Ntabwo Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwatesheje agaciro amasezerano yari asanzwe - Minisitiri Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yavuze ko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rutatesheje agaciro amasezerano yari asanzwe mu bijyanye n’abimukira, ahubwo ko hari ibyo rwavuze bikwiye kubanza kunozwa mu buryo bwo kwakira ubusabe ku basaba ubuhungiro n’abimukira.

Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta
Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukuboza 2023, nyuma y’umuhango wo gusinya amasezerano avuguruye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ajyanye n’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira n’iterambere. Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Minisitiri Biruta yagize ati: “Ndagira ngo mbanze mbabwire ko, ntabwo Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwatesheje agaciro amasezerano yari asanzwe, ahubwo hari ibyo rwavuze bikwiye kunozwa mu buryo bwo kwakira ubusabe bw’ubuhunzi kuri bariya bimukira tuvuga ndetse no mu buryo bahabwa uburenganzira bwo kuba mu gihe asabye ubuhunzi ntabuhabwe, byagenda bite kugira ngo ajye mu nkiko ahabwe ubutabera no kugira ngo ikibazo cye gisuzumwe uko bikwiye.”

Minisitiri Biruta yavuze ko ari yo mpamvu nyamukuru yatumye habaho andi masezerano agamije gusubiza ibyo bibazo byabajijiwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza, ndetse hakaba haranashyizweho uburyo u Rwanda ruzakorana n’u Bwongereza kugira ngo habeho kongerera imbaraga urwego rushizwe gusuzuma ubusabe bw’ubuhunzi, cyane cyane urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Yakomeje avuga ko ibyo kandi bigomba kujyana no gushyiraho n’uburyo abo bireba [abasaba ubuhunzi n’abimukira] bashobora kwitabaza inkiko mu gihe ubusabe bwabo butakiriwe.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko bizasaba kongera imbaraga zari zisanzwe zikoreshwa ndetse no gushyiraho izindi nzego zishobora kwakira ibyo bibazo bizaba bikenewe kujya mu nkiko.

Ati: “Ibyo ni byo twongereyemo kugira ngo dusubize ibyo bibazo byabajijwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza.”

Yavuze kandi ko ibiri gukorwa byose, u Bwongereza buzatera inkunga u Rwanda, bikazakorwa hashingiwe ku mategeko y’u Rwanda kandi bigakorwa n’Abanyarwanda nubwo hashobora kuboneka abatanga ubufasha mu buryo bw’ubuhanga mu gushyira imbaraga mu byari bisanzwe bikoreshwa.

Minisitiri Biruta yavuze ko aya masezerano atagamije kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro gusa kuko harimo n’uburyo bwo kubafasha gutuma batangira ubuzima, bakagira icyo bimarira birimo no kubona imirimo bikazateza imbere n’ubukungu bw’Igihugu.

Ati:” Aya masezerano dufitanye n’u Bwongereza ntabwo ari ukwakira abimukira gusa, na bariya basaba ubuhunzi, harimo n’ikijyanye no gutanga uburyo bwatuma babasha kugira icyo bimarira, bakabasha kubona imirimo, ariko iyo mirimo bayibonye bari mu Rwanda bizaba bifite icyo bimarira Igihugu cyacu.”

Yavuze kandi ko nibaramuka bagiye gutuzwa batazatuzwa mu midugudu yabo bonyine kuko n’Abanyarwanda bazajya bajya gutuzwa muri iyo midugudu izubakwa kugira ngo bifashe abimukira bazifuza kuguma mu Rwanda kumenyera Igihugu banagira uruhare mu bukungu bwacyo.

Ati: “Bikaba bidakwiye kugaragara nk’umuzigo kuko birimo n’amahirwe u Rwanda ruzungukiramo.”

Amasezerano yasinywe arakuraho impungenge zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwanenze iyi gahunda, aho rwavuze ko u Rwanda ari Igihugu kidatekanye, ndetse ko hari impungenge ko abimukira bazoherezwa mu Rwanda, bashobora kuzajya basubizwa aho baturutse bahunga.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka