Félix Tshisekedi yongeye gutorerwa kuyobora RDC

Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (CENI), yatangaje ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora aheruka muri icyo gihugu n’amajwi 73, 34 %, mu gihe Moise Katumbi umukurikiye yagize amajwi 18,08%, Martin Fayulu 5,33%, naho Dr Denis Mukwege agira amajwi 0.22%.

Perezida Antoine Félix Tshisekedi yatorewe kuyobora RDC mu yindi manda
Perezida Antoine Félix Tshisekedi yatorewe kuyobora RDC mu yindi manda

Ni amajwi CENI yatangaje by’agateganyo, ariko mu bice bitandukanye by’igihugu abaturage batangiye kujya mu mihanda bagaragaza ko badashyigikiye ibyavuye mu matora.

Mu mujyi wa Goma urubyiruko rwatangiye kujya mu muhanda gutwika amapine no gufunga imihanda CENI itaragaragaza ibyavuye mu matora, cyakora abigaragambya bavugaga ko bashaka kugaragariza Perezida Tshisekedi ko batamushyigikiye.

Abaturage bavuga ko amatora yabayemo ubujura, ibi bakabihera kuri lisite z’itora aho bamwe babyutse tariki ya 20 Ukuboza 2023 bagiye gutora bakibura kuri lisite z’itora, abandi mashine z’itora ntizakora, mu gihe hari n’abatoraga bahagazwe hejuru bategekwa uwo bagomba gutora.

Abaturage bavuga ko hari imashini z’itora zagaragaye mu ngo z’abaturage n’amalisite yo gutora, bakavuga ko amatora atanyuze mu mucyo nk’uko byemejwe n’abiyamamaje barimo Moise Katumbi na Martin Fayulu.

Depite IRACAN Gratien de Saint-Nicolas yatangaje ko abishimira ibyavuye mu matora ari abanzi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati « Ntabwo Igihugu cyigenga kiyoborwa ku ngufu hatabayeho kumvikana.»

Uyu mudepite anenga uburyo amatora yakozwemo, akabifata nko kwiba ubutegetsi.

Tshisekedi agiye guhangana n’ibibazo by’umutekano

Nubwo Perezida Félix Tshisekedi yishimiye gutsindira kuyobora manda ya kabiri y’umukuru w’igihugu, abagize ihuriro Alliance Fleuve Congo bamaze gutangaza ko batamwemera nka Perezida wa DRC, bamusaba kuvaho kugira ngo hategurwe amatora aciye mu mucyo.

Corneille Naanga ukuriye ihuriro AFC yamaze kugaragara muri Teritwari ya Rutshuru ari kumwe n’abayobozi b’umutwe wa M23 barimo Perezida Bertrand Bisimwa hamwe na Maj Gen Makenga baganira ku bikorwa byo gukomeza ihuriro no guhangana na Leta ya Kinshasa.

Perezida Félix Tshisekedi uhanganye na M23 ikomeje kumwotsa igitutu, hakiyongeraho imyigaragambyo y’abatamushyigikiye mu bice bitandukanye by’igihugu, hamwe n’abashyigikiye Moise Katumbi muri Katanga ahamaze koherezwa abasirikare ibihumbi mu gukoma mu nkokora abashobora kwigaragambya.

Perezida Félix Tshisekedi ku munsi wa nyuma wo kwiyamamaza, yatangaje ko abaherutse gushinga ihuriro rya AFC nibagira isasu barasa ku butaka bwa Congo azahita ahuza imitwe yombi y’Abadepite bakamuha uburenganzira bwo gushoza intambara ku Rwanda.

Ibi byatumye u Rwanda rumusubiza binyuze ku muvugizi w’ingabo z’u Rwanda ko rwamaze kwitegura, ibintu bigomba gushyira igitutu kuri Perezida Félix Tshisekedi ugiye kuyobora Manda ya kabiri ahanganye n’abamurwanya mu gihugu ariko arebana ay’ingwe n’ibihugu by’ibituranyi.

Indi ntamabara itagomba kumworohera ni ubwumvikane mu gisirikare, aho yagiye agaragaza ko ashyigikiye abarwanya Leta y’u Rwanda none bamwe mu basirikare bakuru bakoranye na FDLR akaba yatangiye kubata muri yombi bashinjwa gushyira mu bikorwa ibyo yemera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka