Umwongereza uba mu Rwanda asanga abavuga ko rudatekanye birengagiza ukuri

Adam Bradford ni Umwongereza w’umushoramari uba mu Rwanda, akaba yemeza ko ari uburyarya cyangwa se kwirengagiza ukuri, kuba umuntu yavuga ko mu Rwanda ari ahantu hatari umutekano wizewe.

Adam Bradford, umaze umwaka n’igice aba mu Rwanda, kuko yahimukiye burundu guhera mu mwaka ushize wa 2022, yanenze icyemezo Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza rwafashe ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ruvuga ko kohereza mu Rwanda abimukira basaba ubuhungiro binyuranyije n’amategeko.

Adam Bradford
Adam Bradford

Bradford yaje mu Rwanda bwa mbere mu gihe cy’Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Heads of Government Meeting ‘CHOGM 2022’).

Mu mwaka ushize wa 2022, nibwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinye amasezerano y’uko u Bwongereza bwari kohereza abimukira basabye ubuhungiro ndetse n’impunzi mu Rwanda, iyo ikaba inzira imwe yo gukemura ikibazo cy’abimukira basuhukira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Adam Bradford washinze Sosiyete ya Adam Bradford Agency (ABA), imaze umwaka urenga ikorera mu Rwanda, yemeza ko kuvuga ko u Rwanda rudafite umutekano uretse kuba ari uburyarya, binagaragaza uko Uburengerazuba bw’Isi bufata Afurika mu buryo butandukanye cyane n’ukuri guhari.

Nyuma y’uko uwo mwanzuro w’urukiko utangajwe, Bradford yagaragaye ku mbuga zitandukanye abeshyuza ibivugwa ku Rwanda kuko ari ibinyoma kandi biyobya abantu, ndetse abeshyuza n’ibitangazwa n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza bibogama, by’umwihariko BBC, aho yayibeshyuje akoresheje inzira ziteganywa n’amategeko zizwi ndetse akoresheje n’izindi mbuga nkoranyambaga abaho.

Aganira na ‘KT Press’, Ishami rya Kigali Today ryandika mu Cyongereza, Bradford yavuze ko yumva ababazwa cyane n’imvugo ziyobya zikoreshwa n’ibitangazamakuru byo mu Burayi, zivuga ko u Rwanda ari Igihugu kidatekanye, mu gihe mu by’ukuri ari Igihugu gifite umutekano kurusha n’ibihugu byinshi byo mu Burayi, aho ahamya ko ibyo u Rwanda rushinjwa birimo akarengane.

Bradford yagize ati “Ntekereza ko icya mbere kivugwa mu Burengerazuba bw’Isi ku byerekeye Umugabane wa Afurika ari ishusho isuzuguritse, abana babayeho mu bukene, ibihugu bidafite ubutegetsi buhamye, imiyoborere mibi na ruswa, bikaba ari ibyo igihe cyose.”

“Ibigaragara byose Igihugu gikora ngo kivaneho iyo shusho, bisa nk’aho ntacyo bitanga. U Rwanda rwakoze byinshi muri urwo rwego, ubu ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa ‘Commonwealth’, rufite ubuyobozi bwiza kandi bukorera mu mucyo”.

“Rufite ubuyobozi bw’Igihugu ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko bikomeye, ruza imbere mu bihugu birwanya ruswa, rukagira imikorere ya kinyamwuga, ibyo bikaba ari bimwe mu bikurura abashoramari mpuzamahanga mu kuza gushora imari mu Rwanda”.

Bradford avuga ko u Rwanda rwavuzwe muri icyo cyemezo ry’urukiko rwo mu Bwongereza, rutandukanye n’u Rwanda we azi, rwakira abantu bose bashaka kuza bakagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, bahanga imirimo banazamura ubukungu.

Mu gihe kingana n’umwaka n’igice Bradford amaze mu Rwanda, avuga ko we na sosiyete ye, yashoboye kubyaza umusaruro amahirwe igihugu gitanga mu bice by’ubuzima bitandukanye, bityo ngo ababazwa n’ukuntu ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi bihora bikora ku buryo bigaragaza isura y’u Rwanda itari yo, bivuga ko ari Igihugu kitagendera ku mategeko, ko hari ubwicanyi buhakorerwa, ko ari Igihugu gifite imiyoborere yamunzwe na ruswa n’ibindi.

Yagize ati “Ibyo mvuze ni ibyo nakuye mu kiganiro cy’umuntu waganiraga na BBC mu ijoro ryashize, mu gihe nakomeje kuyisangiza ibyo ntekereza kuva icyemezo cy’urukiko cyatangazwa ku bijyanye na gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda (Rwanda migration plan) kuko numvaga nshaka kubereka ukuri kw’ibintu ariko ntekereza ko kutumvwa cyane mu Burengerazuba bw’Isi”.

Bradford avuga ko hari byinshi bivugwa kuri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ ubukerarugendo, uko Igihugu kiyobowe neza, uko gitekanye, gifite amahoro, ariko ko bisa nk’aho byumvwa na bakeya.

Ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, Bradford avugaho yagendeye ku byavuzwe na Perezida Kagame umwaka ushize wa 2022, aho yibazaga uko byaje kugira ngo Uburengerazuba bw’Isi bube nk’umusifuzi (arbiter) w’uburenganzira bwa muntu ku Isi, mu gihe nabwo buhanganye n’ibibazo byabwo.

Yagize ati “Mba mbona bisekeje, nk’Igihugu nkomokamo, gifite ibibazo byinshi birimo iby’imiyoborere yacyo, uko abantu bafatwa, ubwo simvuze uko ubuzima buhenze, kuba hari abantu batabona ibyo kurya cyangwa se uburyo bwo gushyushya mu nzu zabo mu mezi y’ubukonje bukabije”.

Yakomeje ati “Hari byinshi byavugwa no ku Bwongereza . Ntekereza ko ari uburyarya bukomeye kuvuga ko u Rwanda ari Igihugu kidatekanye. Ndumva ko bitewe no kutagira igenamigambi rihamye kwa Guverinoma y’u Bwongereza cyangwa se kuba itarashyizeho uburyo iby’iki kibazo bizakorwamo, u Rwanda rwashyizweho amakosa (scapegoat) nta mpamvu igaragara, bitewe n’uko u Bwongereza bwatinye kunengwa n’amahanga”.

Bradford avuga ko u Rwanda rwagombye gushimwa cyane ahubwo, kubera ibibazo n’amateka akomeye rwanyuzemo, harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, none ubu rukaba ari Igihugu kiyobowe neza, gitegura ahazaza hacyo neza, n’uburyo ruhagaze neza mu bijyanye n’ubukungu n’ishoramari.

Yagize ati “Hari byinshi navuga, harimo koroshya ishoramari mu bice bitandukanye mu Rwanda, n’ibindi byose twese tuzi, dusangiye intumbero twese. Birumvikana ko nanjye ndi umuturage wa hano”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka