Zaza:Abirukanwe muri Tanzaniya barasaba ubufasha bw’ifumbire nyuma yo guhinga ntibeze

Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bagatuzwa mu Murenge wa Zaza ho mu Karere ka Ngoma baravuga ko amasambu bahawe bayahinze ntiyere,none bakaba basaba ubufasha bw’ ifumbire ngo bashyire muri iyo mirima barebe ko na bo bakweza.

Buri muryango mu miryango icyenda yatujwe muri uwoMurenge wa Zaza,buri mu ryango wagiye uhabwa hegitari imwe y’ubutaka ahantu bivugwa ko hakeneye kwitabwaho kuko hatera hakaba hari ibyatsi by’ishinge.

Buvuga ko ubuyobozi bubafashije bwabaha inka cyangwa ubufasha bw’ifumbire maze bagashyira muri ayo masambu kuko ngo ari ahantu ku gasi hatera hakeneye gufumbirwa kugira ngo hatange umusaruro.

Umwe muri bo yagize ati “Baduhaye ahantu hatera mu nshinge mu gisigarira cy’amasambu yari aya Leta. Ibyo twahinzemo mbere ntacyo twasaruye rwose pe! Baduhaye inka cyangwa ifumbire ni bwo umuntu yasarura naho ubundi ntacyo dukuramo.”

Ngo amafaranga yo kwigurira ifumbire ntibayabona kuko ngo n’ubu batunzwe no guca inshuro bahingira ibyo kurya mu baturage bahaturiye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko bugiye koherezayo abagorornome bakiga ikibazo cy’ubwo butaka bakareba niba bitaratewe n’uko bahahinze imbuto zitajyanye n’ubwo butaka,kandi ngo akarere kiteguye kuba kafasha mu gihe byagaragara ko ari ikibazo cy’ifumbire.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kirenga Providence, abisobanura agira ati “Ntabwo twari tuzi icyo kibazo ariko tugiye koherezayo agronome aturebere imiterere y’icyo kibazo, hanyuma batubwire icyakorwa nibinaba ngombwa ari ikibazo cy’ifumbire twabafasha rwose bakayibona.”

Mu Karere ka Ngoma hatujwe imiryango 210 y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania bakaba baragiye batuzwa mu mirenge itandukanye muri 14 ikagize, hanyuba banaha ubufasha burimo ubwo kubakirwa amazu no guhabwa aho guhinga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka