Rubavu: Abahinzi ntibishyura neza inguzanyo z’ubuhinzi kubera ibiza

Abakora umwuga w’ubuhinzi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bagorwa no kwishyura inguzanyo z’ubuhinzi baba bafashe kubera Ibiza bigwira imyaka yabo, bigatuma za banki ziganyira kubaha inguzanyo zo gukomeza guhinga.

N’ubwo gahunda za leta zishyira imbere gukora ubuhinzi bw’umwuga zikanakangurira abaturage busaba no gukoresha inguzanyo mu ma banki, abagize Koperative Tuzamurane ihinga ibirayi mu murenge wa Nyakiliba, bavuga ko batse inguzanyo y’ubuhinzi bakayihabwa ariko bakagorwa no kwishyura kubera Ibiza.

Abahinga ikirere kikagenda neza bavuga ko ubuhizi bw'ibirayi bubungura.
Abahinga ikirere kikagenda neza bavuga ko ubuhizi bw’ibirayi bubungura.

Musabyimana Germaine uyikuriye avuga ko inguzanyo bahawe bayiherewe ku gihe ndetse bayikoresha neza ikibazo kikaba imvura yaguye ikangiza imyaka. Avuga ko imvura yabateye igihombo ariko bahitamo kwishyura kugira ngo bazakomeze kugirirwa ikizere.

Hakizumuremyi Felicien umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Clecam-Bukonya, avuga ko gutanga inguzanyo bibateza ibihombo, kuko iyo bahaye umuhinzi inguzanyo y’ibihumbi 50 ntayigarure bisaba kwitabaza inkiko kandi bibahenda inshuro nyinshi kuruta inguzanyo batanze.

Mu murenge wa Kanzenze bamwe mu baturage bahawe inguzanyo muri VUP muri gahunda yo kwivana mu bukene, bavuga ko imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka ku buhinzi n’inguzanyo bafashe ntibashobore kuzishyura.

Bamwe mubahinzi b'ibirayi bavuga ko bahombya n'imihindagurikire y'ikirere.
Bamwe mubahinzi b’ibirayi bavuga ko bahombya n’imihindagurikire y’ikirere.

Harerimana Blaise umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubuhinzi, avuga ko kwirinda igihombo mu buhinzi bijyana no gukorana n’ibigo bitanga ubwishingizi mu buhinzi, kuko iyo ugize ikibazo bigufasha kuva mu gihombo.

Harerimana avuga ko kuba umuhinzi yafata inguzanyo muri banki kugira ngo akore ubuhinzi neza bitamubuza gufata ubwishingizi, kuko abafata inguzanyo bagahomba bafite ubwishingizi bitababaho.

Nsengiyumva Alias ukuriye impuzamashyirahamwe y’abahinzi b’ibirayi mu karere ka Rubavu, we avuga ko bafite ikizere ko bagiye babona inguzanyo yihuse yajya ibafasha kwihutisha ubuhinzi bakishyura bejeje.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntoko ahinzibazajyabamenyeshwahakirikabakitengura.

MILTONEUGENE216 yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka