Joseph Boakai yatsindiye kuyobora Liberia

Mu bakandika babiri bari bahataniye umwanya wa Perezida wa Liberia, Joseph Boakai ni we wagize amajwi menshi, atsinda umukandida mugenzi we George Weah wari usoje manda ye.

Joseph Boakai ni we Perezida mushya wa Liberia
Joseph Boakai ni we Perezida mushya wa Liberia

George Weah yatangaje ko Abanya-Liberia bagaragaje amahitamo yabo kandi ko agiye kuyubaha.

George Weah yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023 ko yatsinzwe mu matora y’umukuru w’igihugu, yemera intsinzi ya Joseph Boakai, kandi ko yiteguye rwose kubaha ibyavuye muri ayo matora.

George Weah wigeze kuba icyamamare mu mupira w’amaguru yayoboraga iki gihugu kuva mu mwaka wa 2018. Azahererekanya ububasha na Joseph Boakai mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha wa 2024.

Nyuma y’uko amajwi yose abaruwe, Komisiyo y’amatora yavuze ko Joseph Boakai yagize amajwi ibihumbi 28 angana na 50.89% naho George Weah agira 49.11%.

Joseph Boakai w’imyaka 78 y’amavuko usibye kuba yarigeze kuba Visi Perezida w’iki gihugu, amaze imyaka irenga 30 akora mu mirimo ya Leta ya Liberia.

Si ubwa mbere aba bagabo bahanganye mu matora kuko mu mwaka wa 2018 ubwo George Weah yatsindaga amatora nabwo yari ahanganye na Joseph Boakai icyo gihe akaba yari ashyigikiwe n’umubare munini w’urubyiruko.

Joseph Boakai muri aya matora yiyamamaje avuga ko ashaka kurokora igihugu akagikura mu micungire mibi y’umutungo avuga ko cyashyizwemo na George Weah, mu gihe we avuga ko mu gihe amaze ari Perezida yakoze ibishoboka byose, ko yashyizeho na gahunda yo kwigira ubuntu muri za Kaminuza n’amashuri makuru muri Liberia.

AFP yatangaje ko abantu benshi bashyigikiye Joseph Boakai bishimiye ibyavuye mu matora, bajya kubyina intsinzi imbere y’ibiro by’ishyaka rye mu Karere ka Fiama muri Monrovia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka