U Rwanda na Cuba byiyemeje kongera ubufatanye mu buhinzi n’ikoranabuhanga

Ku munsi wa kabiri w’uruzindo rwe mu Rwanda n’itsinda ayoboye, Visi Perezida wa Cuba, Salvador Antonio Valdés Mesa, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023 yasuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ku Nteko Ishinga Amategeko, asobanurirwa uko ingabo zahoze ari iza RPA zarwanye urugamba rwo kubohora Igihugu anagirana ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’Umuryango wa RPF Inkotanyi.

Visi Perezida wa Cuba, Salvador Antonio Valdés Mesa asuhuzanya n'Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée
Visi Perezida wa Cuba, Salvador Antonio Valdés Mesa asuhuzanya n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée

Nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’Umuryango wa RPF Inkotanyi, Visi Perezida wa Cuba, Salvador Antonio Valdés Mesa, yatangaje ko Igihugu cye cyiteguye kwagura ubufatanye n’u Rwanda mu nzego zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga mu buzima n’ibindi.

Yagize ati "Usibye inzego z’uburezi n’ubuzima, ibihugu byombi biteganya no gufatanya mu zindi nzego zirimo ubuhinzi ku ruhande rw’u Rwanda n’ikoranabuhanga mu nzego z’ubuzima n’ikorwa ry’imiti ku ruhande rw’Igihugu cyacu."

Visi Perezida wa Cuba yasobanuye ko ibi bikorwa byo kwagura umubano byaganiriweho n’abakuru b’ibihugu byombi ubwo baheruka kugirana ibiganiro igihe bahuriraga i Havana mu nama ya G77.

Ati “Muri uru ruzinduko twakomeje kuganira kuri ibi n’ubundi, tukazakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo duhereye ku bufatanye busanzweho mu rwego rw’ubuvuzi, tukanakomereza mu zindi nzego twavuze zifitiye akamaro abaturage bacu."

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yashimye umubano ibihugu byombi bifitanye ugamije gukomeza kwagura imikoranire mu nzego zinyuranye.

Ati “Uru rugendo ruri mu rwego rwo gukomeza umubano hagati y’ibihugu byacu byombi, hari byinshi byakozwe mu buzima, mu burezi ariko natwe nk’imitwe ya Politiki dufitanye umubano.”

Mu bindi baganiriyeho, Uwimana yavuze ko bari kwiga uburyo hanozwa umubano wa RPF n’ishyaka rya Gikomunisite ryo muri Cuba (Communist Party of Cuba) kugira ngo bakomeze gushimangira umubano usanzwe w’imitwe ya politiki yombi.

Abo ku ruhande rw'u Rwanda bagiranye ibiganiro n'izo ntumwa zo muri Cuba
Abo ku ruhande rw’u Rwanda bagiranye ibiganiro n’izo ntumwa zo muri Cuba

Ati “Twizera ko tuzakomeza kwagura umubano wacu mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byacu byombi."

U Rwanda na Cuba bisanzwe bifitanye umubano mwiza ugaragarira mu bikorwa bitandukanye kuko muri Nzeri Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Cuba aho yitabiriye inama ya G77.

Muri Nzeri 2023, u Rwanda na Cuba byasinyanye amasezerano y’imikoranire arebana no gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi n’ay’ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z’inzira z’abashinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’iz’abajya mu kazi ka Leta.

U Rwanda na Cuba byari bisanzwe bifitanye amasezerano mu byerekeranye n’ingendo z’indege mu mwaka wa 2022, aho Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) hamwe na Ambasade ya Cuba mu Rwanda, byashyize umukono ku masezerano yoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi hakoreshejwe indege.

Ibihugu byombi bifite za Ambasade n’abazihagarariye, hagamijwe gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye.

Basuye ingoro ndangamateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Basuye ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka