U Rwanda na Israel byiyemeje gukomeza gushimangira umubano

Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier, ku wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2023 yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, byibanze ku kurebera hamwe umubano w’ibihugu byombi, ndetse baniyemeza kurushaho gushimangira ibya dipolomasi y’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Perezida wa Sena yageneye impano Ambasaderi wa Israel
Perezida wa Sena yageneye impano Ambasaderi wa Israel

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko ibi biganiro byitabiriwe na Visi Perezida wa Sena Nyirasafari Espérance hamwe na Hon. Mukabaramba Alivera bikaba byabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yahawe impano igaragaza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Israel watangiye gushinga imizi tariki ya 1 Mata 2019 ubwo igihugu cya Israel cyafunguraga Ambasade mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Nyuma yaho, Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Ndege RwandAir yatangiye gukorera ingendo muri Israel bituma umubano w’u Rwanda na Israel ukomeza gutera imbere, ubwo bufatanye bukomereza no mu zindi nzego zitandukanye.

Ibihugu byombi bimaze igihe bifitanye umubano ukomeye mu bufatanye mu nzego zitandukanye harimo uburezi, ingufu, ikoranabuhanga, guhanga udushya, ubuvuzi n’ibijyanye n’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka