Nyamagabe: Barasaba RAB kubishyura nyuma y’amezi 8 bayikorera badahembwa

Abagize koperative “Twiteze imbere Kitabi”, KOTEKI y’abahinzi bo mu Karere ka Nyamagabe bakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, barasaba iki kigo kubahemba amafaranga bamaze amezi agera ku munani bakorera ariko badahembwa kandi ngo bakeneye kwikenura no gutunga imiryango yabo.

Abo bahinzi abahibavuga ko kuba badahembwa byabagizeho ingaruka z’ubukene n’amakimbirane mu miryango yabo.

Abahinzi bakoreye RAB basaba kwishyurwa (photo archive).
Abahinzi bakoreye RAB basaba kwishyurwa (photo archive).

Uwitwa Marie Jeannne Uwizeyimana yadutangarije ko bamaze amezi 8 badahembwa kandi abandi bakorera ahandi bakora bimwe barahembwe.

Yagize ati “Twakoreye RAB kuva mu kwezi kwa cumi kugeza ubu ngubu ntabwo turahembwa pe, twahamagara ababyobozi tuti ‘ese ko mutaduhemba abandi bahembwa bimeze gute?’ Bakatubwira ngo ibyacu babirimo ngo amalisiti yarapfuye kandi abandi dukorana barahembwe.”

Uwizeyimana akomeza avuga ko uku gukora adahembwa byamukururiye ibibazo mu muryango kuko ngo atabyumvaga kimwe n’umugabo we.

Yagize ati “Njyewe nk’ubu umugabo yaranyirukanye sinkiba mu rugo. Aravuga ngo ayo mafaranga nkorera adataha ni mafaranga ki ngo mbyuka ngenda buri munsi.”

Uwitwa Mpfizi na we aravuga ko babima n’ideni ku myaka bahinze. Agira ati “ Batwima ideni ku myaka tuba twahinze bagasarura bakajyana, ibindi bikaborera aho ngaho inzara ikatwica abana bacu mu mashuri ntibakibona uburyo kandi dukora n’abadamu byaduteranije na bo kubera ugera mu rugo ukabura ayo guhaha.”

Aba baturage bifuza ko bakorerwa ubuvugizi bagahembwa nk’uko uwitwa Francois Bakundukize yabidutangarije.

We yagite ati “Icyifuzo dufite ni uko mwadukorera ubuvugizi rwose bakaduhemba kuko ubu byaratuyobeye rwose.”

Mudateba Jean D’Amour, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi avuga ko buteganya kwegera ababishinzwe bakabasaba kwishyura abaturage.

Yagize ati “Nanjye nigeze kuhanyura bakorera hafi y’ibiro by’umurenge aho bita i Sigira, ariko abakozi ba RAB mu Ntara y’Amajyepfo, turateganya kubegera, tukababaza aho bipfira, kuko nanjye nabimenye ko bamaze amezi menshi badahembwa, ni ikibazo tugiye gukurikirana.”

Umurenge kandi ukaba wizeza abaturage kwihangana ko buzabafasha amafaranga yabo akaboneka vuba.

Ubwo twavuganaga na Havugimana Athanase, Umukozi wa RAB mu Karere ka Nyamagabe, na we yemeye ko icyo kibazo gihari ariko ngo barimo kugikurikirana kugira ngo abaturage babona mafaranga yabo.

We avuga ko impamvu yatumye batinda kwishyura abaturage ngo ariko hari imishinga (projects) yagiye igira ibibazo ngo bigasaba kubanza gushaka amafaranga.

Havugimana yadutangarije kandi ko kugeza ubu amafaranga barimo abo bahinzi yose hamwe ngo abarirwa muri miliyoni eshatu ariko ngo batangiye kuyishyura ku buryo ngo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2015 hari abo bishyuye imishahara yabo y’amezi atatu.

Cyakora nubwo yemeza ko n’abandi bazishyurwa vuba ntitwashoboye kumenya ingano y’abo bahembye n’ayo babahembye.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka