Ubwoko burindwi bw’ifumbire bwiyongereye ku bwari busanzwe bukoreshwa mu Rwanda

Guhera mu gihembwe cy’ihinga gitaha cya 2015A kizatangira mu kwezi wa Cyenda, amafumbire mvaruganda yifashishwaga n’abahinzi azava ku bwoko butatu bwari busanzwe bumenyerewe agere ku 10.

Ibi ni ibitangazwa na Egide Gatari umukozi ushiznwe ubugenzuzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI), uvuga ko ubwoko bushya buje kunganira ubwari bumenyerewe mu baturage ari bwo DAP, Urée na NPK.

Yatangaje ko ib byemejwe nyuma y’aho ubutaka bwose bwo mu Rwanda bwapimiwe, hakagaragazwa intungagihingwa zibura mu butaka bw’ahantu hose muri rusange. Yavuze ko abashinzwe guteza imbere ubuhinzi basanze hari izindi ntungagihingwa z’ibanze (micro nutrients) zikenerwa n’ibihingwa, ariko ku rugero rutoya.

Ibi bizafasha buri karere na buri gace kwifashisha ifumbire mva ruganda ikenewe ijyanye n’ubutaka bwaho, hanakurikijwe ibyo abahinzi bakeneyemo umusaruro.

Mu ngero yatanze, harimo urwo uko umuhinzi w’imyumbati akeneye isombe atakwifashisha intungagihingwa zimwe n’iz’ukeneye ubugari, kuko uwa mbere azifashisha cyane cyane intungamubiri zibyibushya ibibabi ari zo azote (N), naho ukeneye ubugari we akifashisha cyane cyane potasiyumu (P) kuko ngo ari yo ibyibushya imizi y’ibihingwa.

N’ubwo ubutaka bwapimwe muri rusange ariko, ntibizanabuza abahinzi bishyize hamwe kandi babishaka kujya bapimisha ubutaka bwabo muri laboratwari, kugira ngo bamenye amafumbire bakwiye gukoresha, bagamije kongera umusaruro w’ibyo bahinga.

Gatari anavuga ko kugira ngo aya mafumbire yabaye menshi abashe kwifashishwa mu buryo bworoshye, hari azajya yegeranywa mu kinini cyifashishwa n’abahinga.

Ku bijyanye n’uburyo azongera umusaruro, nakoreshwa uko bikwiye azatuma Abanyarwanda bihaza mu biribwa. Urugero nko ku gihingwa cy’ibirayi, ngo aya mafumbire akoreshejwe neza yatanga toni 40 kuri hegitari, mu gihe muri uyu mwaka byari biteganyijwe ko abakoresheje amafumbire mvaruganda neza beza toni 22 kuri hegitari.

Venuste Uwitije, goronome wa koperative KOAIRWA ihinga umuceri mu gishanga cya Rwasave, avuga ko bageragereje aya mafumbire mu mirima y’abanyamuryango, bakabona toni zirindwi kuri hegitari kandi mbere barezaga enye. Ngo n’imashini yegeranya amafumbire mu kinini barayihawe.

Guhera mu gihembwe cy’ihinga gitaha, ngo abahinzi bazunganirwa na Leta mu kugura amafumbire yo guhinga ibihingwa icumi ari byo ibigori, ibishyimbo, ingano, umuceri, ibirayi, imyumbati, soya, ibitoki, imboga n’imbuto.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo nibyo rwose

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka