Jomba: Abahinzi b’ingano bahangayikishijwe n’igiciro cy’ifumbire cyazamutse

Bamwe mu bahinzi b’ingano bo mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu, bavuga ko ingano ari igihingwa kiza cyazamura ugihinga ariko bakavuga ko bafite ikibazo k’ifumbire ibageraho ihenze kuko yazamutse mu biciro ikava ku mafaranga 450 ikagera kuri 700.

Aba bahinzi batangaza ko bitewe n’uburyo ifumbire yahenze, ahri abahitamo gufumbiza imborera nayo idahagije cyangwa ntibahinge ubuso bwabo bwose. Ibi bikurura ingaruka zo gutubya umusaruro no kudahinga ubuso bwabo bwose.

Abaturage bagaragaza impungenge z'umusaruro muke w'ingano uterwa no kubura ifumbire kuko yahenze.
Abaturage bagaragaza impungenge z’umusaruro muke w’ingano uterwa no kubura ifumbire kuko yahenze.

Mu umwaka ushize wa 2013-2014, ku buso buhinze neza hakoreshejwe amafumbire n’ibindi bisabwa, ingano zagiye zitanga umusaruro wa Toni 2,9 kuri hegitari imwe, nk’uko byagarutsweho muri gahunda yo kwesa imihigo ya 2013-2014.

Gusa kuri ubu bamwe mu bahinzi, bitewe no kutabona ifumbire ntibabasha kubona umusaruro ushimishije.

Bategayabo Jean Paul umuhinzi w’ingano utuye mu mudugudu wa Ryabirumba, akagari ka Gasura, avuga ko habonetse ifumbire zombi zihagije,u musaruro wakwiyongera cyane ukikuba inshuro nyinshi kuwo abona ubu.

Ingano ni kimwe mu bihingwa bihingwa mu karere ka Nyabihu,umurenge wa Jomba ukaba ari umwe muho zihingwa cyane.
Ingano ni kimwe mu bihingwa bihingwa mu karere ka Nyabihu,umurenge wa Jomba ukaba ari umwe muho zihingwa cyane.

Ati “Kubera ko amafumbire yabuze bitewe no guhenda, nkunda gukoresha imborera gusa. Kubera ko amafaranga yo kugura imvaruganda ntayo nabona,ngerageza nibura nko gusaruraho imifuka ine n’igice.”

Ikibazo cy’ifumbire kinagarukwaho na Sebititaweho Jean Baptiste nawe uhinga ingano mu kagari ka Gasura,mu murenge wa Jomba. We avuga ko ahinga ku buso buto,ariko ko abasha gukuraho nk’ibiro biri hagati y’150 na 200.

Gusa uyu musaruro asanga ari muke ugereranije n’uwo yabonaga kuko ngo abonye ifumbire yabona mwinshi ugereranije n’uwo abona ubu.

Ati “iyo umuhinzi ahingishije ifumbire areza, ariko kugira ngo yunguke biba ikibazo bitewe n’igiciro cy’ifumbire cyapanze. Iyo igiciro k’ifumbire kidapanda ku muhinzi biba nta kibazo. Mbere hari igihe cyari kiri ku mafaranga 450 cyangwa 420 ariko ubu yarazamutse igeze ku mafaranga hafi 700.”

Namubariye Génereuse avuga ko ikifuzo bafite nk’abahinzi, ari uko ababishinzwe bakorohereza abahinzi b’ingano kubona ifumbire ku giciro kidahanitse.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mujye mukomeza kutugezaho amakuru anoze kuko ningirakamaro

Aliys yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka