Nyanza: MINAGRI yahakurikijwe no kureba uko umusaruro w’ubuhinzi wakwiyongera

Intumwa ziturutse muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) zahagurukijwe n’ikibazo cy’imikoreshereze y’ifumbire mvaruganda mu Karere ka Nyanza maze zikorana inama n’abahinzi, abacuruza inyongeramusaruro n’izindi nzego kugira ngo harebwe icyakorwa kugira ngo umusaruro ukomoka ku buhinzi urusheho kwiyongera.

Iyi nama kuri uyu wa 27 Gicurasi 2015 intumwa zaturtse muri MINAGRI zisobanurira abahinzi ko ifumbire mvaruganda ikoreshejwe neza izamura umusaruro w’ubuhinzi mu gihe ikoreshejwe nabi ngo ikaba yagira ingaruka ku musaruro ndetse no ku butaka buhinzweho.

Inama yahuje inzego zose zirebwa n'iterambere ry'ubuhinzi mu Karere ka Nyanza.
Inama yahuje inzego zose zirebwa n’iterambere ry’ubuhinzi mu Karere ka Nyanza.

Egide Gatari, umwe mu bakozi ba MINAGRI ushinzwe igenzura ry’imikoreshereze y’ifumbire, yavuze ko ubu ibijyanye n’icuruzwa ry’amafumbire byeguriwe abikorera ku giti cyabo kugira ngo bifashe abaturage kuyibonera hafi yabo.

Ngo ibyo bizatuma umusaruro urushaho kwiyongera ndetse abahinzi bave ku buhinzi bwo guhingira inda ahubwo basagurire amasoko yaba ayo hagati mu gihugu ndetse nayo hanze yacyo.

Ba rwiyemezamirimo bacuruza ifumbire mvaruganda na bo basabwe kudahenda abahinzi ngo kuko igiciro cya buri bwoko bw’ifumbire kigomba kuba kimwe hose mu gihugu.

Emmanuel Ngogiraronka, ukora muri porogaramu ishinzwe iby’amafumbire muri MINAGRI, avuga ku bijyanye n’ubuziranenge bw’ifumbire mvaruganda ndetse n’imiti yica udusimba mu mirima ikanavura indwara, yababwiye ko ifumbire n’iyo miti bigomba gucuruzwa bitararenza igihe kandi bikabikwa neza ngo bitangirika

Yagize ati “ Ifumbire mvaruganda igomba kwitabwaho mu buryo bwo kuyibika ndetse n’imiti ikoreshwa mu buhinzi hakabaho uburyo bunoze bwo kuyikoresha kuko ari uburozi”.

Abahinzi basabwa gukoreshya neza inyongeramusaruro naho ba rwiyemezamirimo bagasabwa gucuruza izujuje ubuziranenge.
Abahinzi basabwa gukoreshya neza inyongeramusaruro naho ba rwiyemezamirimo bagasabwa gucuruza izujuje ubuziranenge.

Abahinzi bizejwe ko ubu amafumbire yose ari ku isoko ahubwo icyo basabwa ari ukwitabira kuyakoresha neza kugira ngo abafashe kongera umusaruro bafatanyije n’impuguke mu by’ubuhinzi bashyiriweho mu nzego z’ibanze.

Akarere ka Nyanza ni aka 12 mu turere 30 tugize igihugu tugezwemo n’izi ntumwa za Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda kugira ngo haganirwe icyakorwa kugira umusaruro ukomoka mu buhinzi wiyongere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka