Perezida Kagame n’Umuyobozi mu butasi bwa Amerika baganiriye ku mutekano muri RDC

Perezida Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutasi bwa Amerika, Avril Haines n’itsinda yari ayoboye, baganira ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanida Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibyo biganiro byabaye tariki 19 Ugushyingo 2023, Perezida Kagame na Madamu Avril bakaba baraganiriye ku buryo bwo gukemura no gushaka umuti w’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Madamu Avril Haines yakiriwe na Perezida Kagame, nyuma y’uko mu ntangiriro z’Ugushyingo, Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Blinken, yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bavugana ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, ndetse n’uburyo intambara yahagarara, ibibazo bigakemurwa binyuze mu nzira za politiki.

Perezida Kagame muri icyo kiganiro kandi yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye amasezerano yo ku rwego rw’Akarere yagiye ashyirwaho mu bihe bitandukanye arimo aya Luanda na Nairobi agamije kugarura amahoro n’umutuzo muri DRC no mu Karere muri rusange.

Uru ruzinduko rwa Madamu Avril Haines mu Rwanda, rubaye mu gihe imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo Congo, ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, yongeye gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka