U Rwanda ntirwiteguye gusubiza ku magambo ya Tshisekedi

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko u Rwanda rutiteguye gusubiza ku mugambo ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi, ushinja u Rwanda gutera Igihugu cye, agatuka Perezida w’u Rwanda, ndetse akagambirira gushora intambara ku Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yabitangaje mu kiganiro yagiranye na KT Radio tariki 18 Ukuboza 2023, ubwo yavugaga ku mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo udahagae neza.

Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda
Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda

Mukuralinda anenga imyitwarire y’abayobozi ba Congo bagaragaje ubushake mu gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, hamwe no gushyigikira ibikorwa by’ubwicanyi ku bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mukuralinda avuga ko nubwo umubano w’ibihugu byombi udahagaze neza, u Rwanda rwakomeje kwifata ku bushotoranyi rukorerwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rugerageza gushakira amahoro mu biganiro binyuzwa mu itsinda ry’ingabo zavuye mu Muryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari rishinzwe kugenzura ibibazo byambukiranya imipaka, ndetse n’igihe habayeho ibibazo u Rwanda rukabyereka iryo tsinda hagakorwa ubusesenguzi.

Agira ati “Nubwo indege za gisirikare zijya zirenga umupaka cyangwa hakaba amasasu yambukiranya imipaka, u Rwanda ntabwo rwihutira gusubiza ahubwo habaho kugenzura ibikorwa byakozwe n’uburyo byakozwemo ndetse hagatumirwa n’itsinda rishinzwe kugenzura ibibazo byambukiranya imipaka.”

Ibikorwa by’ubushotoranyi bwa DRC bugaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo kuba indege yayo y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 tariki 7 Ugushyingo 2022 yaragurutse mu kirere cy’u Rwanda. Tariki 17 Kamena 2022 Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yinjiye ku mupaka muto uhuza Umujyi wa Goma na Gisenyi, arasa ku bapolisi b’u Rwanda, nyuma na we araraswa ahita apfa.

Uretse ibi bikorwa byo kurasa mu Rwanda, bamwe mu bayobozi bakuru ba DRC harimo n’umukuru w’Igihugu, bagiye bavuga amagambo y’ubushotoranyi ku Rwanda, ndetse n’ayibasira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Muri ayo magambo y’ubushotoranyi benshi babonye harimo ijambo Perezida Félix Tshisekedi yatangarije i Bukavu agereranya Perezida w’u Rwanda na Hitler, umwe mu banyagitugu bamenyekanye cyane ku Isi.

Ibi bikorwa by’ubushotoranyi byiyongeraho irindi jambo Tshisekedi yatangaje mu ijoro tariki 18 Ukuboza 2023 mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Kinshasa aho yatangaje ko azatera u Rwanda.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko u Rwanda rutihutira gusubiza DRC, ahubwo ko hari uburyo u Rwanda rugaragaza ibibazo bibangamiye umutekano harimo kubimenyesha abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, hamwe no kubinyuza mu nama zihurirwamo n’Abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga.

Mukuralinda kandi yanenze bene ayo magambo avugwa n’umuntu uri ku rwego rwa Perezida w’Igihugu kuko nta bushishozi burimo, akaba asanga ari n’amagambo abiba urwango n’amacakubiri mu bantu.

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda avuga ko ibikorwa by’ubushotoranyi bwa DRC bugira ingaruka ku Rwanda harimo kwangiza ibikorwa by’Abanyarwanda ndetse bamwe bakabura ubuzima.

Avuga ko abagerwaho n’ingaruka n’ibi bikorwa bitabwaho na Leta y’u Rwanda, abakomeretse ikabavuza, naho ababuze ubuzima Leta y’u Rwanda ikagira uruhare mu bikorwa byo kubashyingura.

Mu Karere ka Rubavu, abaturage bahura n’ibibazo byo gukomeretswa n’amasasu avuye mu ntambara zibera muri Congo, ndetse hari n’abagiye bahaburira ubuzima, ndetse imiryango yabo ikavuga ko bakeneye ubutabera kubera ingaruka baterwa n’umutekano muke wa Congo.

Mu gihe benshi bibaza ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo harimo ubwicanyi ndetse bumeze nka Jenoside ikorerwa abavuga Ikinyarwanda, u Rwanda ntirutabare, umuvugizi wungirije wa Guverinoma avuga ko Leta y’u Rwanda idashobora kwambuka umupaka ngo igiye guhagarika Jenoside, ahubwo iyo hari ibibazo, binyuzwa mu nama mpuzamahanga, n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Umuryango w’Abibumbye ukaba ari wo usabwa kugira icyo ukora.

Kurikira ibindi muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka