

Muhawenimana Lambert, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu rwego rw’akarere ka Kirehe aravuga ko iyi ngando bagiye kujyamo ikintu cya mbere ngo igiye kubamarira ngo ni ukubasubiza ku murongo bakaba abantu bahora bazirikana bakanamenya neza mateka y’igihugu batibagiwe n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Abahagarariye abikorera n'umuyobozi w'akarere basobanuriye abaraho gahunda y'itorero bagiye kwitabira.
Abahagarariye abikorera n’umuyobozi w’akarere basobanuriye abaraho gahunda y’itorero bagiye kwitabira.

Yagize ati “Abikorera natwe dufite inshingano zo guhora tuzirikana tukamenya amateka y’igihugu cyacu, icya kabiri tugomba kuba abikorera tukajyana na gahunda za Leta umuntu akamenya ati ‹Ndi umunyarwanda› n’iki? ukamenya n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.”

Yavuze ko nk’abikorera bazunguka byinshi mu itorero hakazaba n’impinduka mu mikorere kuko bazaba bamenye ibiranga umunyarwanda bityo ngo izo nyigisho zizagirira buri mu nyarwanda wese akamaro n’abazamukomokaho bose.

Mugiraneza Daniel umwe mu bikorera i Kirehe avuga ko biteguye kujya mu itorero kugira ngo bige gahunda za Leta, amateka y’u Rwanda na gahunda ya Ndi umunyarwanda n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda n’imyitwarire yagakwiye kuranga umuntu mu butore bwe mu kuvugurura no guhindura ibyo bakoraga kugira ngo babashe guteza imbere igihugu.

Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ka Kirehe yasabye abacuruzi kuzajya mu itorero bagamije gukarishya ubwenge baharanira kumenya ibijyanye na gahunda z’igihugu kugira ngo hazabe impinduramatwara mu mirimo bakora.

Ati “abarimu bagiye mu itorero; abagoronome; ba meya, namwe rero abikorera ni byiza kujya gukarishya ubwenge, ubona ushinga iduka cyangwa resitora ukagira ngo ni inyungu zawe gusa ariko bifite inyungu ku gihugu muri rusange, uwo mutungo uwukoresheje nabi ni igihugu cyaba gihomba ndizera ko mwe mugiye guhagararira abandi muzagaragaza impinduka mu mikorere.”

Yasabye abazajya mu itorero kumenya ikibajyanye baharanira kumenya kugira ngo nabo bazafashe abo bahagarariye bityo hazabe impinduramatwara ikenewe mu byiciro bitandukanye bakoreramo baharanira guteza akarere imbere n’igihugu muri rusange.

Gahunda y’itorero igenewe abikorera iteganyijwe mu ntara zose zigize igihugu,intara y’iburasirazuba ikaba iteganyirijwe kujya mu itorero kuva tariki 09/1/2015 i Nkumba aho buri karere gasabwa kohereza abahagarariye abandi bagera kuri mirongo irindwi.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka