Zanzibar: Perezida Kagame yabashimiye kuba baraharaniye amahoro y’Igihugu cyabo

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Zanzibar mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage ba Tanzania kwizihiza ibirori by’isabukuru y’imyaka 60 ishize habaye impinduramatwara yatumye Zanzibar yiyunga na Tanganyika bikabyara Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Zanzibar, Dr Hussein Ali Mwinyi, akaba ari we Mukuru w’Inama ishinzwe Impinduramatwara muri Zanzibar. Muri ibyo birori, Perezida Kagame yari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua, Minisitiri w’Intebe w’u Burundi Gervais Ndirakobuca n’abandi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’abandi banyacyubahiro bitabiriye ibyo birori, ashimira ubuyobozi n’abaturage ba Zanzibar ku isabukuru y’imyaka 60 y’impinduramatwara bizihije none.

Yagize ati “Muraho! Nishimiye kuba ndi kumwe namwe hano muri Zanzibar mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’impinduramatwara. Ndashimira cyane abayobozi n’abaturage ba Zanzibar kuba barashoboye gukomeza intego zatumye habaho impinduramatwara ya Zanzibar, ndetse no gukomeza guharanira kugera ku byifuzo n’intego intwari z’impinduramatwara zari zifite. Kuri uyu munsi w’amateka, turibuka intwari z’abagore n’abagabo barwanyije akarengane”.

“Iki gihe kandi kivuze intangiriro zo kwihuza kwa Zanzibar na Tanganyika, byabyaye igihugu cya Tanzania. Nk’Abanyafurika, iki ni ikimenyetso ko dufite ubushobozi bwo kwihuriza hamwe mu rwego rwo kwikemurira ibibazo byacu ubwacu. Ibyo Zanzibar yagezeho na Tanzania muri rusange, ni isoko y’ishema ry’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba no ku Mugabane wacu”.

Perezida Kagame yakomeje agira ati, “Mu Rwanda, natwe twanze ko amateka mabi twagize ari yo agena abo turi bo uyu munsi. Nta kidashoboka, mu gihe dukoreye hamwe. Ndabashimira cyane kuba mwarashoboye gukomeza gusigasira amahoro y’igihugu cyanyu. Ibyo mwakoze byatumye mushobora kuguma mu murongo watumye habaho impinduramatwara, kandi ibyo mwagezeho mu kwihuza, ni ibihamya by’uko Abanyafurika dushobora kwihuriza hamwe nk’abavandimwe, kandi tukanihuriza hamwe nk’ibihugu. Mwakoze cyane kutwakira neza muri Zanzibar nziza, nongeye kubashimira kandi, Mwakoze cyane, Imana ibahe umugisha”.

Zanzibar ifatwa nk’igihugu kigenga kuri gahunda zimwe na zimwe, ariko ibirebana n’ubusugire n’ubwigenge kikabigenerwa na Leta ya Tanzania muri rusange.

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ari mu bitabiriye ibi birori
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ari mu bitabiriye ibi birori

Muri Mutarama 1964, nibwo abirabura ari na bo bagize umubare munini mu batuye Zanzibar, babifashijwemo n’Abongereza, bakuyeho ubutegetsi bw’Abarabu bw’uwitwaga Sultan wa Zanzibar wari ushyigikiwe na Oman, bamushinja gutegekesha igitugu.

Abo birabura bari bayobowe na John Okello, bahanganye na Polisi bayambura intwaro, bafata umurwa mukuru wa Zanzibar Town, bahirika Sultan na Leta ye, bahita bunga Zanzibar ku gihugu cya Tanzaniya, icyo gihe cyari Tanganyika.

Hakozwe umutambagiro wo kwishimira imyaka 60 ishize muri Zanzibar habaye impinduramatwara
Hakozwe umutambagiro wo kwishimira imyaka 60 ishize muri Zanzibar habaye impinduramatwara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka