Mutendeli: Ku mwero w’imyika niho amakimbirane yo mu ngo yiyongera cyane

Abagabo n’abagore batuye umurenge wa Mutendeli ho mu karere ka Ngoma bemeza ko igihe cy’umwero w’imyaka, ingo zimwe ziba zitorohewe kubera amakimbirane avuka ashingiye ku gushaka kugurisha umusaruro ndetse bamwe bagasahura urugo.

Iyo umusaruro weze ngo haduka ingeso nyinshi zirimo ubusinzi, ubuharike no gusahura ingo aho umugabo cyangwa umugore acunga ku jijsho undi akaba agurishije ku musaruro undi yabimenya ko yagurishije imyaka bahinze kumwe atabimubwiye ubwo bakarwana amakimbirane akavuka.

Bamwe mu bagore cyangwa abagabo bacungakujisho ubundi bakiba ibishyimbo bakabijyana mu bamamyi bakabaha amafaranga.
Bamwe mu bagore cyangwa abagabo bacungakujisho ubundi bakiba ibishyimbo bakabijyana mu bamamyi bakabaha amafaranga.

Bamwe mubatuye uyu murenge bavuga ko nubwo bidakabije cyane nka mbere,ikibazo cyo gusahura ingo imyaka hagati y’abashakanye gihari kandi gikurura makimbirane no kurwana.

Murekatete Gloriose,avuga ko mu rugo iwe yakubitwaga agahohoterwa bitewe nuko iyo babaga bejeje imyaka umugabo yagurishaga akayimara ,umugore yavuga akaba aramukubise. Nubwo we ngo byarangiye nyuma yo ku murega agahanwa,ngo bitabura mu baturage.

Yagize ati “Umugore agira atya akaba ashyize ingemeri eshatu mu kwaha akarenzaho igitenge umugabo ntabimenye ubwo akaba aragurishije,iyo umugore afashe ayo makuru yuko umugore yagurishije ibishyimbo atabizi biba imirwano.Kimwe nuko umugabo iyo agurishije umugore atabizi akayatsinda mu kabari nabwo biba imirwano.”

Ku bagabo ho ngo iyo umubabo yagiye muri izo ngeso zo gusahura urugo akenshi agerekaho ubuharike kuko ayo mafaranga yagurishije imyaka usanga bayasangira n’izindi nshoreke ubwo umugore yabimenya bakarwana.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mutendeli bwemeza ko mu gihe cy’isarura ry’imyaka ibyaha by’amakimbirane mu miryango byiyongera ariko ko hafashwe ingamba zo guca uko kugura mu kajagari bagashyiraho ahantu hazwi hagurishirizwa kuburyo ntakubizana bihisha.

Muragijemungu Archades,umuyobozi w’uyu murenge wa mutendeli avuga ko nyuma yahoo izi ngamba zifatiwe amakimbirane akururwa no kwibana imyaka mu mago agabanuka.

Ati “Mu gihe cy’umusaruro usanga ibyaha by’ihohoterwa n’amakimbirane mungo biriyongera,nubu mu munsi yashize wasangaga police abo ikurikiranye biyongereye cyane ugereranije n’igihe gisanzwe.

Twafashe ingamba ko ahantu hazajya hagurirwa imyaka ari ahantu hazwi kandi hagaragara kuburyo ugurishije bose babimenya bityo ababyiba bicike.”

Nyuma yahoo iki kibazo kigaragariye ubuyobozi bugafata ingamba,aya makimbirane agenda agabanuka nubwo inzira ngo ikiri ndende.

Abaturage cyane cyane abagore usanga iyo ubabajije ku ihohoterwa no gukubita,igisubizo gitinda gutangwa bakavuga ko byacitse bitagihari,ariko nyuma yo kuganira neza byimbitse bakubwira ko bigihari abagore bagikubitwa n’abagabo babo nubwo byagabanutse kubera abagabo batinya guhanwa n’amategeko.

Gusa ngo hari n’abagore bahohoterwa bakabihisha batinya ko bareze abagabo babo byatuma ingo zisenyuka.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka