Abahinzi ngo bishimiye ubu buryo kuko buzatuma babasha kongera umusaruro kuko ibi byuma bimisha amazi ku kigero cy’ay’imvura.
Umurima watangirijwemo ubu buryo ungana na hegitari 4 ukaba uhinzemo inyanya. Munyeshyaka Laurent, wifatanije na mugenzi we bagatangira ubu buhinzi, avuga ko ubu buryo yabonye ari bwiza kandi bwatanga umusaruro kurusha ubwo bari basanzwe bakoresha.
Ngo imipira bakoreshaga yasazaga vuba, bagakoresha abakozi benshi ndetse ngo n’amazi akaza ari menshi ku buryo ahungura ururabo. Nyamara ngo ubu buryo yabonye bwohereza amazi nk’ay’imvura ku buryo yizeye umusaruro mwinshi.
Munyaneza Joseph, umwe mu bahinzi bari baje kureba ubu buryo bwo kuhira hakoreshejwe ibyuma bizenguruka bimisha amazi ku bihingwa, avuga ko ari bwiza ariko na none ngo buhenze ugereranije n’amikoro ya bamwe mu bahinzi.
Yifuza ko basobanurirwa bihagije ku ikoreshwa ryabwo kugira ngo babone uko bagana ibigo by’imari bakaka inguzanyo.
Hari ariko bamwe mu bahinzi bifuza ko kwishyura ubu buryo bwo kuhira imyaka byakorwa mu byiciro kabone nubwo Leta ibishyurira kimwe cya kabiri cy’ikiguzi.
Kanyamanza Yves, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, mu Ntara y’Iburasirazuba ushinzwe ubuhinzi, avuga ko iyi ari intangiriro ariko bitabujije ko abahinzi babisabye byasuzumwa bakaba babyemererwa.
Ibyuma bishobora kuhira ibihingwa kuri hegitari imwe bishobora kugura hagati ya miliyoni (1,000,000 FRW na miliyoni imwe n’igice (1,500,000). Umuturage ngo yishyura kimwe cya kabiri cy’ikiguzi andi agatangwa na Leta.
Akarere ka Nyagatare gakunze kurangwamo izuba ryinshi ari na yo mpamvu hiyambazwa ubu buryo bwo kuhira.
Ibi ngo byatanze umusaruro kuko mu gihembwe cy’ihinga gishize habonetse toni ibihumbi 79 mu gihe icyakibanjirije zari toni ibihumbi 55.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|