Uruganda Mount Meru Soyco rukora amavuta mu gihingwa cya Soya mu karere ka Kayonza mu nata y’Iburasirazuba, rwatangiye kubona umusaruro wa Soya utuma rukomeza imirimo yarwo nyuma y’ubukangurambaga rwakoreye abaturage, ariko uracyasanga bo barishimira igiciro rubaguriraho umusaruro wabo.
Abarema isoko rya Kijyambere rya Congo-Nil riherereye mu Murenge wa Gihango ho mu Karere ka Rutsiro baratangaza ko babangamiwe n’ubwiherero bwuzuye, bagasaba akarere kububakira ubundi.
Mugihe mu mugi wa Kibungo hagaragara bamwe mu bagemura amata(abacunda) bavangamo amazi ngo abe menshi,abashumba baba bakamye inka baritana ba mwana n’abagemura aya mata ku wuvangamo amazi.
Abacuruzi bo mu Karere ka Rusizi barasaba ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gukora ubuvugizi kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bubashe kunoga.
Bralirwa uruganda rukora ibinyobwa bitandukanye birimo ibisembuye n’ ibidasembuye, cyamuritse inzoga nshya yitwa “Legend”, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 6/2/2015.
Hashize umwaka mu Rwanda hageze ikigo cyitwa Kaymu, gikora akazi ko gutumikira abaturage ku isoko, aho buri wese agituma ibyo ashaka kikabishakisha ku isoko kandi kikabimugezaho mu rugo ku kiguzi cy’amafaranga igihumbi y’u Rwanda ku gicuruzwa icyo ari cyo cyose.
Umuyobozi bw’akarere ka Burera bufatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) batangaza ko isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika rizatangira kubakwa bidasubirwaho mu kwezi kwa 3/2015, nyuma yuko umushinga wo kuryubaka wasaga nkuwahagaze.
Umurenge wa Gikomero uherereye mu karere ka Gasabo watashye isoko ryubatswe ritwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 240 z’amafaranga y’u Rwanda, abazaricururizamo bakaba basabwe kuzarifata nza bakirinda kuryangiza.
Kwegereza serivise abantu bamukiranya imipaka bakenera cyane cyane ibicuruzwa bizazamura ubukungu bw’igihugu.
Abakuriye amadini atandukanye yemewe mu Rwanda biyemeje gufatanya n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) mu guhindura imyumvire y’abayoboke bayo ku mitangire y’imisoro n’amahoro.
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Bushekeri bakomeje gutakambira ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke basaba ko bafashwa kwishyurwa amafaranga bakoreye ubwo bubakaga inzu y’urubyiruko rwa Bushekeri ndetse no kubaka inzu abaturage bazajya bivurizamo (poste de santé).
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba, yijeje ubufatanye ikigo cya Eden Business Center gikora amasabuni n’amavuta yitwa “Ubwiza”, kuko bafite gahunda ziganisha ku iterambere igihugu gikeneye, nyuma y’uko abagendereye akumva n’ubuhamya ku bahahuguriwe, kuri uyu wa gatanu tariki 23/1/2014.
Bamwe mu bacururiza mu isko rikuru rya Byumba baravuga ko bafite ikibazo cy’uko isoko risakaye nabi imvura yagwa ibicuruzwa byabo bikangirika.
Abacuruzi bacururiza mu isoko rya Rwagitima rihereye murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo, bavuga ko babangamiwe no gukorera mu isoko ritagira amashanyarazi bagasaba ubuyobozi kubashyiriramo amashanyarazi kugira ngo ubucuruzi bwabo burusheho gutanga umusaruro uhagije.
Ikigo cy’iguhugu gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro (RRA) cyagiranye ibiganiro n’abafite ibigo bikora ubwubatsi ku musoro wo gufatira wa 15%, benshi bemezaga ko batari basobanukiwe icyo bawishyurira.
Igihugu cy’u Buhinde kiratangaza ko kigiye gutera u Rwanda inkunga mu guteza imbere ibigo biciriritse, kugira ngo bizamure ubukungu bw’u Rwanda nk’uko ibyo mu Buhinde byazamuye ubw’iki gihugu.
Abikorera by’umwihariko abacuruzi bo mu Mujyi wa Musanze bakoresha amafaranga yo kugurizanya bitanga inyungu bizwi nka “Bank Lambert”, bagira ikibazo cyo kubura ubwishyu kubera inyungu z’umurengera bagahitamo guhunga kugira ngo badafungwa.
Ku nshuro ya mbere ikigo cy’itumanaho MTN cyahaye ibihembo bya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda abo bafatanya mu gutanga no gusakaza serivisi hirya no hino mu Rwanda, cyiyasaranganya abakora neza kurusha abandi.
Umuyobozi wa CEPGL (Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’ibiyaga bigari) Herman Tuyaga arasaba abakora ku mipaka korohereza abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kugira ngo babashe gutera imbere mu bikorwa byabo, dore ko akenshi usanga bakora ubucuruzi buciriritse ari nayo mpamvu bagomba koroherezwa kugira ngo nabo (…)
Abikorera bo mu karere ka Kirehe barishimira gahunda y’itorero ry’igihugu yabashyiriweho, bakizera ko bazunguka byinshi ku bijyanye n’indangagaciro z’Umunyarwanda baharanira kunoza imikorere yabo.
Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA) kigiye guteza cyamunara toni 155 z’umuceri w’Uwitwa Bimenyimana Celestin ushinjwa kenyereza imisoro n’amahoro bya gasutamo kuko ngo yawuguze avuga ko awujyanye muri Kongo nyamara akawugurisha mu gihugu.
Gucururiza hasi mu muhanda bishobora guteza impanuka bamwe mu bagenzi, bikanabangamira uburyo bwo kugenda mu muhanda, kuko abagenzi babura aho bahigamira imodoka bitewe n’imyaka iba idanditse hasi mu muhanda.
Mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’abaturage ngo babashe kugira imibereho myiza, ibitaro bya Munini biri mu karere ka Nyaruguru byashyize imari mu murenge SACCO, “Wisigara Munini” bituma icyo kigo cy’imari kibasha guha inguzanyo abaturage biteza imbere.
Abakiriya bagana banki y’abaturage ishami rya Rutsiro barinubira ko icyuma gitanga amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga kizwi ku izina rya ATM kimaze hafi ibyumweru bibiri kidakora bityo bakaba babangamiwe no kutabonera amafaranga igihe.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo baratangaza ko muri iyi minsi mikuru basanga hari ibyahindutse ku bijyanye n’ibiciro by’imyaka ku masoko.
Abaturage bakorera ubucuruzi mu isoko rya Nyagahinga riri mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera basaba ko bakwegerezwa banki bajya babitsamo amafaranga yabo ngo kuko banki ziri muri uwo murenge ziri kure y’aho batuye.
Abanyamahirwe babiri ari bo Kabongo Patrick na Jean Marie Ange Mukakibibi, nibo begukanye amahirwe yo gutemberera mu mijyi itandukanye ku isi, muri tombola ya Heineken yakozwe na Bralirwa kuri uyu wa mbere tariki 29/12/2014.
Nyuma y’iminsi ubuyobozi bw’isoko rya Kimironko na rwiyemezamirimo wapatanye gukora isuku muri iri soko banengwa isuku nke yagaragaraga mu bimoteri byaryo, baravuga ko bafashe ingamba zo gutuma akazi kongera kugenda neza nka mbere.
Bamwe mu bakora imirmo y’ubucuruzi ku dusanteri twa Kamuhanda na Ruyenzi two mu Murenge wa Runda, baratangaza ko mu kwizihiza umunsi wa Noheri batabonye abaguzi nk’uko byari bisanzwe mu birori by’imyaka yatambutse.
Abakozi 250 bakorera kampani NBC (Now Business Center) yubaka inyubako y’ishuri ry’ubukerarugendo mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze batangaza bamaze amezi atatu badahembwa bikaba bigiye gutuma barya iminsi mikuru isoza umwaka nabi nta mafaranga yo kwifata neza.