Harvest Plus yeretse abahinzi uko bakemura ikibazo cya mushingiriro n’imirire mibi

Umushinga mpuzamahanga wa Harvest Plus wita ku buhinzi bw’ibishyimbo n’ibigori, uvuga ko abahinzi bagira ikibazo cy’ibura ry’ibiti byo gushingiriza ibishyimbo bashobora gukoresha indodo cyangwa imigozi isanzwe; kandi bagahinga ibishyimbo n’ibigori bitanga umusaruro mwinshi wuzuye ubutare na vitaminA.

Mu imurikagurisha ry’ubuhinzi n’ubworozi ririmo kubera ku Mulindi muri Kigali kuva tariki 06-11/6/2015, Harvest Plus irakira abahinzi batandukanye, ikabereka ibishyimbo ngo bifasha umubiri w’umuntu kugira imigendekere myiza y’amaraso kubera kugira ubutare(fer), ndetse n’ibigori na byo bikungahaye kuri Vitamin A irinda umubiri w’umuntu ubuhumyi.

Ibishyimbo n'ibigori bitanga umusaruro mwinshi, ndetse bikaba ngo bikungahaye ku butare na Vitamin A.
Ibishyimbo n’ibigori bitanga umusaruro mwinshi, ndetse bikaba ngo bikungahaye ku butare na Vitamin A.

David Kiiza, umukozi wa Harvest Plus ushinzwe iyongeramusaruro yasobanuye ko ibyo bishyimbo bikenewe cyane ku bantu bose n’abarwayi by’umwihariko.
Yagize ati “Iyo umugore atwite akajya kwa muganga bamuha utunini tw’umutuku twongera amaraso; nyamara umuntu uriye ibi bishyimbo ntakenera utwo tunini.”

Yavuze ko hegitare imwe y’ibishyimbo bya mushingiriro birimo gutezwa imbere na Harvest Plus, ngo ishobora kuvamo toni 3.5 kugera enye; ibigufi na byo bikaba byagera kuri toni ebyiri n’igice kuri hegitare.

Ni mu gihe ibishyimbo bisanzwe bihingwa n’abaturage ngo bitanga umusaruro utageze kuri uwo na busa, kandi nta butare bigira nk’ibirimo kuvugwa.

Harvest plus yakira abantu batandukanye baza kureba uburyo bakoresha mu kongera umusaruro w'ibishyimbo n'ibigori by'imihondo.
Harvest plus yakira abantu batandukanye baza kureba uburyo bakoresha mu kongera umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori by’imihondo.

Umushinga wa Harvest Plus ugaragaza ko gukoresha ibiti mu gushingirira ibishyimbo, ngo bitwara umuhinzi amafaranga agera kuri miliyoni imwe kandi bikaba bigoranye kubibona, hatirengagijwe ko ari ukwangiza ibidukikije.

Bagaragaza ko gukoresha indodo zireze ku ntsinga mu mwanya w’ibiti, ari igisubizo mu kurinda ibishyimbo bya mushingiriro kubora n’izindi ndwara, ndetse n’igiciro cyabyo kuri hegitare imwe kikaba kitarenga cyane ibihumbi 400Rwf; mu gihe intsinga n’imigozi na byo bifite agaciro k’ibihumbi 700Rwf.

Umukozi muri Harvest Plus yavuze ko nubwo ibigori byo bikiri mu igerageza, ngo birimo gutanga umusaruro uruta kure uva mu bigori bisanzwe, kandi ibi bya Harvest Plus byo bikaba ngo bikungahaye cyane muri Vitamin A. Iyi Vitamini ni na yo ngo iba mu bijumba by’umuhondo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

rega abahinzi bo mu cyaro bakeneye ababafasha kunoza imihingire yabo

Nahimana yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

rega abahinzi bo mu cyaro bakeneye ababafasha kunoza imihingire yabo

Nahimana yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

Harvest Plus yatanze inama nziza abantu bazikurikize maze turwanye imirire mibi mu banyarwanda

Gatoni yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka