U Burundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda

Leta y’u Burundi kuva kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashinje u Rwanda avuga ko rucumbikiye abarwanya ubutegetsi bwe.

Aya makuru kandi yatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Burundi cyitwa Magazine Jimbere, mu butumwa cyashyize ku rubuga rwacyo rwa X, kivuga ko umupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi nta muntu wari wemerewe kwambuka kuva ku isaha ya saa 13h30 z’amanywa kuri uyu wa Kane.

Perezida Ndayishimiye, mu ijambo risoza umwaka wa 2023 yagejeje ku Barundi ndetse n’ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 29 Ukuboza 2023 ubwo yari mu Ntara ya Cankuzo, nibwo yaciye amarenga ko yaba ateganya gufunga imipaka ubwo yashinjaga u Rwanda gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara.

Perezida Evariste Ndayishimiye, icyo gihe yatangaje ko u Rwanda rucumbikiye, rugaburira ndetse rugaha intwaro n’imyitozo umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabye igitero mu gace ka Gatumba.

Ndayishimiye yasobanuye ko abagize RED Tabara barimo abahungiye mu Rwanda nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza no gutwika ibikorwa remezo mu Ntara ya Bujumbura mu 2015 kandi ko rwanze kubohereza ngo bakurikiranwe n’ubutabera.

Perezida Ndayishimiye hari aho yagize ati: "Ku bwacu ntacyo tutari twakoze ngo turebe ko umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi wahagarara, ndetse n’amahanga yaradushimiye ubwo twafataga icyemezo cyo gufungura umupaka hagati y’u Burundi n’u Rwanda ngo abenegihugu b’impande zombi bongere kugenderana."

Nyuma y’ayo magambo y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Leta y’u Rwanda yayamaganiye kure, itangaza ko ntaho ihuriye mu buryo runaka n’umutwe w’abarwanyi b’Abarundi uwo ari wo wose.

Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu Kuboza 2023, rivuga ko uwo mutwe u Burundi bushinja ko ushyigikiwe n’u Rwanda ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi, Leta y’u Rwanda yari iherutse gushyikiriza u Burundi abarwanyi b’Abarundi bari barambutse umupaka bakaza mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Yolande Makolo yavuze ko icyo gikorwa cyahagarariwe n’Urwego rw’Akarere k’Ibiyaga bigari rushinzwe ubugenzuzi bw’imipaka rwitwa "Expanded Joint Verification Mechanism".

Muri iryo Tangazo, Leta y’u Rwanda yasabye iy’u Burundi kunyuza ibibazo mu nzira za dipolomasi, aho bishobora gukemurirwa mu buryo bwa gicuti.

Mu Kwakira 2022, nibwo Leta y’u Burundi yatangaje ko ifunguye imipaka yose iyihuza n’ibindi bihugu harimo n’iyihuza n’u Rwanda, yari imaze igihe ifunze nyuma y’agatotsi kaje mu mubano w’ibihugu byombi guhera mu 2015.

Ifungurwa ry’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ryakiriwe neza icyo gihe n’abaturage b’ibihugu byombi dore ko yari yarahagaritse ubuhahirane hagati y’impande zombi, bishyira mu gihombo benshi mu bacuruzi bakoreraga ibikorwa byabo muri ibyo bihugu.

Leta y’u Burundi kongera gufunga imipaka iyihuza n’u Rwanda bisobanura ko umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda rurabivugaho iki?

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe no kumenya icyemezo cya Leta y’u Burundi cyo kongera gufunga imipaka yose ihuza ibihugu byombi.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yavuze ko icyo cyemezo cya Leta y’u Burundi, yakimenye binyuze mu itangazamakuru.

Itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu itangazamakuru yamenye iby’umwanzuro wafashwe n’uruhande rumwe wa Guverinoma y’u Burundi wo kongera gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi.”

U Rwanda rwatangaje ko icyo cyemezo kibabaje kandi kidakwiriye kuko kizagira ingaruka zo kugabanuka k’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ndetse kikaba gihabanye n’amahame y’imikoranire y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ARIKOSE IBYO UBURUNDI BUSHINJA URWANDA NIBYO?BYABAYE INTANDARO YOGUFUNGA IMIPAKA

EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 14-01-2024  →  Musubize

URWANDA RUFITE INDANGAGACIRO ZIRURANGA ;NTAGO HARIMO UBUSHOTORANYI TUZI IYO TWAVUYE NDETSE TUZI NIYO TUJYA ,NTAGO URWANDA ARI INDIRI YINKOZI ZIBIBI ,UBURUNDI NKIGIHUGU CYABATURANYI NIGISHAKIRE AHANDI AHO UWO MUTWE UBARERA UTURUKA .

janviere yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

Ariko urwanda rwose ruhora rurengana mu mateka yaranze urwanda ntago harimo nubushotoranyi ,tuzi iyo twavuye kd tuzi naho tujya ntago twashyigikira imirimo yurugomo,Uburundi bushakire ahandi aho uwo mutwe ubatera uturuka ntago Urwanda ari ndiri yinkozi zibibi dufite indangagaciro zituranga

janviere yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

Yewe ndumva abanyarwanda nu Rwanda dukomerewe pe!abaturanyi bose baradushinja gufasha bene wabo babatera ahaaa!nugusenga

Hassan yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

Birababaje ariko sinibaza ukuntu umuntu yatera mugatumba atutse m’urwanda n’inzira yakoresha, ibibi by’abaturanyi byose bizajya bibazwa Urwanda?
Nibafunge inkubisi y’amazirantoki birangira iyitarukijeho.

Ugirashebuja yanditse ku itariki ya: 11-01-2024  →  Musubize

Birababaje ariko sinibaza ukuntu umuntu yatera mugatumba atutse m’urwanda n’inzira yakoresha, ibibi by’abaturanyi byose bizajya bibazwa Urwanda?
Nibafunge inkubisi y’amazirantoki birangira iyitarukijeho.

Ugirashebuja yanditse ku itariki ya: 11-01-2024  →  Musubize

Ndumva u Rwanda rutorohewe pe reba hakurya muburengerazuba none nuburundi koko.

Christophf yanditse ku itariki ya: 11-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka