Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko abitabira gushima Imana (bikorwa n’amatorero ya gikiristu yo mu Rwanda, afatanyije n’itorero ryitwa Saddleback rya Pastori Rick Warren wo muri Amerika), bagombye kubikora bazirikana ku ruhare bagira mu byiza Imana ibakorera n’ibyo ikorera igihugu muri rusange.
Nubwo Leta y’u Rwanda buri gihe ikangurira abikorera gutanga service nziza mu mirimo yabo ya buri munsi, hamwe na hamwe imitangire ya serivise irakinubirwa cyane n’abayihabwa. Ibi bigaragara cyane mu gutwara abantu n’ibintu, aho abenshi mu bunganira abatwara ibinyabiziga bazwi ku izina ry’aba komvayeri, bavugwaho (…)
Imyumvire mike ni kimwe mu bintu bituma abasigajwe inyuma n’amateka bangiza ibikorwa biba byabakorewe ugasanga bituma basigara inyuma mu iterambere.
Abaturage batuye mu duce twa Rugari na Kibumba muri Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko ingabo za Kongo zazanywe ku mupaka kuva ukwezi kwa Nyakanga kwatangira harimo abarwanyi ba FDLR kuko bamwe ngo aho bakorera baba baganira aho bavuka mu Rwanda.
Mu gihe mu nama y’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, CEPGL yabereye i Bujumbura mu mpera z’icyumweru gishize, Kongo-Kinshasa yemeye kureka kwishyuza visa abanyarwanda bajya muri iki gihugu, kuri uyu wa 11/08/2014, abanyarwanda bakoresha imipaka ya Rusizi ya mbere n’iya kabiri bajya gukorerayo (…)
Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, avuga ko ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka rikoreshwa n’ibigo bya Bralirwa na Minimex (byishyize hamwe bikaba BRAMIN) ritanga icyizere cy’umusaruro ushimishije.
Abantu 17 biganjemo abagore n’abana bahungutse baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bakiriwe ku karere ka Nyabihu kuri uyu wa 11 Kanama 2014. Nyuma yo kubona uko bakiriwe mu Rwanda n’amahoro ahari, kuri ubu barashishikariza bagenzi babo basigayeyo gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro.
Umuvugabutumwa ukomoka mu gihugu cya Amerika Rick Warren yavuze ko afite inzozi zo kuzabona abayobozi bose bo mu bihugu bya Afurika baza kwigira ku Rwanda ibijyanye n’imiyoborere myiza kuko abona u Rwanda rurushaho gutera imbere mu bintu binyuranye cyane cyane mu miyoborere myiza ndetse n’amatorero.
Impanuka zigera kuri enye zibaye mu gihe kitageze mu kwezi zigahitana abagera kuri 40, byatumye inzego za Leta zifata ingamba zikarishye zo kwirinda ko impanuka zimaze iminsi ziba zakongera.
Mu gihe mu karere k’ibiyaga bigari hakunze kurangwa umutekano muke n’intambara kandi urubyiruko rukabigiramo uruhare, ubu rurasabwa kuba intumwa z’amahoro kugira ngo aganze muri aka karere.
Mu rwego rwo kunganira Leta muri gahunda za yo zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, itorero rya ADEPR ryoroje inka 10 abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu karere ka Kayonza, rinishyurira abandi baturage 200 imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.
Intara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda iraza ku isonga mu kugira abaturage bayimukiramo ku bwinshi ku rwego rw’igihugu ndetse kugeza ubu bakaba bagize hafi 28% by’abaturage bose bayituye, nk’uko byagaragajwe n’ibarura rusange rya 4 ry’abaturage n’imiturire, ryakozwe mu mwaka wa 2012 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare.
Mbonigaba Moses ni umugabo ufite imyaka 33, avuga ko yakuriye mu gihugu cya Uganda nyuma y’uko ababyeyi be bari barahunze itotezwaga ryakorerwaga Abanyarwanda na Leta yari iriho mu Rwanda, avuga ko yavuye ahantu hakomeye cyane none akaba amaze kuba umugabo uhamye ufite ibyo yaratira abandi ndetse akaba ari gufasha abandi (…)
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Gatera James, kuri uyu w gatanu tariki ya 08/08/2014, yasuye abakiriya b’ishami ry’iyi banki riri mu karere ka Ruhango, agirana nabo ibiganiro ahanini byibanze ku kunoza imikoranire myiza ku girango buri ruhande rushobore gutera imbere.
Ntategeko riri mu Rwanda ryemerera abantu gukuramo inda nk’uko byasobanuwe n’intumwa ya Rubanda munteko inshinga amategeko umutwe w’abadepite Depite Mporanyi Theobard, mu nama nyunguranabitekerezo bagiranye n’abagore bahagarariye abandi kuwa 06/08/2014.
Abagore bo mu karere ka Rulindo barasabwa gushyira imbaraga zidasanzwe mu konererera imbaraga umugoroba w’ababyeyi, kuko uyu mugoroba w’ababyeyi byagaragaye ko ugenda biguru ntege,kandi hari byinshi wagafashije muri gahunda zitandukanye zirebene n’iterambere ry’umuturage.
Ishyamba riherereye mu kagari ka Karambo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro ryafashwe n’inkongi y’umuriro tariki 7/8/2014 yaturutse ku batwikaga ibyatsi by’aho bari bamaze guhinga, abaturage babasha kuhazimya hamaze gushya ishyamba riteye ku buso bwa hegitari ebyiri n’igice.
Nyuma y’igihe cy’umwaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rugezi ruri mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, rwari rumaze rudakora, ubuyobozi bw’ikigo gishya gishinzwe iterambere ry’ingufu ( Energy Development Corporation Ltd) butangaza ko bitarenze ukwezi kwa 10/2014 ruzaba rwatangiye gukora.
Abaharanizi b’amahoro ku isi (Global Peacebuilders) bari mu nama i Kigali biga uburyo babonera amahoro bimwe mu bihugu bya Afurika biri mu ntambara, basanga imvururu ziri mu gihugu cya Repubulika ya Santrafurika (CAR), zidaterwa n’urwango ruri hagati y’amadini ya gikirisitu na Islam, nk’uko amahanga ari ko abizi.
Nyuma y’uko isosiyete yitwa GMC (Gatumba Mining Concession) yakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Ngororero ihagaritse imirimo yayo muri Gicurasi 2014, minisiteri y’umutungo kamere (MINERENA) yashyizeho igihe cy’amezi atatu ngo ba rwiyemezamirimo bose b’abanyarwanda bagera kuri 20 basabye gukora ubucukuzi (…)
Mu muhango wo gutangiza itorero mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa kane tariki ya 7 Kanama 2014 umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Habiyaremye Petero Celestini yabwiye urubyiruko ko bahawe amahirwe yo kujya mu itorero kugira ngo biyibutse aho igihugu cyivuye n’aho kigana bityo nabo bafatanye n’abandi mu kucyubaka.
Inama y’iminsi ine yahuje impugucye z’u Rwanda na Kongo kuva taliki ya 4/8/2014 mu mujyi wa Goma yagaragaje ko imbago zigabanya u Rwanda na Kongo zashyizweho n’abazungu zari 22 ariko ubu izashoboye kumenyekana ni eshanu mu gihe izindi mbago 17 zitaraboneka kandi aho ziri hakunze kugaragara ibibazo.
Kutavuga rumwe hagati y’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero hamwe n’ubuyobozi bwa sosiyete yakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako karere yitwa GMC (Gatumba Mining Concession), bikomeje guheza mu gihirahiro imiryango 18 yasenyewe amazu n’ibikorwa by’iyo sosiyete ubu bamwe bakaba bagisembera kuko amazu yabo (…)
Mu ntara y’amajyepfo hatashywe amazu atandatu yubatswe n’ibigo byigisha imyuga byaho, agenewe abarokotse Jenoside batishoboye. Ibi ngo biri muri gahunda ya Minisiteri y’uburezi y’uko ibigo by’imyuga n’ubumenyingiro bikora ibikorwa by’ingirakamaro ku baturarwanda.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’akarere ka Burera aremeza ko minisitiri w’intebe mushya w’u Rwanda, Anastase Murekezi, asura ibikorwa bitandukanye by’iterambere byo muri aka karere, kuri uyu wa kane tariki ya 07/08/2014.
Mu barebye imurika rya bombe atomike zatewe Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani, n’ingaruka zagize ku bari batuye iyo mijyi, aho ririmo kubera kuri stade amahoro guhera kuri uyu wa 06/8/2014, hari abiyemeje kuzaharanira kubaka umuco w’amahoro mu miryango babamo, nk’uko yari yo ntego iryo murika rigamije.
Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’amahoteri n’ubukerarugendo (Rwanda Tourism College/RTC) Ishami rya Gisenyi, Emmanuel Sebuhoro, avuga ko uruhare rw’amadini mu burezi bw’urubyiruko rw’Abanyarwanda rucyenewe kuko atuma urubyiruko rutarangarira mubibi ahubwo akabigisha gukora ibyiza.
Mu nama ihuje ibihugu bya Afrika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US-Africa Summit) ibera muri Amerika kuva tariki 04-06/08/2014, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko umugabane wa Afrika ugomba gushyira imbaraga mu iterambere ryawo no gushakira hamwe ibisubizo aho gutega amakiriro ku mfashanyo.
Ikiganiro abagore bari mu myanya itandukanye mu karere ka Ruhango bagiranye n’ihuriro ry’abagore bari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda “FFRP” tariki ya 05/08/2014, bagaragaje ko mu myaka 20 abagore batinyutse bakaba bafite aho bamaze kwigeza, ndetse bakanaharanira kuzamura bagenzi babo bagifite imyumvire ikiri hasi.
Caritas ya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yashyikirije inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku Abanyarwanda 99 birukanwe muri Tanzaniya bagatuzwa mu Karere ka Musanze .