DRC: Ese Perezida uzatorwa azayobora Rutshuru na Masisi bataratoye?

Tariki 20 Ukuboza 2023 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hategerejwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, amatora y’intumwa z’abaturage ku rwego rw’igihugu, intumwa z’abaturage ku rwego rw’Intara n’abo ku rwego rwa Komini.

Denis KADIMA, Perezida wa Komisiyo y'Amatora muri DRC
Denis KADIMA, Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri DRC

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye mu matora mu gihe bimwe mu bice by’iki gihugu birimo kuberamo intambara ihanganishije ingabo za Leta (FARDC) hamwe n’abarwanyi ba M23 bamaze gufata ibice bikomeye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru birimo teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI) yagaragaje impungenge ifite ko ibice birimo kuberamo intambara hamwe n’ibiyobowe n’inyeshyamba za M23 bishobora kutaberamo amatora, bikaba imbogamizi ko abaturage baba bambuwe uburenganzira bwo gutora nk’abandi banyagihugu.

Mu kwezi kwa Nzeri 2023 ubuyobozi bw’iyo komisiyo bwagaragaje impungenge z’umutekano kugira ngo ishobore gukora urutonde rw’abazitabira amatora mu bice bya Rutshuru na Masisi hamwe no muri Kwamouth mu Ntara ya Mai-Ndombe.

Perezida wa CENI, Denis Kadima yagaragaje ko hari abakozi bari biteguye kubarura abaturage bagomba gutora muri ibyo bice mu kwezi k’Ukwakira 2023 ariko habura ubushake bwa politiki.

Kigali Today yavuganye na Kingi Ngoma, impunguke mu bya politiki mu Karere k’Ibiyaga bigari ndetse akaba umukozi w’umuryango ukora ibiganiro byubaka amahoro, Labenevolencia, asobanura icyakorwa ku duce turimo intambara hamwe n’utwafashwe na M23.

Kingi Ngoma avuga ko hagomba gushyirwaho itegeko rikoreshwa mu bihe bidasanzwe hakagenwa uko Leta yabyitwaramo mu gihe cy’umutekano mucye amatora adashoboka, bakaba bagena ko abasanzwe bahagarariye utwo duce mu nteko bakomeza inshingano kugeza igihe amahoro azabonekera hagakorwa amatora abasimbura, naho umukuru w’igihugu watorwa mu ntara 25 agatsinda bishobora kwemerwa ko ayobora igihugu kuko ayobora abamutoye n’abatamutoye.

Iyi mpuguke ikomeza ivuga ko Leta ya Kinshasa ishobora no kuganira n’inyeshyamba za M23 zikemera ko mu bice ziyoboye haba amatora zikayagenzura abanyagihugu ntibabuzwe uburenganzira bwabo.

Tariki 17 Ugushyingo 2023, Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko Masisi na Rutshuru zishobora kutabamo amatora bitewe n’ibibazo by’umutekano.

Icyakora ibibazo by’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifite impamvu zitandukanye zishobora gutuma amatora asubikwa nubwo na byo bigoye gufata uyu mwanzuro.

Kingi Ngoma avuga ko uretse umutekano muke uboneka muri Rutshuru na Masisi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite ibibazo byinshi bibangamiye amatora harimo kubona ingengo y’imari igera kuri miliyoni 400 zasabwe zigomba gukoreshwa, ariko hari ikindi kibazo gikomeye cyo kubona urutonde rw’abatora rutarashyirwa ahagaragara.

Kingi Ngoma avuga ko iyindi mbogamizi ibangamiye amatora ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irebana n’amakarita y’itora yakozwe, ubu amenshi yamaze gusibangana, ibi bikaba byatuma abantu runaka bayakoresha mu gutora kuko amazina n’ifoto byasibanganye bikagorana kugenzura ko utoye ari we wagenewe ikarita.

Icyakora hari bamwe mu baturage bavuga ko guheza uduce twa Rutshuru na Masisi mu matora ari uburyo bwo gucamo ibice Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko abaturage bazahita bishakira undi ubayobora.

Georges Mbingi, umuturage utuye i Masisi agira ati "Kwirengagiza Masisi na Rutshuru mu matora y’Umukuru w’Igihugu ni ugucamo ibice igihugu cyacu, kandi abatuye Masisi ntitwabyemera."

Kingi Ngoma avuga ko ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo burimo gutinda gushyiraho uburyo buzatuma amatora aba mu mucyo, cyakora akavuga ko hari impungenge z’uburyo ibice byose by’igihugu kinini ku mugabane wa Afurika bizagezwamo ibikoresho kandi nta bushobozi buhari.

Agira ati “Imwe mu mbogamizi ikomeye ni ukugeza ibikoresho ahantu hose bitewe n’umutekano mucye, ariko hari n’imbogamizi z’ubushobozi kuko hari ahataba imihanda bakoresha indege kandi ingengo y’imari ntiragaragazwa.”

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite intara 26, imijyi 33, teritwari 145, komini z’umujyi 137 naho komini z’icyaro 202, mu matora ateganyijwe hakaba hateganyijwe nibura ibiro by’itora ibihumbi 76.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka