Ngoma: Guhingisha imashini bituma batarara ihinga

Abakora ubuhinzi bw’umwuga bo mu Murenge wa Sake, Akarere ka Ngoma barishimira kwegerezwa imashini zifashishwa mu buhinzi ngo kuko zatumye batakirara ihinga kubera abakozi ba nyakabyizi bahingishaga amasuka, bityo bigatwara igihe kinini guhinga ubuso bunini.

Aba bahinzi bemeza ko ibiciro byo gukodesha izi mashini bidahanitse cyane ugereranyije n’amafaranga bari gutanga mu bahinzi ba nyakabyizi bahingisha amasuka, kandi bakabakereza ihinga bigatuma bateza neza.

Rutsobe Michel, uhagarariye “Sake Farm” ikora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, yagize ati “Ukurikije uko zikora zirahendutse ugereranyije no gukoresha abahinzi b’amasuka. Nk’ubu twe twahingishaga hegitari ebyiri zari umushike baduciye ibihumbi 200 (by’amafaranga y’u Rwanda), ariko ku bahingisha amasuka ntibyari kujya munsi y’ibihumbi 300 y’u Rwanda. Birahendutse kandi iyo ari ahantu horoshye hasanzwe hahingwa hegitari imashini baca ibihumbi 50 gusa”.

Guhingisha imashini ngo bitum abahinga ubuso bunini batarara ihinga.
Guhingisha imashini ngo bitum abahinga ubuso bunini batarara ihinga.

Abahinzi bakoresha izi mashini bemeza ko ahantu ha hegitari ebyiri imashini imwe ihasanza mu masaha abiri, mu gihe abahinzi ba nyakabyizi bashobora kuhahinga ukwezi kose bitewe n’uko bakunda kubura kuko igihe cy’ihinga babanza kwihingira amasambu yabo bakaza nyuma.

Ndayisaba Aminadab, umwe mu bahinga ibigori mu Murenge wa Sake kuri hegitari 14, avuga ko baramutse bakoresheje abahinzi bakoresha amasuka batajyana n’ihinga kuko byatwara igihe kinini ngo harangire, mu gihe imashini zo zihinga izo hegitari zose mu cyumweru kimwe gusa.

Bizimana Gaspard, umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), avuga ko abahinzi babanje kutitabira cyane gukoresha izi mashini kubera imyumvire bamwe bibwira ko kuzikodesha bihenze cyane abandi bagira ngo ntizihinga neza, zisiba, ariko ubu ngo bari kwitabira kuzikoresha cyane.

Imyumvire y'abaturage ku guhingisha imashini ngo iri kugenda izamuka.
Imyumvire y’abaturage ku guhingisha imashini ngo iri kugenda izamuka.

Yagize ati “Ubundi wasangaga atari benshi bazikoresha mu buhinzi bwabo ariko uko bagenda babona abazikoresheje akamaro zibagirira, ubu bari kuzitabira ari benshi kandi baragenda bahindura imyumvire kuri izi mashini”.

Imashini zirenga esheshatu za RAB nizo usanga ku Murenge wa Sake aho uzikeneye yishyura amafaranga kuri banki ubundi bakabona kumuhingira.

Kugera ubu abahinzi bo mu Mirenge ya Rukumberi, Zaza na Sake nibo bari kwitabira kuzikoresha, ariko usanga abahinzi baciriritse bakizitinya bigatuma akenshi zikodeshwa n’amakoperative y’ubuhinzi cyangwa abandi bahinzi babigize umwuga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka