Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Zanzibar

Perezida Paul Kagame yageze mu kirwa cya Zanzibar aho yitabiriye ibirori byo kwizihiza impinduramatwara y’imyaka 60 ishize yatumye Zanzibar yiyunga na Tanganyika bikabyara Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Zanzibar, Dr Hussein Ali Mwinyi, akaba ari we Mukuru w’Inama ishinzwe Impinduramatwara muri Zanzibar. Baraza kuba bari kumwe n’abandi bakuru b’Ibihugu barimo na Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan hamwe n’abandi baturutse mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Zanzibar ifatwa nk’igihugu cyigenga kuri gahunda zimwe na zimwe, ariko ibirebana n’ubusugire n’ubwigenge kikabigenerwa na Leta ya Tanzania muri rusange.

Mu kwezi kwa Mutarama k’umwaka wa 1964 Abirabura ari na bo bagize umubare munini mu batuye Zanzibar, babifashijwemo n’Abongereza, bakuyeho ubutegetsi bw’Abarabu bw’uwitwaga Sultan wa Zanzibar wari ushyigikiwe na Oman, bamushinja gutegekesha igitugu.

Abo birabura bari bayobowe na John Okello, bahanganye na Polisi bayambura intwaro, bafata umurwa mukuru wa Zanzibar Town, bahirika Sultan na Leta ye, bahita bunga Zanzibar ku gihugu cya Tanzaniya, icyo gihe cyari Tanganyika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka