Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida Rajoelina wa Madagascar

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango wo kurahira kwa Andry Rajoelina, Perezida wa Madagascar.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yageze i Antananarivo mu Murwa Mukuru wa Madagascar ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, yakirwa na mugenzi we Christian Ntsay.

Ibirori Minisitiri Dr Ngirente yahagarariyemo Perezida Kagame byabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza2023, byitabirwa n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye harimo Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau, Filipe Jacinto Nyusi wa Mozambique ndetse na João Manuel Gonçalves Lourenço.

Ku wa 25 Ugushyingo 2023, nibwo Komisiyo y’Amatora muri Madagascar yatangaje ko Perezida Andry Rajoelina yongeye gutsindira kuyobora iki gihugu agize amajwi angana na 58,95% mu matora yabaye ku wa 16 Ugushyingo 2023.

Perezida Andry Rajoelina w’imyaka 49 y’amavuko, wahoze ari Meya w’Umujyi wa Antananarivo, yagiye ku butegetsi bwa mbere mu 2009 nyuma y’uko muri Madagascar hadutse imvururu zakuye ku butegetsi uwari Perezida, Marc Ravalomanana. Yasimbutse amatora yakurikiyeho, atsinda mu yabaye mu 2018.

Andry Rajoelina, muri Kanama uyu mwaka yagendereye u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Paul Kagame bagirana ibiganiro byari bigamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ni uruzinduko rwasize u Rwanda na Madagascar bisinye amasezerano y’ubufatanye no koroherezanya mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, n’andi y’ubufatanye hagati yasinywe hagati y’inzego z’abikorera ku mpande zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka