Abahinzi bo mu karere ka Burera bashyiriweho ivuriro bazajya bagana kugira ngo bagirwe inama bityo babashe kuvura ibihingwa byabo maze umusaruro wabo urusheho kwiyongera, bihaze kandi basagurire amasoko.
Abahinzi n’aborozi bafite uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri gahunda y’Igihugu y’imbaturabukungu no kurwanya ubukene (EDPRS 2). Ibyo kugira ngo babigereho ni uko basobanukirwa n’ibyo bagomba gukora kandi bakishyira hamwe bagamije kongera (...)
Kaminuza y’Umutara Polytechnic, ibinyujije mu kigo cy’ubushakashatsi kiyishamikiyeho (Centre for Livestock Research and Development-CLRD), yatangiye ubufatanye na Kaminuza ya HAS University yo mu Buholandi, mu guhindura no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bwa (...)
Abahinzi ba kawa mu karere ka Rulindo bavuga ko bakora ibishoboka byose ngo bite kuri kawa nk’uko babisabwa n’akarere nyamara ngo ikibazo basigaranye ni uko iyo mirimo ibatwara imbaraga nyinshi ariko igiciro cya kawa ntikiyongere.
U Rwanda rurizera ko hari byinshi ruzungukira mu nama mpuzamahangwa rwakiriye igamije gusuzumira hamwe uburyo ubuhinzi butakomeza kuba ubwo gutunga abantu gusa, ahubwo bukaba ubwo kwinjiriza abanyagihugu amafaranga bikazamura ubukungu bw’igihugu.
Abaturage bo mu karere ka Kayonza barasabwa gutera imyaka ya bo hakiri kare, ku buryo nibura uwanyuma azaba yamaze gutera bitarenze tariki 15/10/2013 mu rwego rwo kujyana n’ibihe by’imvura.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba, atangaza ko inganda z’umuceri zagezwa no mu byaro, ahari abahinga umuceri, nk’uko yabitangarije abatuye akarere ka Huye ubwo yagendereraga bamwe mu bafite inganda zitonora umuceri zo mu Karere ka Huye, kuwa Kane tariki (...)
Mu rwego rwo guteza imbere igihingwa cya kawa mu Karere ka Gakenke, mu ntangiriro ya 2014 biteganyijwe ko hazaterwa ingenwe z’ikawa zigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 100 zizaterwa ku buso bwa hegitare 440.
Inama y’umutekano yaguye y’intara y’amajyaruguru yateranye tariki 03/10/2013 iyobowe n’umukuru w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimee, yavuze ku mutekano nkuko bisanzwe ariko igaruka cyane ku buhinzi muri iyo ntara.
Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu ntara y’Amajyaruguru, bahitamo gukura ibirayi byabo bitaruzuza igihe gisabwa ngo bibe byeze neza bitewe n’impamvu zirimo ubukene, gushaka amafaranga yihuse ndetse no gushaka guhinga kenshi mu mwaka umwe.
Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa cyenda umwaka w’2013 wakorewe ku rwego rw’Akarere ka Nyanza mu gishanga cya Busogwe kiri mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana tariki 28/09/2013 wahujwe no gutangiza igihembwe cy’ihinga 2014 A abaturage basabwa kwirinda indwara ziterwa n’imirire (...)
Ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga cya 2014 A, Ministre w’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Muhongayire Jacqueline, yasabye abatuye akarere ka Bugesera kongera umusaruro kugira ngo babashe guhaza isoko ry’uwo muryango ryamaze kwaguka.
Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abahinzi n’aborozi bo mu ako karere kwikuramo ipfunwe ryo kumva ko bari inyuma y’abandi bantu nyamara aribo bafite agaciro gakomeye mu mibereho y’abantu.
Impuguke zituruka mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba, Etiyopiya n’u Buholandi bateraniye mu karere ka Musanze kuva tariki 24/09/2013 kugirango baganire ku ikoreshwa neza ry’imiti yica udukoko mu myaka (pesticides).
Sosiyete DYNAPHARM Rwanda yashinze ishami ryayo mu karere ka Rusizi ihita inatanga ku mugaragaro inyongeramusaruro y’umwimerere yitwa D.I GROW ifite ububasha bwo gukuba kabiri umusaruro wabonwaga hakoreshejwe izindi nyongeramusaruro zisanzwe.
Abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Burera basobanuriwe ibijyanye n’umushinga LIFAM (Linking Farmers to Martkets) uzabongerera ubushobozi mu mikorere ndetse ugatuma banabona amasoko y’umusaruro wabo, yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi yashimiye ihuriro rya za kaminuza mu karere u Rwanda ruherereyemo rizwi ku izina rya RUFORUM, kubwo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr.Agnes Karibata, arahamagarira abahinzi bahawe imbuto y’ibigori byo mu bwoko bwa hybrid kubisubiza byihutirwa nyuma yo gusanga ko iyi mbuto irwaye kuburyo ishobora guteza ibibazo.
Abahinzi bo mu karere ka Kamonyi batangiye kubakangurira kujya mu bwishingizi bw’imirima ya bo nka bumwe mu buryo bwo guhangana n’ibihombo baterwa n’ibiza bitewe n’izuba ryinshi cyangwa imvura nyinshi.
Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe ubworozi, Guard Munyezamu aratangaza ko igikorwa cyo gutera intanga ku nka kiracyari hasi ariko ngo hari ikizere cy’uko bizagenda bihinduka.
Abakozi batandukanye bakora mu nzego z’ubuhinzi n’iterambere baturutse mu karere ka Ruhango bagiriye urugendo mu karere ka Kirehe, aho bavuga ko bigiye byinshi ku buryo bwi guhinga neza no kubyaza umusaruro mwinshi ibishanga.
Abaturage batuye mu murenge wa Musheri ho mu karere ka Nyagatare barasaba kwegerezwa imbuto n’ifumbire muri iki gihe igihembwe cya mbere cy’ihinga kigeze bakazajya babikura hafi batagombye gukora urugendo rurerure.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera burasaba aborozi bo mu murenge wa Ruhuha n’indi mirenge ituranye nawo, kuzajya bagemura umukamo wabo ku ikusanyirizo ry’amata kuko abatazabikora bazabihanirwa.
Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba,Uwamariya Odette , aravuga ko igihembwe bamaze kucyitegura bafatanije n’ikigo cya Leta cy’ubuhinzi (RAB) aho imbuto zamaze kugera hafi y’abahinzi.
Uruganda rwagenewe gutunganya umusaruro w’imyumbati rwubatse mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero rwari ruteganyijwe gutangira gukora mu ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2012-2013, ariko ubu ntiruruzura kubera ikererwa ry’imashini zizakoreshwa muri urwo (...)
Abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu bya Ghana na Kenya basuye akarere ka Kirehe tariki 20/08/2013 mu rwego rwo kureba uburyo muri aka karere ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi biri gutera imbere.
Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibigori no kuwufata neza umurenge wa Rwamiko wo mu Karere ka Gicumbi wujuje imbuga yo kwanikaho ihagaze agaciro ka miliyoni 10 n’imisago.
Abahugukiwe iby’ubwiza n’uburyohe bwa kawa bavuga ko ikawa iryoha ari iyitaweho neza kuva yaterwa kugeza isarurwa ikanatunganywa kugira ngo ibashe kunyobwa. Ikawa ititaweho neza rero, ihura n’ibyonnyi birimo agakoko k’agasurira, bituma itera neza ndetse (...)
Nyuma y’uko inganda zitunganya ikawa mu Rwanda zagiye mu marushanwa yo kumenya abafite ikawa iryoshye kurusha abandi, abayisogongeye basanze iya CAFERWA Gishugi CWS y’i Shangi ho mu Karere ka Nyamasheke ari yo ihiga izindi muri uyu mwaka.
Kuva tariki 21 kugeza 23/08/2013, impuguke ku buhinzi zizateranira i Kigali mu nama mpuzamahanga yateguwe nIkigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka ku buhinzi (RAB), izaba igamije kurebera hamwe kugira ngo umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wiyongere.