Mugina: Batewe impungenge n’musaruro w’ubuhinzi wabaye muke

Nyuma y’ikibazo cy’uburwayi bwagaragaye mu gihingwa cy’imyumbati gihingwa cyane n’igice cy’Amayaga, mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi; kuri ubu abahinzi barataka ikibazo cy’umusaruro w’ibishyimbo n’amasaka wabaye muke kubera izuba, bakaba bafite impungenge ko bashobora kuzahura n’ikibazo cy’inzara.

Muri uyu murenge ufatwa nk’ikigega cy’Akarere ka Kamonyi kubera weramo ibihingwa bitandukanye, abahinzi batangaza ko amasaka bahinze mu kwezi kw’ Ukuboza, 2014 yahuye n’izuba ryinshi, maze akamera nabi, ngo bigatuma umusaruro bari kubona uba muke.

Kuba abaturage barimo kugurisha cyane ibyo bejeje kandi nga hareze bike biri mu biteye impungenge ko bashobora kuzahura n'ikibazo cy'inzara.
Kuba abaturage barimo kugurisha cyane ibyo bejeje kandi nga hareze bike biri mu biteye impungenge ko bashobora kuzahura n’ikibazo cy’inzara.

Kansine Euphrasie wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Mbati, avuga ko kuba amasaka yararumbye byatumye igiciro cyayo kizamuka.

Avuga atangaye ati “Kubona ikiro cy’amasaka kigura amafaranga 300frw kandi ari ku mwero. Ubundi yaguraga 200frw cyangwa 250frw. Ubwo se urumva tudafite inzara”.

Si amasaka yonyine yagize ikibazo cyo kurumba, ahubwo ngo n’ibishyimbo byahinzwe mu kwezi kwa Werurwe 2015, na byo byahuye n’izuba ryinshi bikigera mu butaka ku buryo umusaruro uri kubeneka ari muke. Ibiri gusarurwa, biragurwa ku mafaranga 420frw ku kiro, mu gihe mu isarura riheruka yari 320frw.

Abaturage bafite impungenge z’uko inzara ngo ishobora kuzagera kuri benshi mu mezi ari imbere, kuko n’umusaruro muke babona, abahinzi bawujyana ku isoko wose ntibagire ibyo basigarana.

Kanani Ferdinand, wo mu Kagari ka Mbati, aragira ati “Turasarura bigatwarwa n’abaturutse ahandi ngo kuko Mugina ari yo yera cyane. Noneho natwe tugakurikira amafaranga imyaka tukayimara”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, Nkurunziza Jean De Dieu, na we ahamya ko amasaka n’ibishyimbo bitatanze umusaruro ushimishije; ariko ngo ntibarumbije cyane ku buryo bagira ikibazo cy’inzara, kuko bike basaruye byabafasha kubaho. Kandi ngo bashobora kungukira mu mboga n’ibitunguru kuko byo bifite umusaruro mwiza.

Yongeraho ko ubuyobozi bukomeje gukangurira abaturage kudatega imibereho ku buhinzi gusa, ahubwo babasaba gukora indi mirimo itari ubuhinzi nk’ubucuruzi kugira ngo ibarwaneho mu gihe barumbije.

Aratanga urugero ku barangura amasaka y’amakoma bakayaserekamo amamera, maze bakayagurisha ku giciro cyisumbuye icyo bayaguriyeho.

Abahinzi bo mu Murenge wa Mugina kandi batangaza ko ikibazo cy’inzara bagiterwa n’uburwayi bwa kabore bwaje mu myumbati kuva mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2014.

Kuri ubu ngo n’imbuto nshya bahawe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuhinzi, RAB, na yo yaratangiye kugaragaza uburwayi.

Nubwo ariko bamwe mu ari abo bahinzi batangiye gutaka inzara, usibye imyumbati bizwi ko yahuye n’uburwayi ikarumba, biragoye kumenya uko umuntu yagereranya umusaruro wabo w’amasaka n’ibishyimbo kuko imwe muri iyo myaka ikiri mu mirima.

Gusa bo bavuga ko bagendeye k’uko basanzwe bayibona mu mirima ndetse n’ibyo bibazo bindi birimo n’izuba babona umusaruro muri rusange uzaba muke.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mwaka w’ ihinga ntago wagenze neza cyane nk’ uko byari byitezwe ariko ubona nta kibazo kinini kizaba

wariraye yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka