Gashugi Céléstin utuye mu Mudugudu wa Rebezo, Akagari ka Mahango mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma avuga ko ibiti 30 bya Makadamiya yahinze bimuha amafaranga ahoraho buri kwezi atajya munsi y’ibihumbi 80.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko bushobora kuzemerera abaturage kororera amafi mu rugomero rw’amazi rwo mu gishanga cya Cyiri.
Umukecuru witwa Mujawingoma Voronika w’imyaka 67 utuye mu Kagari ka Congo-Nil mu Murenge wa Gihango ho mu Karere ka Rutsiro atangaza ko inka yahawe muri gahunda ya Girinka yamufashije kuva mu buzima bubi.
Akarere ka Nyanza kafashe ingamba zo gukingira inka zisaga ibihumbi 15 hagamijwe gukumira indwara y’igifuruto.
Abahinzi basanzwe bamenyereye indwara zimwe na zimwe zikunda gufata ibirayi bakaba bazi n’uko bazirwanya ariko batangaza hari indi ndwara nshya yadutse mu birayi kugeza ubu bataramenya neza.
Mu mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Rusizi amatungo maremare yatewe n’indwara y’igifuruto ku buryo inka ebyiri z’abaturage bo mu Murenge wa Kamembe zimaze gupfa.
Karegeya Appolinaire ni umuhinzi mworozi wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nyange umaze imyaka isaga 20 ahinga ibirayi. Yemeza ko ubuhinzi bukozwe neza, abahinzi nabo baba abakire nk’uko nawe amaze kugera kuri urwo rwego.
Mu karere ka Kamonyi muri iki gihembwe cy’ihinga A hagaragaye uburwayi bwa Kabore n’ubwa Mozayike bwibasiye igihingwa cy’imyumbati, ku buryo irenga 90% yose yari ihinze ku buso bwa hegitari ibihumbi 15 yarwaye yose mu mwaka ushize wa 2014.
Viviane Mukampore, umuhinzi wabigize umwuga wo mu karere ka Huye, aratangaza ko ubuhinzi bushobora gutunga umuntu aramutse abugize umwuga.
Mu igenamigambi ry’akarere ka Ngororero, ingo 51,240 zingana na 70% by’ingo zose zituye aka karere zigomba kuzaba zikoresha imbuto z’indobanure kandi bakazihinga ku buso buhujwe hakurikijwe igihingwa cyatoranyijwe muri buri gace.
Abahinzi b’ibirayi mu ntara y’amajyaruguru batangaza ko isoko rya Nyagahinga riherereye mu murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, ribagoboka cyane kuko ariho bakura imbuto y’ibirayi bahinga bagasagurira amasoko atandukanye yo mu Rwanda no hanze yarwo.
Nkundimana Valens, utuye mu kagari ka Migendezo, umurenge wa Cyinzuzi, akarere ka Rulindo, umunyeshuri urangije amashuri yisumbuye, akaba avuga ko we na bagenzi be bafite ibyo bakora ariko nta bushobozi bafite.
Abahinzi bo mu Karere ka Ruhango cyane cyane abahuye n’indwara ya Kabore yibasiye imyumbati yabo yose igakurirwa hasi, barahamya ko ikibazo bahuye nacyo gishobora kubonerwa umuti.
Abahinzi b’ibobere bo mu Murenge wa Kibungo mu Kagari ka Mahango baravuga ko icyo batazibagirwa muri uyu mwaka wa 2014 ari igihombo cy’imbuto y’ibobere bari bakomoye.
Kamaliza Florance, umworozi w’inkwavu wo mu Karere ka Kamonyi aravuga ko ubworozi bw’inkwavu butavuna kandi umuntu abukoze neza bwabashaka kumuteza imbere.
Abaturage batuye mu Karere ka Gicumbi baravuga ko muri uyu mwaka wa 2014 barangije bahuye n’ikibazo cy’inzara kubera ko imvura yabangirije imyaka.
Kuva mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu kuboza 2014, igiciro cy’ibirayi ku masoko hirya no hino mu Rwanda cyagaragaye nk’icyari kiri hasi ugereranije no mu myaka yabanje, ibi bikaba biterwa n’ingamba zafashwe mu kuzamura umusaruro w’ibirayi.
Nk’uko bitangazwa na bamwe mu batuye akarere ka Rulindo ngo babazwa n’uburyo ubuyobozi butareka ngo bahinge amasaka kandi yera mu karere kabo.
Mu gihe byari byitezwe ko ikibazo abaturage bafitanye n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura kirangira burundu kuwa kabiri tariki ya 23/12/2014, byarangiye abaturage batemeye imyanzuro yafashwe n’inzego zitandukanye.
Turikumwe Boniface utuye mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero atunzwe n’umushinga we wo guhinga ibihaza kuko ubu umuha amafaranga ibihumbi 45 ku cyumweru.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyabaranga, Akagari ka Ruhuha mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera baravuga ko batagitinya guhinga no mu bihe by’izuba kubera ko bamenye ibanga ryo kuvomerera imyaka.
Bamwe mu bakecuru n’abasaza batuye umurenge wa Kibungo mu kagari ka Mahango batangiye umushinga wo guhinga ibobere kugirango borore amagweja maze bajye babona ikibazanira amafaranga igihe intege zizaba zimaze kuba nke cyane.
Umuryango utabara imbabare wa Croix-y’u Rwanda ukomeje koroza imiryango itishoboye muri gahunda ufatanyamo na leta mu kuzamura abaturage.
Mukanduhura Philomene w’imyaka 56 utuye mu Kagari ka Rutonde, Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo avuga ko yabashije gutera imbere binyuze mu buhinzi bw’urutoki.
Ibisigazwa by’ingano bita “ibiganagano” bigiye gukorwamo amatafari azakoreshwa mu bwubatsi bw’amagorofa maremare n’amazu aciriritse, ibyo bizajya bigurwa ku mafaranga hafi 30 ku kiro n’uruganda ruzabitunganya.
Abahinzi bahinga mu bishanga bya Base, Kiryango na Rutenderi mu karere ka Ruhango, barishimira imyaka 10 bamaze bakorana n’umushinga ESIRU (Establishing a System of Integrated Resource Utilization) wa Agro Action Allemande, kuko ubasigiye ubumenyi bwinshi mu kwita ku bishanga.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukama bafite amashyamba bavuga ko bahangayikishijwe n’uburwayi bw’udusimba turya inturusu.
Abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi bavumbuye uburyo bushya bwo gushingirira ibishyimbo bakoresheje imigozi y’imigwegwe, mu gihe byari bimenyerewe ko hakoreshwa ibiti.
Abaturage bo mu kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi bavuga ko nyuma yo kugezwaho gahunda ya Girinka, Ubudehe na VUP babashije korora amatungo magufi n’amaremare none ubutaka bwaho busigaye bugira umusaruro kubera ifumbire bakura muri ubwo bworozi.
Minisitiri w‘ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana aratangaza ko ikigo cy’Abashinwa gikorera mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB) ishami rya Rubona kigiye kongererwa imyaka ibiri yo gukorana n’Abanyarwanda, kugira ngo ikoranabuhanga batangije ritazazima bamaze kwigendera.