Abayobozi n’abaturage bo mu karere ka Ngororero barasabwa gushyira imbaraga muri gahunda yo kuringaniza urubyaro kubera ubwinshi bw’abaturage bukomeje kugenda buzamuka, nk’uko byagaragajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu karere ka Muhanga ku cyumweru tariki ya 24/08/2014 hagati ya saa cyenda na saa kumi z’amanywa yangiza inzu z’abaturage mu murenge wa Nyabinoni ndetse n’imyaka yabo irangirika cyane cyane urutoki, ndetse yangiza n’inyubako z’ikigo cy’amashuri cya Shaki.
Abantu basaga 130 b’ingeri zinyuranye bakiriye yesu barihana barabatizwa mu muhango wo gusoza igiterane cy’ibyumweru bibiri cyakozwe n’Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu Ntara y’Ivugabutumwa ya Gitarama mu duce tunyuranye tw’umujyi wa Muhanga.
Itorero Presbyterienne mu Rwanda (EPR), kuri iki Cyumweru, tariki ya 24/08/2014, ryatangije ku mugaragaro Peresibiteri ya Zinga (Zinga Presbytery) ndetse ryimika Umushumba akaba n’Umuvugizi w’iyi Peresibiteri ibumbye Itorero EPR mu Ntara y’Iburasirazuba, hatabariwemo akarere ka Bugesera.
Polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’Uburengerazuba itangaza ko ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda zitwara ubuzima bw’abantu cyamaze guhagurukirwa ku buryo hizerwa ko ingamba zafashwe zizagabanya impanuka n’imfu ziziturutse ho.
Abaturage bo mu karere ka Gisagara bishimiye ibyiciro bishya by’ubudehe kuko bizeye ko bizatuma buri muturage ashyirwa mu cyiciro kimukwiriye hagendewe ku makuru nyayo ajyanye n’uko umuturage yishoboye.
Komisiyo y’uburengenzira bwa muntu yijeje abanyabanga nshingwabikorwa b’imirenge ubuvugizi ku mbogamizi zishingiye ku kurangiza imanza, aho wasangaga baregwa mu nkiko igihe barangije urubanza ku ngufu.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23/08/2014, yifatanyije n’abakirisitu gaturika ba Paruwasi ya Muganza mu karere ka Nyaruguru kwizihiza yubile y’imyaka 50 iyi paruwasi imaze, anahabwa ikarita ya batisimu nk’umukirisitu wahabatirijwe bwa mbere.
Abanyarwanda 74 bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakiriwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi tariki 22/08/2014 bavuga ko batinze gutahuka kubera kutagira amakuru y’ukuri ku Rwanda n’amagambo y’urucantege babwirwa na bagenzi babo batifuza ko batahuka.
Binyuze mu butumwa busanzwe butangirwa mu cyo bise Club Anti Crime ihuje imfungwa n’abagororwa bagera kuri 300 bafungiye muri iyi Gereza, abagororwa bamaganye ubwicanyi bwakorewe umuryango wa mugenzi wabo ufunganywe nabo witwa Ngayaberura, uherutse kwicwa mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango.
Itsinda ry’abadepite b’abayapani basuye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa 23/8/2014, bavuze ko bazabwira amahanga ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yagombye kuba isomo ku bihugu birimo kuberamo ubwicanyi; bakaba kandi bijeje kongera ibikorwa bitezwa imbere n’inkunga y’u (…)
Abasirikare babarizwaga mu mutwe wa FDLR bageze mu nkambi ya Nyagatare yakira impuzi by’agateganyo ibarizwa mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, bavugako bari bamaze kurambirwa no kwirirwa biruka mu mashyamba ya Congo birirwa barwana n’imitwe y’itwaje intwaro iboneka muri icyo gihugu kandi ntanyungu (…)
Mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi abaturage bahangayikishijwe n’ibibazo cy’ubushoreke n’ubuharike gikunze guterwa ahanini n’abana b’abakobwa baba badafite amikoro bakumva ko bashakira ibisubizo by’ibibazo byabo mubagabo mu buryo bwo kubafasha.
Imiryango 75 ituye mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru yabanaga itarasezeranye yasezeranye byemewe n’amategeko, itangaza ko bahisemo kubana badasezeranye kubera amikoro macye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, arasaba abinjiye mu rwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (DASSO) guharanira kuzaba ibisubizo mu baturage aho kugira ngo bateze ibibazo kandi bagashyira imbere ikinyabupfura n’ubunyangamugayo kugira ngo bagere ku nshingano zabo.
Abana 120 basubijwe mu buzima busanzwe mu bihe bitandukanye nyuma yo kuba inyeshyamba mu mutwe wa FDLR, bongeye guhurizwa hamwe mu mahugurwa kugira ngo basangire ubunaranibonye n’imikorere abakiri inyuma nabo babigireho nabo batere ikirenge mu cyabo.
Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, Mary Gahonzire, yavuze ko abarimu b’abacungagereza barangije amahugurwa bitezweho umusaruro wo kuvugurura imyigishirize muri uru rwego rw’amagereza, maze abasaba kuba umusemburo w’indangagaciro nziza kugira ngo ibyo bibashe kugerwaho.
Itsinda ry’abanyeshuri n’abayobozi babo riyobowe n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero batangaza ko ibyo baboneye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, byabafashije kumenya uko Jenoside yateguwe mu Rwanda, biyemeza ko bagiye kuba abavugizi b’ubwiyunge aho baturuka.
Hagamijwe guharanira uburenganzira bw’umwana, umuryango wa gikirisitu wita ku mibereho myiza y’umwana “World Vision” ifatanyije n’akarere ka Rutsiro, bari mu rugamba rwo gufasha abana bavutse mu buryo butemewe n’amategeko kubona ba se ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 witwa Ruremesha Anastase wari utuye mu mudugudu wa Kavumu, mu kagari ka Mutongo, mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke, bamusanze yapfuye mu murima y’ikawa ze hafi y’urugo rwe kuri uyu wa kane tariki ya 21/08/2014.
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyamagabe iri mu biganiro mu bigo by’amashuri yisumbuye aho igaragariza urubyiruko rwiga imiterere y’ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu ndetse n’ingamba zafashwe mu kurikumira, cyane cyane mu bana b’abakobwa bashorwa mu bikorwa by’urukozasoni birimo n’ubusambanyi.
Abasore n’inkumi basaga gato ibihumbi bibiri bazakora umurimo wo gufasha inzego z’ibanze gucunga umutekano (DASSO) uyu munsi tariki ya 22/08/2014 barasoza amasomo mu ishuri rya polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko witwa Mukamwiza Bérnadette wari utuye mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Kibingo mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, yasanzwe mu nzu yapfuye bigaragara ko yatewe icyuma mu mutwe no mu nda ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 21/08/2014.
Abatoza b’intore mu karere ka Gakenke bemeza ko nubwo u Rwanda rwahuye n’ibibazo bikomeye iki ari cyo gihe cyiza cyo kugirango bagarure isura nziza igihugu cyahoranye; nk’uko babitangaje ubwo batangiraga amahugurwa y’iminsi ibiri kuri uyu wa 21/08/2014.
Abaturage n’abashoferi batwara abagenzi mu buryo bw’ubucuruzi bo mu Karere ka Karongi barasaba Polisi y’Igihugu gushishoza ku cyemezo cyo kubuza abashoferi kugendana terefone kabone n’iyo yaba iri mu mufuka igihe batwaye imodoka mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buratangaza ko mu bibazo by’abaturage bakunda kwakira ikigoye bakunda guhura na cyo ari amakimbirane ashingiye ku masambu, aho imiryango itandukanye igira uburiganya ku butaka.
Abakozi bahawe akazi na rwiyemezamirimo Kageruka Gamarier watsindiye isoko ryo kubaka gare y’akarere ka Ruhango, baravuga ko babayeho nabi kubera ko uwo bakoreye amaze ukwezi kose yaranze kubahemba ndetse bakaba baranamubuze.
Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Mukandasira Caritas arasaba abayebyi baturiye ikibaya ya Bugarama kudata inshingano zo kurera abana babyaye, bituma abana babo basigaye bajya kwicuruza mu bihugu by’abaturanyi cyane cyane i Burundi.
Mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014, umurenge wa Muganza niwo wesheje umuhigo uba uwa mbere uvuye ku mwanya wa 13 mu mirenge 14 igize akarere ka Nyaruguru.
Akarere ka Rwamagana katangije ubukangurambaga bwo kurwanya inkongi z’umuriro ndetse no guhangana n’ibiza muri rusange, by’umwihariko abaturage bahugurwa ku mikoreshereze y’igikoresho kizimya umuriro kizwi nka “kizimyamwoto”.