U Rwanda rwongeye gutorerwa kuba mu Nama y’Ubutegetsi ya Commonwealth Local Government Forum

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yongeye gutorerwa kuba mu Nama y’Ubutegetsi bw’Ihuriro ry’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Local Government Forum - CLGF).

Umuyobozi ucyuye igihe w'Ihuriro ry'inzego z'ibanze muri Commonwealth, Rev Mpho Moruakgomo (ubanza ibumoso) yashimiwe umusanzu yatanze mu gihe yari amaze kuri uwo mwanya
Umuyobozi ucyuye igihe w’Ihuriro ry’inzego z’ibanze muri Commonwealth, Rev Mpho Moruakgomo (ubanza ibumoso) yashimiwe umusanzu yatanze mu gihe yari amaze kuri uwo mwanya

Buri Karere muri iryo huriro gahagararirwa n’inzego enye, harimo Minisiteri ebyiri hamwe n’amahuriro y’inzego z’ibanze abiri, aho kuva mu 2017 kugeza muri uyu mwaka wa 2023 Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) hamwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Rwanda ari bo bari mu nama y’ubutegetsi hamwe na komite nyobozi muri CLGF.

Ubusanzwe hagomba kubaho gusimburana kuri iyo myanya buri nyuma y’imyaka ibiri, ariko kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa by’amatora, byatumye gusimburana bidashoboka, bituma MINALOC ndetse na RALGA bakomeza kuba mu nama y’ubutegetsi bwa CLGF.

Ubwo hasozwaga inama yabaga ku nshuro ya 10 y’Ihuriro ry’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (CLGC2023) guhera tariki 14-17 Ugushyingo 2023, u Rwanda rwongeye gutorerwa kuba mu nama y’ubutegetsi bw’iryo huriro.

Mu matora yabaye ku munsi wa nyuma w’inama y’iryo huriro yari imaze iminsi ine ibera i Kigali, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Rwanda ndetse n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali bongeye gutorerwa kuba mu nama y’ubutegetsi ya CLGF.

Minisitiri Musabyimana yasabye abitabiriye inama y'Ihuriro ry'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kubaka no guha imbaraga inzego z'ibanze
Minisitiri Musabyimana yasabye abitabiriye inama y’Ihuriro ry’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kubaka no guha imbaraga inzego z’ibanze

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALGA, Ladislas Ngendahimana, avuga ko abitabiriye inama ya CLGC2023 bamaze kubona uko u Rwanda rwayiteguye, rukayakira ndetse ikanagenda neza, bifuje ko rwakomeza kuguma mu nama y’ubutegetsi.

Ati “Mu matora yakozwe banzuye ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikomeza kuba mu nama y’ubutegetsi mu gihe cy’imyaka ibiri, hanyuma Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali twumvikana ko ku ruhande rwacu twumva twaha n’abandi na bo bagatanga umusanzu wabo, dutora Ishyirahamwe ry’inzego z’ibanze muri Uganda, tubaha umwanya, ariko abandi barangije baravuga bati RALGA kubera ukuntu muri iyo myaka tubanye neza, mukaba mwaratanze umusanzu ugaragara, namwe turifuza ko mugaruka mu nama y’ubutegetsi.”

Yongeraho ati “Habayeho irengayobora, ubwo Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba tuzaba dufitemo amashyirahamwe y’inzego z’ibanze abiri, iryo muri Uganda n’iryo mu Rwanda, noneho na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikaba yagarutsemo, hakaza abandi babiri bashobora gusimbura abo ngabo iyo badahari, ariko umwihariko wabaye kuri iyi nama ni uko bavuze bati byanze bikunze ari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari na RALGA mwembi turifuza ko mugumaho hanyuma abandi bakaza babunganira.”

Ubwo yasozaga ku mugaragaro inama y’ihuriro ry’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu w’u Rwanda Jean Claude Musabyimana, yasabye abayitabiriye kubaka no guha imbaraga inzego z’ibanze.

Yagize ati “Nk’abanyamuryango ba Commonwealth mureke twubake kandi tunahe imbaraga inzego z’ibanze, n’amashyirahamwe kugira ngo bashobore gushyiraho uburyo bushya bwo gufasha abaturage babo.”

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko icyorezo cya Covid-19, imihindagurikire y’ibihe ndetse n’amakimbirane byakomye mu nkokora za Leta mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Ati “Hari raporo zerekana ko ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth byagize igihombo kingana na miliyari zisaga 1000 z’amadolari ya Amerika ku musaruro mbumbe wabyo mu mwaka wa 2020, ugereranyije n’uko byari biteganyijwe mbere ya Covid-19.

Biteganyijwe ko hazaba inama ya mbere y’inama y’ubutegetsi, ari na yo izatorerwamo umuyobozi wayo, abamwungirije babiri, abakomiseri bane, ari na bo bazaba bagize komite nyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka