Impinduramatwara mu buhinzi yafashije mu kurwaya imirire mibi yari yibasiye igihugu

Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) iratangaza ko mu myaka umunani ishize u Rwanda rwavuye mu murongo w’imirire mibi hafi mu gihugu hose rugera ku mirire iringanire kuri ubu, rubikesha gahunda yo kongera umusaruro kandi rukaba rwifuza kugera kure harenzeho.

Icyo gihe uturere mu turere tugera kuri 20 muri 30 tugeze mu gihugu ntibageraga ku gipimo cyemewe ku rwego rw’isi k’imirire myiza. Utwo turere twari ku mirire itanga kalori 1500 ku muturage umwe mu gihe byibura bisabwa ko umuturage ageza kuri kalori 2100 ku munsi.

Innocent Musabyimana, umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI mu kiganiro n'abanyamakuru.
Innocent Musabyimana, umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI mu kiganiro n’abanyamakuru.

Innocent Musabyimana, umunyamabanga uhorahoraho muri MINAGRI, atangaza ko icyo kibazo cyakuweho n’uko leta yashyize mu bikorwa gahunda mpinduramatwara mu buhinzi yo kongera umusaruro rusange ku rwego rw’igihugu.

Agira ati “Ni wa musaruro rusange waturutse kuri za ngamba zashyizweho zo kugira ngo abahinzi babone ifumbire, babone imbuto nziza, babone iyamamazabuhinzi ribegereye babone no kuhira bibegereye.

Ibyo rero ubirebye mu rwego rusange byagezweho ariko ni ngombwa ko bya bigo by’imari na za banki zinjiramo, ni ngombwa ko dushyiraho ikigega.”

Musabyimana yavuze ko iyo gahunda izashyirwamo ingufu n’abikorera ndetse n’ibigo by’imari binini n’ibiciriritse bikongera inguzanyo biha abakora muri ubu buhinzi. Gusa ku rundi ruhande abaturage bagiye bavuga ko batabona inguzanyo ku buryo buboroheye bikabaca intege.

Rwema John Peter, Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’ibigo biciriritse mu Rwanda (AMIR) atangaza ko abaturage benshi baba batazi amakuru ajyanye n’uko iznguzanyo z’ubuhinzi zitangwa cyangwa ibisabwa.

Ibi barabitangaza mu gihe MINAGRI iri gutegura imurikagurisha ryo mu buhinzi rizabera ku Mulindi ku nshuro ya 10, nk’uko Musabyimana yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki tariki 29/5/2015.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka