Kamonyi: Abahinzi bafashwaga na DUHAMIC-ADRI barahamagarirwa kwigira no gufasha abandi

Nyuma y’imyaka 15 umuryango DUHAMIC ADRI uharanira amajyambere y’icyaro, ufasha abahinzi bibumbiye mu Mpuzamakoperative IMPUYABO yo mu Murenge wa Musambira, kunoza ubuhinzi bwa Soya n’ibigori, ku wa 29 Gicurasi 2015, wahagaritse ku mugaragaro ibyo wabakoreraga maze ubasaba gukoresha ubumenyi bahawe bagafasha n’abandi kwiteza imbere.

Mu birori byo gusoza ibikorwa by’umushinga DUHAMIC ADRI, Umuhuzabikorwa wawo, Benineza Innocent, yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2000, uyu mushinga utangiye gukorana n’amakoperative 6 ahinga ibigori na Soya mu mirenge ya Musambira, Kayumbu na Nyarubaka, umusaruro babonaga wiyongereye ku buryo uw’ibigori wavuye kuri biro 800 kuri hegitari ukagera kuri toni 3,5. Naho umusaruro wa soya wavuye ku biro 350 kuri hegitari muri 2000 ugera kuri toni 1,2 muri 2014.

Abahinzi bamurikiye DUHAMIC ADRI ibyo bagezeho mu buhinzi.
Abahinzi bamurikiye DUHAMIC ADRI ibyo bagezeho mu buhinzi.

Abahinzi bagiriwe inama yo guhinga imbuto z’indobanure, batozwa gukoresha inyongeramusaruro maze bafashwa no kubona isoko ry’umusaruro.

Musafiri Jean Damascene,Umuyobozi wa Koperative KOPABAKAMU, ihinga mu gishanga cya Kayumbu, ahamya ko hagaragaye impinduka mu mibereho y’abanyamuryango kuva DUHAMIC ADRI itangiye kubafasha. Ngo bifashishije umusaruro bibonera ibyo ingo zabo zikeneye.

Bacukijwe nyuma yo kugera ku rwego rwo gukuba inshuro zirenga 4 umusaruro w'ibigori.
Bacukijwe nyuma yo kugera ku rwego rwo gukuba inshuro zirenga 4 umusaruro w’ibigori.

Nyirasafari Valentine, uvuga ko yari umukene, ngo yatangiye abona umusaruro utarenga ibiro 15, ariko nyuma yo gukorana n’umushinga; ageze ku musaruro w’ibiro 350.

Ngo ku bw’Inama n’amahugurwa yo kwiteza imbere, DUHAMIC ADRI yahaye abagenerwabikorwa bayo, uyu mubyeyi yahereye ku gishoro gito ajya mu bucuruzi bw’imyumbati, none ngo kuri ubu nta kibazo cy’ubukene agifite.

Ngo yahereye ku bihumbi 35 yari yahawe nk’igihembo cyo gutubura imbuto y’ibigori neza ayakoresha mu buhinzi ndetse n’ubucuruzi bw’imyumbati akaba avuga ko yumva atakwibara mu bakene kuko ngo asigaye yihagije ku by’ibanze akenera.

Nyirasafari Vestine atanga ubuhamya bw'ibyo yagezeho kubera kuvugurura ubuhinzi.
Nyirasafari Vestine atanga ubuhamya bw’ibyo yagezeho kubera kuvugurura ubuhinzi.

Uyu mushina ugiye mu gihe hari abahinzi bavuga ko bari bagikeneye ubufasha bwawo ngo batere intambwe bagere ku rwego rwo gukora inganda zibatunganyiriza umusaruro.

Uwimana Betty, Perezidante w’IMPUYABO, avuga ko bafite umushinga wo kugura icyuma gisya ibigori, ariko ngo ubushobozi buracyari buke, bakaba bateganya kubigeraho bakoranye n’ibigo by’imari.

Cyakora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa, JADF, mu Karere ka Kamonyi, Tuyizere Thadee, avuga ko imyaka 15 ihagije kugira ngo umushinga ube ucukije abo wafashaga.

Yahamagaiye abanyamuryango b’IMPUYABO gufasha n’abandi bahinzi kugera ku iterambere nk’iryo bagezeho.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka