Gisagara: Barasaba kugabanyirizwa ibiciro ngo bashobore kurya ku muceri bahinga

Abahinzi b’umuceri mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara barasaba gushyirirwaho inzu y’ubucuruzi muri uyu murenge, bajya baguriramo umuceri barya ku giciro kiri hasi kuko basanga badakwiye kuwugura kimwe n’abandi kandi bitwa ko bawuhinga.

Icyifuzo cyo kugira aho bagurira umuceri uhingwa mu murenge wabo ku giciro kiri hasi gitandukanye n’icy’abandi, abahinzi b’umuceri bo mu Murenge wa Gikonko bakigarutseho kenshi ariko kugera n’ubu bavuga ko ubu bushobozi bo batabufite.

Abahinzi b'umuceri barasaba kugabanyirizwa ibiciro ngo bashobore kurya ku muceri beza.
Abahinzi b’umuceri barasaba kugabanyirizwa ibiciro ngo bashobore kurya ku muceri beza.

Iki cyifuzo kandi cyaje bitewe n’uko uguhingira mu makoperative kwabo hari ibiro by’umuceri buri muhinzi aba yarabariwe hakurikijwe aho ahinga, ngo aba agomba kuzazana kuri koperative umuceri weze, ariko kubera impamvu zitandukanye zirimo imihindagurikire y’ikirere ntibabashe kugira uwo basagura ku wo bagomba gutanga, ari na wo bagakwiye kujyana mu ngo zabo.

Uku kutagira umuceri basagura bakagombye kujya kurya mu ngo zaboi ni byo bituma bajya kugura hanze nk’abandi baturage bose badahinga umuceri, bikabaca intege kubona bagura umuceri nk’abandi kandi bo bawuhinga.

Uwayezu Ananiyasi, umwe muri aba baturage, ati “Usibye gusagura se ahubwo uwo dusabwa wo turawubona, ko turinda no kujya kugura uwo kuzuzaho? Dukwiye rwose koroherezwa kujya tugura uwo turya kuko ari ibyo kuwuhinga byaba nta kamaro.”

Aba baturage bibumbiye mu mpuzamakoperative UCORIBU bavuga ko kubera uburyo bahendwa n’umuceri bamwe muri bo batawurya kandi bawihingira.

Maniraho, umwe muri aba bahinzi, avuga ko aho kugura umuceri ikiro cya’amafaranga 500 cyangwa 600 kandi we bamuguriye ikiro kuri 250, ahitamo kwigurira umufungo w’ibijumba ugura amafaranga 100.

Aba bahinzi b’umuceri ubwo basurwaga na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Franҫois Kanimba, ku wa 29 Gicurasi 2015, bongeye kugaragaza icyifuzo cyabo, minisitiri Kanimba asaba abakuru b’amakoperative ko bakigaho bakagishakira igisubizo maze bakazamubwira icyo bagezeho.

Minisitiri Kanimba avuga ko iki gitekerezo cyo kugira inzu y’ubucuruzi ibagabanyiriza igiciro ku muceri bahinga ari cyiza, ariko kandi ko ari bo bagomba no kwishakamo igisubizo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara ngo bwahuje aya makoperative y’abahinzi b’umuceri bibumbuye muri UCORIBU n’uruganda rugura uwo muceri rwitwa ICM ngo barebe uko hagabanywa igiciro ku bahinzi b’umuceri icyakora iyo nama ngo yarangiye nta mwanzuro bafashe.

Ku murongo wa terefone, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikonko, Kuyumba Ignace, yatubwiye ko icyo gihe bavugaga ko bisaba guca mu nzira ndende nubwo ataziturondoreye.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka