Perezida Paul Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye inama ngarukamwaka y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi (World Economic Forum) iri kuba ku nshuro ya 54. Perezida Kagame yageze i Davos kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, akaba ari mu bagomba gutanga ibiganiro muri iri huriro mpuzamahanga ku bukungu. Iyi (...)
Mu kiganiro na Kigali Today, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko Abarundi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye mu Burundi ariko ntibaroherezwa mu Rwanda cyangwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera kandi haratanzwe dosiye zabo.
Straton Habyarimana, impuguke mu bukungu, yaganiriye na Kigali Today avuga ko icyemezo u Burundi bwafashe cyo gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda, bigiye guteza ibura ry’ibintu bimwe na bimwe cyangwa izamuka ry’ibiciro byabyo ku baturage b’ibihugu byombi.
U Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda, mu gihe hari hashize iminsi mike Perezida Ndayishimiye Evariste yikomye u Rwanda, arushinja kuba rucumbikira ndetse rugafasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Zanzibar mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage ba Tanzania kwizihiza ibirori by’isabukuru y’imyaka 60 ishize habaye impinduramatwara yatumye Zanzibar yiyunga na Tanganyika bikabyara Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania.
Perezida Paul Kagame yageze mu kirwa cya Zanzibar aho yitabiriye ibirori byo kwizihiza impinduramatwara y’imyaka 60 ishize yatumye Zanzibar yiyunga na Tanganyika bikabyara Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe no kumenya icyemezo cya Leta y’u Burundi cyo kongera gufunga imipaka yose ihuza ibihugu byombi.
Leta y’u Burundi kuva kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda.
Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (CENI), yatangaje ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora aheruka muri icyo gihugu n’amajwi 73, 34 %, mu gihe Moise Katumbi umukurikiye yagize amajwi 18,08%, Martin Fayulu 5,33%, naho Dr Denis Mukwege agira amajwi 0.22%.
U Burusiya bwongeye gufungura Ambasade muri Burkina Faso nyuma y’imyaka 31 yari ishize nta Ambasade yabwo iba muri icyo gihugu kuko yari yarafunzwe mu 1992.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko u Rwanda rutiteguye gusubiza ku mugambo ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi, ushinja u Rwanda gutera Igihugu cye, agatuka Perezida w’u Rwanda, ndetse akagambirira gushora intambara ku Rwanda.
Ambasaderi Nikobisanzwe Claude yasezeye kuri Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, nyuma yo gusoza inshingano ze zo guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.
Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS/CEDEAO), rwategetse ko Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa Niger, agahirikwa ku butegetsi tariki 26 Nyakanga 2023, ubu akaba afunganywe n’umuryango we, afungurwa.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango wo kurahira kwa Andry Rajoelina, Perezida wa Madagascar.
Umwongereza Adam Bradford arahamya ko u Rwanda rufite umutekano uhagije Adam Bradford uba mu Rwanda ariko ukomoka mu Bwongereza, yatangaje ko iyo ari i Kigali mu Rwanda, aba yumva atekanye cyane kurusha uko aba yumva atekanye iyo ari i London mu Bwongereza. Ibi yabivuze nyuma y’uko tariki 12 Ukuboza 2023, Inteko Ishinga (...)
Umwongereza witwa Adam Bradford uba mu Rwanda avuga ko abarwanya umugambi w’u Rwanda n’u Bwongereza wo kohereza mu Rwanda abimukira n’abandi basaba ubuhungiro nta shingiro bafite kuko ibyo banenga u Rwanda ari ibinyoma.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yavuze ko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rutatesheje agaciro amasezerano yari asanzwe mu bijyanye n’abimukira, ahubwo ko hari ibyo rwavuze bikwiye kubanza kunozwa mu buryo bwo kwakira ubusabe ku basaba ubuhungiro n’abimukira.
Muzehe Tito Rutaremara wiganye na Faustin Twagiramungu muri Collège Saint André i Kigali mu myaka ya 1959-1961, aramwifuriza ko yazanwa mu Rwanda agashyingurwa iwabo i Rusizi.
Tariki 20 Ukuboza 2023 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hategerejwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, amatora y’intumwa z’abaturage ku rwego rw’igihugu, intumwa z’abaturage ku rwego rw’Intara n’abo ku rwego rwa Komini.
Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yitabye Imana mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023 ari i Buruseli mu Bubiligi.
Perezida Paul Kagame, ku ruhande rw’inama ya COP28, yagiranye ibiganiro anungurana ibitekerezo n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, na Perezida w’Inama y’Umuryango ya EU, Charles Michel.
Perezida Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutasi bwa Amerika, Avril Haines n’itsinda yari ayoboye, baganira ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanida Demokarasi ya Congo (RDC).
Ku munsi wa kabiri w’uruzindo rwe mu Rwanda n’itsinda ayoboye, Visi Perezida wa Cuba, Salvador Antonio Valdés Mesa, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023 yasuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ku Nteko Ishinga Amategeko, asobanurirwa uko ingabo zahoze ari iza RPA zarwanye urugamba rwo kubohora (...)
Mu bakandika babiri bari bahataniye umwanya wa Perezida wa Liberia, Joseph Boakai ni we wagize amajwi menshi, atsinda umukandida mugenzi we George Weah wari usoje manda ye.
Adam Bradford ni Umwongereza w’umushoramari uba mu Rwanda, akaba yemeza ko ari uburyarya cyangwa se kwirengagiza ukuri, kuba umuntu yavuga ko mu Rwanda ari ahantu hatari umutekano wizewe.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yongeye gutorerwa kuba mu Nama y’Ubutegetsi bw’Ihuriro ry’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Local Government Forum - CLGF).
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Rishi Sunak, yakuye ku mirimo Suella Braverman, wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, asimburwa kuri uwo mwanya na James Cleverly.
Ibihugu by’u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga (Communications and information technology) mu Rwanda.
U Bushinwa bubinyujije muri Ambasade yabwo iri i Kigali, bwizihije umubano w’imyaka 52 bufitanye n’u Rwanda, baniyemeza kongera imbaraga mu gufatanya n’u Rwanda muri gahunda rwihaye yo kurengera ibidukikije.
Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier, ku wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2023 yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, byibanze ku kurebera hamwe umubano w’ibihugu byombi, ndetse baniyemeza kurushaho gushimangira ibya dipolomasi y’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.