Umwongereza Adam Bradford aranenga abarwanya gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Umwongereza witwa Adam Bradford uba mu Rwanda avuga ko abarwanya umugambi w’u Rwanda n’u Bwongereza wo kohereza mu Rwanda abimukira n’abandi basaba ubuhungiro nta shingiro bafite kuko ibyo banenga u Rwanda ari ibinyoma.

Adam Bradford
Adam Bradford

Adam Bradford umaze umwaka akorera mu Rwanda nka rwiyemezamirimo, akaba ari na ho atuye, avuga ko ibinyoma byavuzwe ku Rwanda byatumye hari abatekereza ko u Rwanda rudatekanye. Ibi nyamara ngo si byo, ahubwo iyi gahunda ngo byasabaga ko itegurwa neza ku ruhande rw’ibihugu byombi, atari ikibazo cy’ibyavugwaga ku Rwanda.

Nk’umuntu uba mu Rwanda, Bradford ashima uburyo Guverinoma y’u Rwanda yitwaye muri iki kibazo, kandi ko n’Abanyarwanda batahaye agaciro ibinyoma byavugwaga ku Rwanda, ahubwo rugakomeza gutegura uburyo bwo kwakira abimukira no kwerekana ko nta kibazo cy’umutekano bazagirira mu Rwanda.

Uwo mushoramari amara impungenge abo bimukira n’abasaba ubuhungiro, akabereka ko mu Rwanda hari amahirwe menshi y’ibyo abantu bakora bakiteza imbere, cyangwa se bakagerageza n’amahirwe mu bindi bitandukanye bakurikije amahitamo yabo.

Yagize ati “Iyi gahunda nta kibazo nyibonamo rwose.”

Yagaragaje ko ku ruhande rw’u Bwongereza ari igikorwa cy’ingenzi kuko bizagabanya ubwato bwinshi bw’abimukira bisukiranya mu Bwongereza, naho ku ruhande rw’u Rwanda agasanga nta mpungenge zihari kuko hashize imyaka myinshi u Rwanda rurangwa n’umutekano, iterambere no kwita ku bantu baba bari mu buzima buri mu kaga.
Aganira n’itangazamakuru GB News ryo mu Bwongereza, Adam Bradford yagize ati “Ntibivuze ko bazaza hano mu Rwanda bakicara ntibagire icyo bakora. Abantu iyo baje mu Rwanda bahabwa amahugurwa bakigishwa, bazahabwa inzu zo kubamo, bazafashwa no kugira ibyo bakora bibateza imbere.”

“Hari ibinyoma byinshi bivugwa ku Rwanda, by’uko hatari umutekano, ndetse na UNHCR ikabivuga, nyamara abo nib o bamaze imyaka myinshi bakorana n’u Rwanda mu kwakira impunzi n’abimukira bava muri Libya. Rero kuba u Rwanda rwakoherezwamo abimukira n’impunzi, jyewe nta kibazo mbibonamo.

Bradford anenga uburyo bimwe mu bitangazamakuru byitwaye muri iki kibazo, kuko byatangaje amakuru abogamye, bitabanje kumenya neza amakuru ari mu Rwanda. Avuga ko iyo abo banyamakuru bigerera mu Rwanda , bari gusanga uko barutekerezaga nabi atari ko bimeze, kuko mu Rwanda hari umutekano ndetse n’Igihugu kikaba gikomeje inzira y’iterambere.

Adam Bradford yaje mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere muri 2022 ubwo yari yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izwi nka CHOGM ihuza abahagarariye ibihugu byo mu muryango wa Commonwealth. Icyo gihe yasubiye mu Bwongereza, ariko agaruka mu Rwanda kuhakorera no kuhatura, ndetse yiyemeza no kunyomoza abavuga nabi u Rwanda, dore ko bamwe nta n’amakuru y’ukuri baba bafite.

Avuga ko u Rwanda rufite umutekano kurusha byinshi mu bihugu by’i Burayi, agasanga abarwibasira nta shingiro bafite kuko ibyo bavuga bitandukanye n’ibyo we yibonera.

Anenga kandi abafite imyumvire yo kumva ko Afurika ari umugabane ukennye, ufite abana babayeho nabi, uyoborwa nabi, wamunzwe na ruswa n’ibindi bibi byinshi bayitwerera

Bradford asanga hari abagumana iyo myumvire mu mutwe, ntibashake kubona impinduka nziza ziba zabayeho mu bihugu bimwe na bimwe. Ku ruhande rw’u Rwanda, Adam Bradford ashima uruhare rwarwo mu gushyira mu bikorwa gahunda zigendanye n’umuryango wa Commonwealth, kandi agahamya ko u Rwanda rufite politiki n’imiyoborere bihamye, bisobanutse, kandi bibereye abatuye muri icyo gihugu.

Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, baherutse gusinya amasezerao avuguruye hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza ajyanye n'ubufatanye mu bijyanye n'abimukira n'iterambere
Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, baherutse gusinya amasezerao avuguruye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ajyanye n’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira n’iterambere

Bradford ahamya ko u Rwanda rwavuzwe nabi kuva rwatangira umugambi warwo n’u Bwongereza werekeranye n’abimukira ndetse n’abasaba ubuhungiro, atari rwo we azi, kuko u Rwanda rwakira neza abarugana nta kuvangura, kandi rukaba hafi abashaka kuhaba no kuhakorera, rugashyigikira ibikorwa byabo.

Mu gihe kitarenze umwaka n’igice ahamaze, Adam Bradford avuga ko amaze kubona amahirwe menshi ari mu Rwanda, akababazwa no kubona ibitangazamakuru byo mu mahanga byiganjemo iby’i Burayi byangiza isura nziza y’u Rwanda.

Ibihugu by’u Rwanda n’u Bwongereza mu minsi ishize byashyize umukono ku masezerano yo gukomeza umugambi wabyo wo kohereza abimukira mu Rwanda boherejwe n’u Bwongereza. Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly, ubwo yari i Kigali muri iyo gahunda yo gusinya amasezerano, yavuze ko hari abibasiye u Rwanda baruvuga nabi, nyamara umugambi warwo wo kwakira abimukira ari mwiza kuko rwagaragaje uburyo bwafasha mu guhangana n’ikibazo cyugarije Isi muri rusange.

Bradford yizeye ko umushinga w’itegeko rishya rijyanye n’iyi gahunda niwemerwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza kuri uyu wa Kabiri bizaha ingufu aya masezerano, bityo agatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka